Monaco cosmetics

Uganda: Abakekwaho kwivugana AIGP Andrew Kaweesi batangiye gutabwa muri yombi

IGP Kale Kayihura umukuru wa polisi ya Uganda aratangaza ko polisi ya Uganda yatangiye guta muri yombi abakekwaho kugira uruhare mu kwivugana AIGP Andrew Felix Kaweesi wishwe mu mpera z’icyumweru gishize.

Ibi IGP Edward Kale Kayihura yabivugiye mu kiriyo cya ba nyakwigendera ku munsi w’ejo ndetse anemeza ku mugaragaro ko kuva abo bagabo bishwe polisi itigeze isinzira ahubwo yahise itangira iperereza ngo hamenyekane abo bagizi ba nabi.

JPEG - 19.5 kb
IGP Kale Kayihura

Nubwo atatangaje umubare n’amazina by’abamaze gutabwa muri yombi, yavuze ko hari abarimo gukorwaho iperereza ndetse avuga ko umwe muri bo yafashwe mu gitondo cy’ejo hashize ashaka gutorokera mu gihugu cya Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo.

IGP Kayihura yagize ati: "Nubwo hari abavuga ko njyewe Kayihura nsinziriye, ntabwo nsinziriye n’inzego za polisi ntabwo zisinziriye, nubu tuvugana tumaze gufata abandi bantu, ndetse muri iki gitondo umwe muri bo yatawe muri yombi agerageza gutorokera muri Congo."

Iperereza ngo ririmo gukorwa ku bufatanye n’abakozi bo mu biro by’ubutasi bya Amerika (FBI) nkuko chimpreports ibitangaza.

AIGP Andrew Felix Kaweesi yishwe kuwa gatanu w’icyumweru gishize n’abantu bitwaje intwaro bamwicana n’umushoferi we ndetse n’umurinzi we.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X