Monaco cosmetics

Ubuhorandi bwatanzweho urugero rwiza mu gukurikirana abacyekwaho Jenoside yakorewe Abatutsi

Ubwo habaga ibiganiro n’urugendo rwo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu gikorwa cyabereye mu Buhorandi, iki gihugu cyagarutsweho mu byagiye bigaragaza ubufatanye mu gukurikirana abacyekwaho Jenoside yakorewe Abatutsi bakidegembya.

Abanyarwanda n’abahagarariye ibihugu byabo mu Buholandi bitabiriye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi, i La Haye/ Hague, kuwa 7 Mata 2017.

Iki gikorwa cyaranzwe n’urugendo rwo kwibuka n’ibiganiro byarimo Abambasaderi b’ibihugu 45, Ambasaderi w’u Rwanda mu Buholandi, Jean Pierre Karabaranga ; Umunyamabanga mukuru muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga mu Buholandi, Yoka Brandt ; Umuyobozi w’Umujyi wa La Haye ; Abadepite mu Nteko Nshingamategeko ; Abanyarwanda bigayo cyangwa bahakorera, n’abandi.

Ambasaderi w’u Rwanda mu Buholandi, Jean Pierre Karabaranga, yashimiye abitabiriye kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, nk’umwanya wo gufata mu mugongo abacitse ku icumu bose no kubahumuriza.

Yanagarutse ku mahanga yareberaga Jenoside iba, ayahamagarira gufatanya n’ubuyobozi buriho bwayihagaritse, burangajwe imbere Perezida Paul Kagame wari uyoboye Ingabo za FPR Inkotanyi mu rugamba rwo kwibohora.

Ati "Kwibuka nabyo tuboneraho gushimira no guha izo ntwari za FPR zaturokoye. Kwibuka na none ni umwanya wo kongera gufata ingamba zo guhangana n’abagifite ingengabitekereza ya jenoside no kubibutsa ko jenoside itazongera ukundi mu Rwanda."

JPEG - 125.7 kb
Ambasaderi w’u Rwanda mu Buholandi Jean Pierre Karabaranga

Yashimiye u Buholandi bwabaye hafi u Rwanda mu bihe bikomeye, bukaba bunakomeje gutera inkunga ubutabera, bwohereza mu Rwanda abakurikiranweho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, cyangwa bukababuranisha.

Yagize ati "Ibi bikaba ari urugero rwiza ku bindi bihugu bigicumbikiye abicanyi bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi, ndasaba ko n’abandi bicanyi bari muri iki gihugu bakidegembya bafatwa bakaburanishwa mu Rwanda aho bakoreye jenoside."

Umunyamabanga mukuru muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga mu Buholandi, Yoka Brandt, wageze mu Rwanda Jenoside ikirangira muri 1994 , akanahagera muri 1996 no muri 2006, yavuze ko aruzi neza kandi rwashoboye kwivana mu icuraburindi rwari rwasigiwe na Jenoside.

Yizeza ko u Buholandi buzakomeza gufatanya n’u Rwanda.

Umuyobozi wa Ibuka mu Buholandi, Christian Mundele, yavuze ko abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi babana n’ibikomere byinshi bitandukanye ariko bakihangana kugira ngo ‘bagire imbaraga zo kwibeshaho no kwiyubakira igihugu, kitarangwamo amacakubiri’.

JPEG - 124.1 kb
Umunyamabanga mukuru muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga mu Buholandi, Yoka Brandt

Ariko mu gusigasira amateka ya Jenoside, Mundele yasabye ko Meya w’umujyi wa La Haye yazagenera Ibuka ahantu ho gushyira urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi nk’uko byagiye bikorwa hamwe mu bindi Bihugu by’u Burayi.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Mugisha j bosk - 9/04/2017 saa 14:53

ubuhorandi nibubere abandi ikitegerezo .
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X