Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Ubwitabire bw’igitaramo cya The Ben, intandaro yo gukumburwa kwa Meddy.

Umuhanzi The Ben uri mu Rwanda, aho akomeje gukora gahunda zitandukanye zamuzanye, icyari kitezwe cyane akaba ari igitaramo yakoreye i Kigali ku itariki ya 01/01/2017, kikitabirwa n’abantu batagira ingano nyuma y’imyaka igera kuri itandatu batamuca iryera.

The Ben yagaragarijwe ibyishimo n’urukumbuzi bidasanzwe bari bamufitiye, byatumye abakunzi ba Meddy nabo batangira kwibaza ese we azaza ryali? azaza se mu mpera z’umwaka nka the Ben?

Nyuma yo gukomeza kwibaza ibyo bibazo, hatangiye noneho guhwihwiswa ko Meddy na The Ben bashobora kuzaba bari mu Rwanda mu mezi ya Nyakanga, aho bazaba bari mu bikorwa byo kwamamaza Umukuru w’igihugu mu matora ategerejwe mu kwezi kwa Kanama 2017.

Kuri aya makuru ariko yaba Meddy cg The Ben birinze kugira byinshi batangaza kuri iyi ngingo.

Kuri uyu wa Mbere tariki 9 Mutarama 2017, Meddy yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye “Ntawamusimbura”, abantu benshi bamugaragarije ko bayishimiye, ariko bamwe baganisha ku gitaramo cya The Ben bamusaba ko nawe yazaza kubataramira.

Reba amashusho ya “Ntawamusimbura” ya Meddy


Bruce MUSHUMBA

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Nem-G - 12/01/2017 saa 13:14

Meddy ndagukundaaa nzaza nabona permission cg se ntayibona mbaye nkubwiye ko nzagufana wowe na Rutenderi mpaka ndangiye
Kanda hano umusubize

Twagira - 11/01/2017 saa 07:48

Tumaze Gutera Imbere Mubahanzi Dufite Mumahang
Kanda hano umusubize

umuhoza benilba - 11/01/2017 saa 05:01

yo medd turamukunda ahubwo natubwire igihe azazira.
Kanda hano umusubize

Niyonkuru Astère - 10/01/2017 saa 17:58

Meddy vyukuri turamukunda cyane nongaha mu burundi twamusaba kwama aduha ivyiza agire umwaka mwiza
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X