Monaco cosmetics

Ubusesenguzi: Perezida Museveni yaba yatangiye kurwanywa mu ibanga na Perezida Donald Trump biciye muri Joseph Kony


Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika yaba yatangiye ku mugaragaro gahunda yo guhirika ubutegetsi bwa Perezida Museveni nk’uko yari yarabivuze yiyamamaza. Iyi gahunda yise iyo kurwanya abanyagitugu igomba guhera kuri Museveni igakomeza kuri Robert Mugabe n’abandi ba Perezida ba Afurika avuga ko ari abanyagitugu. Iyi gahunda ikaba itangijwe USA ihagarika igikorwa cyo kurwanya Joseph Kony urwanya ubutegetsi bwa Museveni akaba ashyirwa ku rutonde rw’iterabwoba ku isi.

Gahunda ya Perezida Barack Obama ku mugabane w’Afurika, yari iyo kohereza ingabo mu bihugu by’Afurika mu gikorwa cyo guha imbaraga abaperezida b’ibihugu by’inshuti z’Amerika biri kuri uwo mugabane. Nk’uko amakuru atangwa na radiyo y’abanyamerika « VOA » abyemeza ; Igihugu cy’Amerika (USA) cyatanze amafaranga ari hagati ya miliyoni 600 na 800 z’amadolari mu gikorwa cyo kurwanya umutwe wa LRA no kwica umuyobozi w’uwo mutwe Joseph Kony, kuko uwo mutwe urwanya leta ya Yoweli Kaguta Museveni ukoresheje intwaro.

JPEG - 32 kb
Joseph Kony Umukuru wa LRA watangiye gukoreshwa n’abanyamerika ngo ahirike Perezida Museveni

Mu kwiyamamaza kwe, Perezida Donald Trump yavuze ko azita kuri Amerika gusa, kandi akarwanya abanyagitugu bo muri Afurika ; aho kubaha amafaranga no kuboherereza ingabo zibarengera nk’uko Barack Obama yabikoze!

Icyemezo cya mbere ubuyobozi bwa Donald Trump bufashe ku mugabane w’Afurika : Ni uko umuyobozi w’ingabo z’Amerika ku mugabane w’Afurika Général Waldhauser yemeje ko ingabo z’Amerika zahagaritse ibikorwa byo kurwanya umutwe wa LRA ushinjwa ibikorwa by’ubwicanyi bw’abaturage no guhiga umuyobozi w’uwo mutwe Joseph Kony. Général Waldhauser asobanura ko ibikorwa by’ingabo z’Amerika byo kurwanya LRA byatangiye mu mwaka w’2011 bikaba byaratwaye akayabo k’amafaranga ari hagati ya miliyoni 600 na 800 z’amadolari.

Général Waldhauser asobanura ko Amerika (USA) yohereje muri Uganda no mu karere k’Afurika yo hagati abajyanama bakomeye mu byagisilikare barenga 100 bo kurwanya umutwe wa LRA no guhiga bukware umuyobozi w’uwo mutwe Joseph Kony.

Hagati y’imyaka 5 n’6 ingabo z’Amerika ziri muri ibyo bikorwa, zashoboye gushegesha kuburyo bukomeye umutwe wa LRA kuko abarwanyi bawo bari hagati y’amajana n’ibihumbi bishwe, abandi bagafatwa mpiri n’ubwo izo ngabo z’Amerika zitashoboye kwica cyangwa se ngo zite muri yombi umuyobozi w’uwo mutwe Joseph Kony.

Joseph Kony uyobora umutwe wa LRA arashakishwa bikomeye n’urukiko mpanabyaha mpuzamahanga CPI, umwe mu byegera bye witwa «Dominc Ongwen» yatawe muri yombi, ubu akaba yaragejejwe imbere y’urukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwa CPI ruri i La Haye mu gihugu cy’Ubuholandi.

Umutwe urwanya ubutegetsi bwa Museveni wa LRA umaze imyaka irenga 30 ukora ibikorwa byo kunyereza abana no kwica urubozo abaturage bo mubihugu by’Afurika yo hagati. Kuva Museveni yafata ubutegetsi muri Uganda, umutwe wa LRA watangiye ku murwanya guhera mu mwaka w’1987, uwo mutwe ukaba ushinjwa kwica abaturage barenga ibihumbi 100 ukaba warashimuse n’abana barenga ibihumbi 60.

Imiryango irengera uburenganzira bw’ikiremwamuntu yashyize igitutu kuri perezida w’Amerika Barack Obama, bituma mu mwaka w’2010 afata icyemezo cyo kohereza impuguke za gisilikare z’abanyamerika muri Afurika yo hagati kugirango zifatanye n’ingabo z’ibihugu byo muri ako karere mu bikorwa byo kurwanya umutwe wa LRA n’umuyobozi wawo Joseph Kony.

Wifashishije iyobokamana, umutwe wa LRA urwanya leta ya Uganda mu buryo bw’intambara ya kinyeshyamba irangwa n’ubwicanyi buteye ubwoba, Joseph Kony uyobora uwo mutwe akaba avuga ko ashaka gufata ubutegetsi muri Uganda agashyiraho leta igendera ku mategeko 10 y’Imana.

JPEG - 34.8 kb
Ingabo z’Abanyamerika ntizizongera gufatanya n’iza Uganda

Munyigisho za Joseph Kony, avuga ko hejuru y’ayo mategeko 10 y’Imana, ateganya kuzashyiraho itegeko rya 11 leta yifuza gushinga muri Uganda izagenderaho « ribuza abantu kugendera ku igare », ko umuntu wese wazahamwa n’icyo cyaha bagomba kumuha igihano cyo kumuca akaguru! Kurwanya ubutegetsi ntabwo ari igitangaza, ariko igitera amakenga n’impamvu abarwanya ubutegetsi bagaragaza n’icyo bo bazakora babubonye.

Kubera ibyo bitekerezo bya Joseph Kony, Amerika yifuza gukomeza gufatanya n’ibihugu byAfurika yo hagati kurwanya uwo mutwe n’ubwo yahagaritse ibikorwa bya gisilikare byo kuwurwanya.

Amafaranga Amerika yakoresheje mu kurwanya umutwe wa LRA, ari hagati ya miliyoni 600 na 800 z’amadolari, uwayaha leta y’u Burundi na Uganda zikayashora mu bikorwa by’ubuhinzi, inzara yacika burundu muri ibyo bihugu.

Abasesengura politiki yo muri aka karere bavuga ko Perezida Donald Trump yaba yatangiye gahunda yo kurwanya Museveni akoresheje Joseph Kony n’umutwe wa LRA.

Ngo Nabona ibikorwa byo gukuraho Museveni bitagenda neza azifashisha uburyo bwo gutera inkunga Joseph Kony hakoreshejwe akayabo k’amadolari nabwo bitakwihuta ingabo za Amerika zateraga inkunga Museveni zihiga Kony zikaba arizo zihindukira zihiga uburyo zakura ku butegetsi Perezida Museveni.

Joseph Kony yigeze kuvugwaho guhitana abakerarugendo b’abanyamerika afatanyije n’umutwe wa Kisilamu wa ADF NALU ari naho Leta Zunze Ubumwe za Amerika zahereye zihiga bukware uyu Joseph Kony na LRA ye.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Kabare - 29/03/2017 saa 18:49

Uyu musesenguzi ni kenyege kbs.
Kanda hano umusubize

samusni - 28/03/2017 saa 05:42

ninde muntu utagira intuguc!
Kanda hano umusubize

Jean - 27/03/2017 saa 22:34

Muti ayo mafaranga uwoyaha U Burundi ba Uganda inzara yohera burundu. Burya mugwanda ntanzaraa ihari ? Tangura mugire impuhwe zugwanda uburundi Imana yaburemye irazi ikizobutunga.
Kanda hano umusubize

- 27/03/2017 saa 18:50

njyebyashimisha yahiritsi undi ngo ayobozaigitugu unonenawekimwenabandi banzekyrekura
Kanda hano umusubize

- 27/03/2017 saa 14:01

birakaze pe abazungu turambiwe ubukoroni bwabo
Kanda hano umusubize

Sanani - 27/03/2017 saa 13:21

Ikibabaje nuko ata mu perezida wo muri Afrika yiga ni bya bereye ahandi ngo bimuhe isomo. Muri bibiliya handizwe ngo: uwicisha inkoho, niyo izamwica nawe. None rero ubu Perezida Museveni iminsi yiwe iriko iregerenya n´abandi barimunzira. Nta mu Perezida numwe yakoreye Abanyamerka ngo abikire, bama bamushimira Bamutwara Ubuzima bwiwe. Twe Abaturage tuvuga tuti: Mu Perezida uruko urakorera inyungu z´Abanyamerika urunva Birenge niwe ubarirwa.
Kanda hano umusubize

Sanani - 27/03/2017 saa 13:20

Ikibabaje nuko ata mu perezida wo muri Afrika yiga ni bya bereye ahandi ngo bimuhe isomo. Muri bibiliya handizwe ngo: uwicisha inkoho, niyo izamwica nawe. None rero ubu Perezida Museveni iminsi yiwe iriko iregerenya n´abandi barimunzira. Nta mu Perezida numwe yakoreye Abanyamerka ngo abikire, bama bamushimira Bamutwara Ubuzima bwiwe. Twe Abaturage tuvuga tuti: Mu Perezida uruko urakorera inyungu z´Abanyamerika urunva Birenge niwe ubarirwa.
Kanda hano umusubize

Bagaho - 27/03/2017 saa 12:52

Iyi nkuru ko mbona ihabanye n'umutwe wayo! Kureka guhiga Kony se bivuze kumufasha guhirika ubutegetsi bw,Ubuganda? Jye ndabona ikibazo ari ariya madorali Trump adashaka ko akomeza gusohoka ku nyungu zitari iz'abanyamerika.
Kanda hano umusubize

rukundo - 27/03/2017 saa 12:01

Murirata iyo muva, harya urwanda rusumbya ibiryo uganda? ubwirasi gusa ntakindi mushoboye.
Kanda hano umusubize

nkunzimana Olivier - 28/03/2017 saa 11:14

Urwanda mwihagararaho ataco mufise abaturage basigay barya imbwa kuberako mwifite?nigiki Uganda ikura murwanda? Ko mbona mwebwe vyose ariho biva muri Uganda no muburundi ntabyokurya biva murwanda biza muburundi mugabo uburundi burafasha caane Uganda
Kanda hano umusubize

Michel - 27/03/2017 saa 11:29

Imana irengere Afrika ntibe isibaniro ry `abishakira icyubahiro n`amafaranga. Abaturage ba afrika barakennye cyane, ariko abandi aho kubona ubukene bw umuiturage, bibonera uburyo bwo kubabyaza umusaruro, babaremamo intambara n imyiryane idafite ishingiro. Aho gutanga abasoda baza kurasa abanyafurika, batanze abasoda bo kurasa inzara n izuba bimaze kugarika ingogo hirya no hino? abo basoda bakabaye ari abaganga kabuhariwe mu kuvura indwra z abana, abagore, n abasheshe akanguhe, aho kuba abahanga kabuhariwe mu kurasa no kuneka aho umunyafurika yihishe ngo apfe. Kuki ariko KWICA aribyo abazungu bashyira imbere? urupfu rurema ibikomere mu mitima y `abasigaye, ari byo biteza intambara z ubutita, amaherezo zikazabyara ubundi bwicanyi bukomeye. Kwica ikiremwa icyo ari cyo cyose bikwiye guhagarara. Abayobozi b ibihugu by afrika bari bakwiye kurinda abaturage bayobora uwo ari we wese wabashoramo amadolari cg amayero, kugira ngo atange uruhushya rwo kwica abaturage be. Muhe Museveni umwanya azabahe ubuhamya bw ibibi n ibyiza byo gukorana na Amerika, ndabona agiye kuzaba saddam wa kabiri cg Gadhaffi. Umenya amabanga menshi y`abandi, amaherezo ukayasasira amaraso cg amarira.
Kanda hano umusubize

Paul - 27/03/2017 saa 11:04

Hahhhhhh Ngo ingabo zahigaga Joseph kony zigahindukira zigatangira Guhiga Museveni. Isi iragoye kubako
Kanda hano umusubize

rukundo - 27/03/2017 saa 12:03

Museveni ni umunyagitugu
Kanda hano umusubize

dawson - 28/03/2017 saa 06:14

Aramaze uwo ariwe wese! Kandi ntacyo muzamutwara.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X