Monaco cosmetics

Uganda: Abanyarwanda basaga 20 batawe muri yombi bazira kutagira ibyangombwa

Polisi ya Uganda yataye muri yombi abanyarwanda basaga 20 bashinjwa kwinjira muri kiriya gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Ikinyamakuru the New vision cyandikirwa muri Uganda kivuga ko aba bantu basaga bafatiwe mu mujyi wa Kabale mu ma saa yine z’igitondo ku munsi w’ejo tariki ya 20 mata 2017, bakabapakira imodoka bakabajyana mu mujyi wa Kampala aho bafungiye ubu.

JPEG - 79.1 kb
Bamwe mu banyarwanda bafashwe na polisi

umuvugizi wa Polisi mu karere ka kigezi Elly Maate, aho aba bantu bafatiwe, avuga ko nta byangombwa bari bafite bibemerera gutemberera muri kiriya gihugu ndetse bamwe muri bo bakaba batari banafite ibyangombwa bibaranga.

Iperereza rikomeje gukorwa kuri aba bantu polisi ivuga ko ari abanyarwanya, mu gihe uwari ubatwaye mu modoka na we ari mu mazi abira kuko yari atwaye abanyamahanga badafite ibyangombwa nubwo we yiregura avuga ko yabatwaye kuko bamwishyuye nk’uko n’abandi bagenzi basanzwe bishyura amafaranga y’urugendo.

Mu mpera z’umwaka ushize wa 2016, abandi banyarwanda bagera kuri 41 na none bafatiwe muri kiriya gihugu bashinjwa kwinjirayo mu buryo butemewe n’amategeko, mu gihe hanagiye hafatwa n’abandi benshi muri kiriya gihugu muri ubu buryo.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

- 23/04/2017 saa 10:41

murapfa ubusa umuntu utagira ibimuranga agimba kubihanirwa
Kanda hano umusubize

mani frank - 25/04/2017 saa 18:21

abantu ntabwo bagenda batyo niba badafite ibyangombwa babatwale iwabo babakoho bashobola kuba bafe ibyo bahunga.
Kanda hano umusubize

NSHIMIYIMANA - 22/04/2017 saa 14:42

nimubareke ahubwo mubabaze aho baturuka niba badahungabanyije umutekano wigihugu
Kanda hano umusubize

bebe - 22/04/2017 saa 06:59

Erega inzara iteye ubwoba ,ubwo barasuhutse nyine,noneho nzaramba ubu yambyaye nzabandora hhhhh ntibyoroshye
Kanda hano umusubize

Rwasubutare - 22/04/2017 saa 09:33

Inzara no kutagira ibyangombwa se bihuriye he? Ese ubundi ninde wababwiye ko ari abanyarwanda niba nta byangombwa?
Kanda hano umusubize

JOHN BYABUSHIRE - 22/04/2017 saa 16:04

KUBAFUNGABIGOBWAGUTURUKANANOKWISOBANURA NDENSE ABAGABO BARENZE 5 BAGOBWAGUKURIKIRANWA MUKARE YUKENZEUMUNTU NTUKAMUHE UMWANYA.
Kanda hano umusubize

Nzaramba - 22/04/2017 saa 04:29

Nonese ko bariguhunga nzaramba mwabihoreye bagashhakisha imibereho?
Kanda hano umusubize

danger - 22/04/2017 saa 03:50

Sinumva ngo indangamuntunirahagije ra?
Kanda hano umusubize

muneza - 21/04/2017 saa 18:13

Ibibi birarutana aho gufatwa nabiwacu nafatirwa Uganda buryo koko n'impuhwe zirarutana hari abantu bahana bihanukiriye hari kandi abahana bagashiramo imbabazi
Kanda hano umusubize

Mirenge - 22/04/2017 saa 05:43

Twebwe duhanisha isasu gusa naryo rimwe kuko amasasu agurwa mumadovize.
Kanda hano umusubize

mutabaruka - 22/04/2017 saa 06:39

none segutagira ibyangombwa bihanishwa isasu ibyo nabyo bya ba ari ugukambya pe,
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X