Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Ubuhamya bwa Rucamumihigo warokowe n’umukobwa w’imyaka 19

Rucamumihigo Joseph yavukiye mu cyahoze ari Segiteri Rusagara, Komini Mbogo, Perefegitura ya Kigali Ngari, ubu ni muri Rulindo mu Ntara y’Amajyaruguru mu gace kitwa Remera y’Abaforongo. Jenoside iba yari hafi kurangiza umwaka wa mbere w’amashuri abanza. Yari imfura mu bo bavaga inda imwe arokoka wenyine iwabo arokorwa n’umukobwa w’imyaka 19 wamuhishiriye.

Rucamumihigo yatandukanye n’abe rugikubita kuva ubwo ntiyongeye kubabona:

Ubwo bahunganga bava mu rugo ari na bwo Rucamumihigo aherukanira na nyina, yari amutwaje igikapu ariko bigiye imbere Joseph yumvise aremerewe asubiza umubyeyi we igikapu.

Yahise yiruka kuko yumvaga inyuma amajwi y’interahamwe zari zibasatiriye kuva ubwo ntiyongeye kubona nyina.

Yakomeje guhunga hamwe n’abandi benewabo bake baza kugera ahitwa mu murenge wa Burega (ubu) n’ahandi hitwa mu Karambo. Biza kuba ngombwa ko yisanga yatandukanye na benewabo bari bakiri kumwe ajya kwihisha wenyine.

Ati “Naje guhura n’undi mukobwa na we wari wihishe mu masaka, nsanga ndamuzi kuko twari duturanye mpitamo kuzajya mugenda iruhande, nanga ko ansiga, aho agiye kwihisha nkajya aho.

Twakomeje guhunga tugera ku musozi wa Byumba, twinjira mu rugo rw’umuntu tutazi ariko nkeka ko uriya mukobwa nakurikiraga ashobora kuba yari ahazi.

Muri urwo rugo twahamaze igihe gito nyuma uyu wari wemeye kuduhisha aza kudusezerera ndetse aranaduherekeza atugeza ku musozi uteganye n’ahantu Inkotanyi ngo zari zarafashe atubwira ko nitugerayo ntacyo tuzaba. Arangije arakata aritahira.

Kuko aho uyu mugabo yadusize tutamenye neza aho duca ngo tugere ku Nkotanyi, twarayobye dufata umuhanda utari wo”

Joseph avuga ko baraye ijoro ryose bagenda bahagera mu gitondo. Bahageze basanze ibintu bimeze nabi bajya kwihisha mu masaka yari hafi aho, ariko bakumva hirya gato Interahamwe ziri kwibaza niba mu masaka bari bihishemo nta bantu barimo ariko mugenzi wazo azibwira ko udusaka ari duke, ko nta bantu bakwihishamo.

Ku ruhande hafi aho, hari inzu y’ibyatsi yari yihishemo Abatutsi, hanyuma umwe muri izo Nterahamwe abwira bagenzi be ko agiye kuyitwika, ni uko arayitwika.

Ba bicanyi bamaze gutwika iyo nzu bajya kwica abakecuru b’Abatutsi bari barasigaye hafi aho.

Ku mugoroba w’uwo munsi abantu bari kumwe na Joseph bagize ubwoba bahitamo gutandukana buri wese agenda ukwe, na Joseph na we asigara wenyine atyo.

Kubera ko nta yindi nzira yari azi, byabaye ngombwa ko asubira kwa wa mugabo wari wabaherekeje yavuze haruguru, agezeyo asanga barahunze.

JPEG - 43.6 kb
Rucamumihigo Joseph

Ati “Mbonye ko ntabahari niryamira mu nzu kuko nta muntu n’umwe wari urimo, nari naniwe cyane nshonje kandi nta handi nari kwerekeza iryo joro.

Bukeye bwaho nagiye ku irembo kota akazuba, ariko murumuna wa wa mugabo waduherekeje arambona, ambaza icyo nkora aho, ambwira ko nava guhinga akahansanga anyica.

Umugabo yaragiye ajya guhinga, ahinguye asanga ndacyari aho maze afata inkoni nini arankubita cyane. Ingaruka z’izo nkoni yankubise n’ubu ndacyazumva rimwe na rimwe, ariko nabashije kumucika ndiruka ngeze kure nitura mu mukoki kubera intege nke ngumamo kugeza bugorobye.

Uko yahuye n’ubuzima

Ati “Naje kuwuvamo ntangira kugendagenda ntazi aho njya maze mpura n’umukobwa ntazi. Ambonye ati: “Bite wa kana we?” nti ‘Ni byiza’

Uyu mukobwa wari ukiri muto na we, ngo yamubajije impamvu ari wenyine maze Rucamumihigo amusubiza ko ari guhunga ariko yaburanye n’ababyeyi be.

Uyu mukobwa ngo yamubajije iwabo, amubwira ko ari i Remera, amubaza niba ari uwo kwa Karangwa, apfa guhita yemera kuko ngo Karangwa yari asanzwe ari umugabo w’inshuti y’iwabo. Karangwa ngo yari azwi kuko ni we wenyine wari ufite inzu y’amabati kandi atunze radiyo bose ngo ni ho bajyaga kumva amakuru, ikiganiro ‘Wari uzi ko’ n’Ikinamico.

Joseph akomeza avuga ko mu by’ukuri ari Imana yamuhuje n’uriya mukobwa kuko ngo urebye ukuntu yemeye kumujyana ari igitangaza cy’Imana.

Ati “Nyuma naje gusanga uyu mukobwa na we yari yarahunze ava iwabo ahunze Inkotanyi, yibera hamwe na banewabo ndetse n’abandi bantu mu rugo rw’umuntu wari utuye ahitwa Gisha.

Aha yakomeje guhishwa n’uyu mukobwa bahuye ndetse n’undi mukobwa na we wari ukiri muto witwa Ufitwenaryo Veneranda, bose bakomeza kumuhisha no kumukingira ikibaba ngo aticwa.

Rucamumihigo yishimira ko mu bakiri bato icyo gihe harimo abafite imitima y’ubutwari nka Veneranda

Ntabwo uwamuhishe yabikoreye we gusa

Aho Rucamumihigo yari yihishe haje kuza undi mukobwa aje kwihisha bari baratemye afite ibikomere bikiri bibisi. Veneranda Ufitwenaryo yabitayeho bombi abarinda ko bicwa. Ku manywa Joseph bakamwicaza ku mugaragaro, ariko wa mukobwa bakamuhisha mu nzu kugira ngo hatagira ubona ibikomere bye akamukeka amababa.

Nijoro Veneranda yabajyanaga kubahisha mu rutoki kugira ngo abicanyi bataza gusaka bakabasangamo bakabicana.

Ibikomere by’uwo mukobwa babivuraga bakoresheje ibyatsi nyuma aza gukira.

Rucamumihigo avuga ko yababajwe cyane no kuba uyu mukobwa bari barabahishanye yaje kwitaba Imana nyuma ya Jenoside kandi yari yararokotse.

Rucamumihigo Joseph ashimira Ufitwenaryo Veneranda urukundo n’ubutwari yamweretse kandi na we yari akiri muto (yari afite imyaka 19 y’amavuko) icyo gihe. Ashimira kandi umukobwa wundi na we wari ukiri muto wamuzanye akamugeza mu rugo rwarimo Veneranda.

Kwemera kubahisha byari ukwishyira mu kaga kandi Veneranda na we yari akiri muto akeneye kubaho.

Nyuma Inkotanyi zaje gufata agace kose barimo bityo Rucamumihigo Joseph arokoka atyo.

Ubu Veneranda Ufitwenaryo yihaye Imana, urukundo yagaragarije Joseph ngo na n’ubu aracyarwibuka kandi na we yiyemeje kurwereka abandi uko ubushobozi bwe bungana kose.

Asoza yibukije abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ko barushywa n’ubusa, ko ibihamya bihari, haba mu bayirokotse ndetse n’imibiri y’abo yahitanye.

Bruce MUSHUMBA

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

- 16/04/2017 saa 16:30

imana izakomeza kukurinda bro iyakurinze ntaho yagiye, kandi tuzakomeza urugamba rwubumwe rwabanyarwand
Kanda hano umusubize

Abayo - 11/04/2017 saa 12:34

tuzahora tubibuka .
Kanda hano umusubize

iyamarere - 11/04/2017 saa 08:49

Be strong mukuru wacu #komera
Kanda hano umusubize

Umutesi - 10/04/2017 saa 21:15

Imana Ishimwe ko Yakuzigamye Joe, imbere Ni heza komeza wiyubake. Yesu wizeye Ni byose kuri wowe. Komeza ukomere muri ibi bihe bitoroshye.
Kanda hano umusubize

chris kirizaboro - 10/04/2017 saa 13:22

bro Komera Imana yakurokoye ifite impamvu.nkukundira umutima ugira w'urukundo .kandi uru mugabo w'umunyabwenge .komezanya ubwo bupfura .n'ubunyangamugayo ugira .i love u so much
Kanda hano umusubize

chris kirizaboro - 10/04/2017 saa 13:21

bro Komera Imana yakurokoye ifite impamvu.nkukundira umutima ugira w'urukundo .kandi uru mugabo w'umunyabwenge .komezanya ubwo bupfura .n'ubunyangamugayo ugira .i love u so much
Kanda hano umusubize

sibomana framcois - 10/04/2017 saa 09:02

Be sorry brother it will never happen again.
Kanda hano umusubize

bucyana djarudi - 10/04/2017 saa 11:05

Abagome bari benshi ndeste hafi ya bose' ariko hari bake! bakoraga ibintu bitumvikanaga kirya gihe!? ukabona nkumuntu aragukijije kandi atakuzi kdi yabizira!?, nakunganiraga" ko hariho intwari nkeya zabahutu bashimishwaga no gukiza uhigwa ntanyungu yindi bagutezeho inyungu bayiteze kwa Rurema' nanjye nakijijwe (narokowe)numwe mubo ntakekaga kdi nari mfite 11yeurs so komera uzabe umugabo kdi nawe (ndeste natwe)tuzarangwe no gufasha ushaka ubufasha uwariwe wese twitayeko ari umuntu gusa'naho abahakana bagapfobya genocide yakorewe abatutsi bo bazi neza ibyabaye byakozwe nababigambiriye igihe kitari gito' komera komera.
Kanda hano umusubize

sibomana framcois - 10/04/2017 saa 09:01

Be sorry brother it will never happen again.
Kanda hano umusubize

Omar - 10/04/2017 saa 06:39

Imana yari yaramuhaye umuhamagaro hakiri kare disi. Arega n' abakoraga ibyiza bari bahari n' uko inkozi z' ibibi arizo zari nyinshi
Kanda hano umusubize

Bosco. - 10/04/2017 saa 05:52

yeah. That's what it is. Be strong.
Kanda hano umusubize

Rukuyana Augustin - 10/04/2017 saa 01:44

Humura Rwanda Warababaye Imana Ikuzigame!!!
Kanda hano umusubize

Rukuyana Augustin - 10/04/2017 saa 01:43

Humura Rwanda Warababaye Imana ikuzigame!!!
Kanda hano umusubize

C - 9/04/2017 saa 23:44

GOD BLESS YOU MAN
Kanda hano umusubize

Frederic - 9/04/2017 saa 21:56

abanyakigogwe.Imana.ibahezagire.amen
Kanda hano umusubize

Mugisha j bosk - 9/04/2017 saa 15:11

abacu bazize uko bavutse ikibi cyanyu tuzacyusa
Kanda hano umusubize

ukuri - 9/04/2017 saa 13:26

Rucamihigo wababaye nkange ndashaka kuzakubera umuvandimwe mwiza nubishaka uzambipe kuri 0031687780350 mwihangane
Kanda hano umusubize

joe - 11/04/2017 saa 11:24

Ntakibazo sinakwanga umuntu wifuza ko yambera umuvandimwe!! murakoze
Kanda hano umusubize

joe - 11/04/2017 saa 11:25

Ntakibazo sinakwanga umuntu wifuza ko yambera umuvandimwe!! murakoze
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X