Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Uburasirazuba: Ruswa iravuza ubuhuha mu burezi

Imitangire y’akazi k’uburezi mu ntara y’u Burasirazuba iravugwamo ruswa yo ku rwego rwo hejuru ndetse n’ubuyobozi bw’intara bukemeza ko iyi ruswa ihari ariko bugiye kuyihagurukira.

Mu gihe bivugwa ko ruswa ivuza ubuhuha mu mitangirwe y’akazi mu Ntara y’Iburasirazuba, ubuyobozi bwayo buratangaza ko bwahagurutse ndetse ubu hari gukorwa igenzura mu turere twose ngo hamenyekane ukuri kw’amakuru atangwa hagamijwe gufatira ingamba zo kukirandura.

JPEG - 164.8 kb
Kazayire Judith Guverineri w’intara y’U Burasirazuba aremera ko ruswa mu burezi ihari

Bmawe mu barium baganiriye na Imirasire.com batashatse kwivuga amazina bavuze ko kugira ngo umuntu abone akazi k’ubwarimu muri iyi ntara agomba kugira icyo atanga cy’amafaranga.

Ngo uwarangije licence(icyiciro cya kabiri cya kaminuza) asabwa amafaranga atari hasi y’ibihumbi 300.

Aya mafaranga ngo agenda agabanuka bitewe n’umushahara usaba akazi azajya ahembwa.

N’ubwo ntawemera kugira icyo atangaza mu ruhame ku buryo iyi ruswa itangwa, abagerageje kuvugana na Imirasire.com ku buryo bw’ibanga bavuze ko iyi ruswa yakwa umuntu ku giti cye cyangwa urwego runaka rukeneye service zijyanye n’uburezi cyangwa amasoko.

Ubuyobozi bw’intara buremera ko ruswa ihari

Ikinyamakuru Imirasire.com cyagerageje kuvugana na guverineri w’iyi ntara Kazayire Judith ntibyashoboka kuko numero ye itariho. Icyakora aherutse kubwira Royal TV ko ikibazo cya ruswa mu rwego rw’uburezi kibageraho muri raporo zitandukanye.

Yagize ati “Iki kibazo tugenda tukibona mu maraporo asohoka, mu ngamba dufite iya mbere ni ukwigisha abantu ku nshingano zabo no ku ndangagaciro, kugira ngo be gukora ibyo bintu bitajyanye n’ibyo amategeko yemera.”

Kugeza ubu nta muntu n’umwe urafatirwa mu cyuho atanga cyangwa yakira ruswa ariko Kazayire avuga ko igihe icyo ari cyo cyose umuntu ashobora guteshuka.

Mu rwego rwo guhagarika iki kibazo burundu, Guverineri Kazayire avuga ko ubu hatangiye igenzura mu turere twose ngo hamenyekane ukuri kwa raporo zivuga kuri ruswa mu burezi.

Ati “Ikindi turimo gukora ni ugukaza ubugenzuzi. Ubu hari ikipe irimo gukurikirana ibyo byagiye bigaragara mu maraporo kugira ngo tumenye ukuri kwabyo, tugushingireho dufata ingamba. Dufite ubushake bwo kugira ngo ibintu bikosoke, abakwiye kubona akazi bajye bakabona n’abakarimo bagakora nabi bajye bakavamo ariko mu buryo bukurikije amategeko.”

Mu mpera za Gashyantare 2017, abayobozi bashinzwe uburezi mu Karere ka Kayonza batawe muri yombi bakurikiranyweho guhimba amanota mu bizamini by’akazi, abari bafite make bakaba aribo bashyirwa ku rutonde rw’abagahabwa.

Raporo ya Komisiyo y’abakozi ba Leta y’umwaka wa 2015-2016 yagaragarijwe Abadepite kuwa 26 Mutarama 2017, yerekanye ko mu Karere ka Nyagatare hari abarimu basaga 129 bahembwa badakora cyangwa bagahemberwa impamyabumenyi badafite.

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, NISR, kigaragaza ko hifashishijwe ubushakashatsi butandukanye n’ubusanzwe mu gupima uko isoko ry’Umurimo rihagaze mu gihugu, Labour Force Survey (LFS) 2016, impuzandengo y’ubushomeri ari 13.2%.

Iyi mibare isobanura ko kuba ubushomeri buri kuri 13.2%, bivuze ko mu bantu umunani harimo umwe udafite akazi. Ubushomeri mu bagore buri kuri 13% mu gihe mu bagabo ari 12.9%. Mu mujyi hari abashomeri benshi ugereranyije no mu byaro, kuko bangana na 15.9% mu gihe mu byaro ari 12.6%.

Ikibazo cya ruswa mu burezi cyavuzwe mu gihugu kose nka rumwe mu nzego zari zikibonekamo akazi mu myaka ya vuba aha.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

- 4/04/2017 saa 16:54

Ntimukabeshye rwose mugemubanza mushishoze kuko harigihe muba muvuga ibihuha kandi ataribyiza
Kanda hano umusubize

ngoma na Kirehe - 4/04/2017 saa 10:52

Ibi birakabije!! Nimuze mu Karere ka Ngoma mwirebere. Iyo ruswa Ni Kimenyane Ni byo byeZe. Haba mu burezi cyangwa no muyindi mirimo ibyo byabaye umuco. Ntabwo ari ibanga kuko abenshi turashaka kwimuka tukahava. Ni abanyamagambo, abanyeshyari kandi byose biri mu bayoboZi n'abandi bakozi. Uretse Nyakubahwa wenyine niwe wadutabara naho abandi bo nta nyinya bakwereka
Kanda hano umusubize

- 4/04/2017 saa 03:51

ruswa iri hose nabayobozi kugirango bakurangirize ikibazo urabanza
Kanda hano umusubize

fifika - 3/04/2017 saa 18:46

Jyewe nagiye kwigisha mu Burengerazuba mvuye I Ngoma, ho bari bafite tarifu nikitwa itimu! icecekere.
Kanda hano umusubize

alfa - 3/04/2017 saa 17:47

Uwakubwira aho bitugeze, noneho nta wuzi niba tuzanahembwa. Iwacu i kayonza Hahaha, akumiro ni inda naho amavunja arahandurwa!
Kanda hano umusubize

tom - 3/04/2017 saa 12:07

Ruswa iri hose,mu nzego zose!Na Nyamagabe ntiyahatanzwe.A0 Education=500.000Fr,A1=300.000F,A2=200.000F.Ibi biciro birazwi mu Rwanda hose.Twe ntitukivuga.Ikimenyane,irondakoko,ruswa n'agasuzuguro bigiye gusenya igihugu cyacu!Mana tabara!
Kanda hano umusubize

kaka - 5/04/2017 saa 09:03

nuko utazi mu RUHANGO, ruswa ntaho itaba pe.mu burezi ho niho isigaye kubera ntabantu babakurikirana mu masoko nibyo bisa.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X