Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Iyobokamana >> 

Uburyo 10 bw’agatangaza wateguramo umunsi mukuru wa Pasika aho usengera

Icyumweru cya Pasika kiba ari igihe cyiza cyo kwishimisha ku bakiristu batuye kuri uyu mubumbe , kandi Akenshi ugasanga bagomba gukora cyane muri iki gihe gitagatifu. Ikigeranyo kivuga ko insengero zibona abashyitsi benshi ku cyumweru cya Pasika kurusha indi minsi yose yo ku cyumweru mu mwaka.

Ese ziba zabiteguye? Ese bazagaruka muri izo nsengero nyuma ya Pasika irangiye?

Aha rero hari uburyo bwo gutegura gahunda zo kuri Pasika mu rusengero rwanyu.

1.Gusukura inyubako isengerwamo n’ibiyirimo.

Mbere y’uko abashyitsi baza mungo ,Akenshi ba nyirurugo bagomba kubanza kureba niba inzu yabo isukuye. Birakwiye kureba neza buri ruhande ibikoresho biri mu rusengero rwawe. Umunsi wegereje ugomba kureba niba irangi ridasa nabi ukaryoza cyangwa ugateraho n’irindi kugirango hazabe hasa neza. Ku rusengero kandi hagomba kuba hatatse imitako myiza itandukanye mbere yuko Pasika igera , kuko n’ubwo impapuro zitumira nyirizina zaba zitaratangwa bizafasha abashyitsi kwiha ikaze ku cyumweru cya Pasika.

2.Kwamamaza.

Kwishakira isoko n’ikintu gihambaye cyane , ariko ugomba gushaka uburyo bwose abantu bamenya gahunda nziza mufite. Gushishikariza abakiristu musanganywe gutumira inshuti zabo.

Udukarita duto two gutumira natwo tuba dukenewe cyane ,kandi duprintinze (printed) kuburyo bwiza bubereye amaso. Facebook nayo n’ubundi buryo bwiza bwo kumenyekanisha gahunda ufite imbere. Gutegura igitaramo kandi ukaba ufitemo abantu bagomba kugenda batumira inshuti zabo. Ureke abakristu bawe bamenyeko aribo bashinzwe kwamamaza!

3.Gutegura indirimbo kabuhariwe kandi zifite ubutumwa karemano.

Umuhanzi cyangwa korali bishobora kuba ikindi cyiciro kiza ku cyumweru cya Pasika. Bigereranye nk’igikorwa kigomba kugaragarira abantu mumaso ako kanya cyangwa se no mu mafoto ikindi gihe. Video nayo yagufasha gutanga ubutumwa kandi butazibagirana. Icyo ukora cyose kandi , ukagikora mu buryo buhambaye.

4.Kuba ufite amakarita y’abashyitsi ateguye.

Ugomba gusaba abashyitsi kuzuza ayo makarita, cyangwa sibanabikore. Ugomba no kuba wamenyesha ko hari impano nziza ziteganyirijwe ugaruka kuzuza iyo karita wese
5.Gushyiraho Ikirori kihariye ku bana bato.

Ababyeyi ndetse n’ababyeyi bakuru (grandparents) bazaza kurusengero niba abana babo bazaba bari kuruhimbi (Stage). Uturirimbo tumwe na tumwe tworoheje cyangwa utubyino natwo n’ikintu kiza cyane ku bana.Vugana na minisiteri ishinzwe abana nonaha uyumvishe uyumvushe gahunda yawe!

6.Gusangira icyigisho.

Ibi bishobora kugira bamwe birogoya bitewe n’uburyo ubyitwayemo ariko ndakwinginze ngo uzibuke kwigisha kubijyanye no kwizerera muri Krisito. Iki gishobora kuba kimwe mubintu biramya Imana abantu bakunda kwitabira , ubwo rero ugomba kumenya neza ko bumvishe ukuri nyako kuri Yesu.

7.Tegura ibikorwa byawe uko bikurikirana nonaha.

Kora uko bishoboka usure buri mushyitsi. Niba hari uburyo wabikamo umwirondoro wabo , ubandikire kuri email , ubahamagare cyangwa unaboherereze agakarita cyangwa ibaruwa ku wambere. Ububahire uburyo bameze , kandi utume bamenyako unabitaho cyane. Maze ubatumire ku cyumweru gikurikira!

8.Tegura ibirori byihariye ku cyumwer gikurikira icya Pasika kandi utumire abashyitsi bawe ubasabe kugaruka.

Ushobora kubigereranya nk’igaburo cyangwa ubutumwa bwihariye ku kintu runaka wateguye. Wizere neza ko hari impamvu nyayo igomba gutuma abo bantu bagaruka.

9.Gusenga !

Utangirire ku ba kiristu musanganywe ubasabe gusengera abaje ndetse n’abataje kubw’impamvu zabo. Ugende ubagereranya n’amwe mu mazina uzi y’abo musanganywe , ubasengere , maze unasabire abakristu bawe gutera imbaraga abantu batumiye.

10.Mwishimishe hamwe.

Pasika n’ikinu kijya gihuza abantu benshi mu mateka y’isi , Yesu ni muzima! Ndagushishikariza gukora ikintu kinini gikomeye kijyanye n’uwo munsi gishimishije. Ntuzacike integer ngo usubire inyuma!

Christian N.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

HABANINEZA FELICIEN - 18/04/2017 saa 21:03

Paska Ni Ukuzuka Yibutsa Ndetse Ba Mariya 2 bajyanye ubwo butumwa ku wa mbere w'iminsi7!rebaYOHANA 20
Kanda hano umusubize

NDAHIMANA Joseph - 16/04/2017 saa 16:58

PASIKA yibutsa Abayahudi uburyo basohotse mu MISIRI.Ku Bakristu,Pasika ntabwo yibutsa IZUKA rya YESU nkuko amadini yigisha.Ahubwo yibutsa "URUPFU rwa Yesu.Mwibuke ko kuli Pasika y'Abayahudi,niwo munsi YESU yapfiriyeho.Kuli uwo munsi,nibwo YESU yasabye abigishwa be gukomeza kwibuka URUPFU rwe.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X