Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Uburengerazuba:Minisiteri y’Ubutabera yabasabye ko harangizwa imanzanza za Gacaca mu kwezi kumwe

Mu gihe mu Rwanda abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bagikomeje gukurikiranwa binyuze mu butabera by’umwihariko mu nkiko Gacaca,abaturage bo mu ntara y’Uburengerazuba mu karere ka Karongi, barasabwa kurangiza zimwe mu manza zitarasozwa kuba zarangije kuburanishwa mu kwezi kumwe.

Mugabo Frank umukozi wa Minisiteri y’ubutabera ushinzwe guhuza ibikorwa byo kwegereza abaturage ubutabera, yasabye abafite aho bahuriye n’irangizwa ry’imanza za Gacaca gukora ibishoboka byose zikarangizwa mu gihe kitarenze ukwezi.

JPEG - 51.3 kb
Hari uturere turarangiza kuburanisha imanza z’Inkiko Gacaca

Uyu mukozi wa Minisiteri y’ubutabera avuga ko mu kurushaho kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge, abahamijwe n’inkiko ko bangije imitungo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi bakwiye kwishyura iyo mitungo bangije cyangwa bagasaba imbabazi.

Yagize ati “Kwigisha ni uguhozaho turakomeza gushishikariza abatarishyura kwishyura.Ikigamijwe, ni uko izi manza za Gacaca zigomba kurangizwa, ubu turi gukusanya imibare y’izo manza kugira ngo izirangizwa zirangizwe izindi turebe ubundi buryo byacamo zikarangizwa”.

Ku ruhande rw’abahamwe n’byaha bya Jenoside bo muri aka karere bavuga ko mu gihe cya jenoside bangije imitungo itandukanye ariko nyuma yo gufungurwa ngo bishyure ibyo bangije bahuye n’ikibazo cy’amakoro ,ariko bakaba bafite icyizero cyo kuba mu minsi mike bari bube bishyuye.

Niyonsaba Francois w’imyaka 52, utuye mu mudugudu wa Kananira, akagari ka Birambo mu murenge wa Gashali, avuga ko muri Jenoside yakorewe Abatutsi yangije imitungo ifite agaciro k’amafaranga ibihumbi 52, akaba avuga ko magingo aya asigaje kwishyura ibihumbi 42, ariko akaba ahamya ko agiye gukora uko ashoboye kose akabona aya mafaranga asigaye akayishyura.

Yagize ati “Nari maze imyaka 15 mfungiwe icyaha cya Jenoside, aho mfunguriwe ubukene bwatumye ntabasha kuyishyura ariko ubu ngiye gukora uko nshoboye nyatange.”

Hanyurwimfura Leonidas, utuye mu kagari ka Tongati, ni umwe mu bangirijwe imitungo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.Avuga ko ikibabaje ari uko abangije imitungo babuze ubwishyu badatera intambwe ngo basabe imbabazi, cyangwa ngo banishyure.

Yagize ati “Abenshi ntibabura ubwishyu ngo nibura baze gusaba imbabazi, barituriza gusa, ababashije kuza gusaba imbabazi narababariye sinabishyuza, dufite ikibazo cy’amarangizarubanza yabuze kuri bamwe.

Bamwe mu bangije imitungo bagiye bishyura abayobozi ntibayaduhe, bakayikomera ku mifuka wajya kwishyuza uwangije imitungo akakwereka aho yishyuriye nyamara amafaranga utarayahawe”.

Asubiza iki kibazo cy’abishyuye abayobozi bakayarigisa, Mugabo Frank yasabye abarebwa n’iki kibazo gushaka ibimenyetso bakabishyikiriza inzego z’ubuyobozi bigakurikiranwa, uwayariye akayaryozwa.

Naho ku batemera gusaba imbabazi cyangwa kwishyura ibyo bangije, ngo hazabaho kwifashisha umuhesha w’inkiko w’umwuga, kandi yishyurwe amafaranga ibihumbi 500 nk’igihembo cy’akazi yakoze.

Muri uyu murenge wa Gashali habarurwa imanza za Gacaca 56, ziregwamo abantu 700 magingo aya zitararangizwa.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Kamana - 3/04/2017 saa 12:19

Ibivugwa n'inzego z'ubutabera ni amagambo. Kuranguza imanza za gacaca byahariwe ba executif kandi batinya kwiteranya n'abaturage.Mu bushakashatsi nakoze mu kagari kamwe mu Burasirazuba,Ku manza 100 harangijwe 29 mu mwaka wa 2015. Mu mwaka wa 2016,Urubanza rwarangijwe igice ni 1. Executif who iyo atanga Raporo avuga ko barangije 95%. Agashya kaho ni uko Urukiko rw'ibanze rwo mu karere ako kagali karimo rwanze gutera Cachet mpuruza ku manza za Gacaca,bikaba nabyo bibangamiye irangizwa ryazo.very
Kanda hano umusubize

Kamana - 3/04/2017 saa 12:14

Kamana - 3/04/2017 saa 12:13

Ibivugwa n'inzego z'ubutabera ni amagambo. Kuranguza imanza za gacaca byahariwe ba executif kandi batinya kwiteranya n'abaturage.Mu bushakashatsi nakoze mu kagari kamwe mu Burasirazuba,Ku manza 100 harangijwe 29 mu mwaka wa 2015. Mu mwaka wa 2016,Urubanza rwarangijwe igice ni 1. Executif who iyo atanga Raporo avuga ko barangije 95%. Agashya kaho ni uko Urukiko rw'ibanze rwo mu karere ako kagali karimo rwanze gutera Cachet mpuruza ku manza za Gacaca,bikaba nabyo bibangamiye irangizwa ryazo.
Kanda hano umusubize

Kamana - 3/04/2017 saa 12:08

Kamana - 3/04/2017 saa 12:07

Kamana - 3/04/2017 saa 12:02

Kamana - 3/04/2017 saa 12:00

pimanishimwe - 2/04/2017 saa 08:30

umutwe w'iyi nkuru ko idahuye n,ibyanditsemo! iranngiza ry,imanza zaburanwe ni kimwe, iburanisha ni ikindi! Ese i Karongi baracyaburanisha Gacaca kandi hari Itegeko ryazikuyeho rikagena n,uburyo ibibazo zasize bizakemurwa!!! Karongi aho ni ahagerwa! Nimutere intambwe mugere ahitwaga mu Gisovu mu murenge wa Gitabura ahantu radio rwanda itanumvwa! Muzambwira!!
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X