Monaco cosmetics

Uganda: Abarwanyi 43 ba M23 bagiye gusubizwa muri RDC

Abarwanyi ba M23 bagera kuri 43 baraye bakatiwe n’urukiko rukuru rwa Kabale igifungo kiri hagati y’umwaka umwe n’imyaka 2. Aba barwanyi bakaba bazira kuba baravogereye ubutaka bwa RDC na Uganda bitwaje intwaro. Urukiko rukaba rutangaza ko nyuma bazasubizwa mu gihugu cyabo cya RDC

Urubanza rwabo rwasomwe kuri uyu wa kabiri tariki ya 25 Mata 2017 aho umushinjacyaha Mukuru Batson Baguma yavuze ko aba barwanyi binjiranye intwaro muri Uganda.

JPEG - 49.4 kb
Abarwanyi ba M23 bazira kuba barinjiye ku butaka bwa Uganda bitwaje intwaro

Aba barwanyi bakurikiranyweho kwinjira ku butaka bwa Uganda naho abahawe igihano cyo gufungwa imyaka 2 bakaba bazize ko binjiranye intwaro muri kiriya gihugu.

Umushinjacyaha mukuru muri ruriya rukiko, Batson Baguma avuga ko aba barwanyi bafatiwe muri uyu mwaka mu karere ka Kisoro n’inzego z’umutekano za Uganda bagerageza kwinjirira muri karere bava mu mashyamba ya Kongo. Bamwe muri bo bari bitwaje intwaro, ariko bose bakaba nta byangombwa bari bafite bibemerera kurenga imipaka.

Aba barwanyi biganjemo abafite amapeti ya Kapiteni, liyetona ndetse n’asanzwe ya Kaporali, bamaze igihe bafungiye ku nkambi y’igisirikare cya Uganda iherereye muri kariya gace ka Kisoro.

Aba barwanyi nibo bisabiye ko baburana bagahabwa ibihano nyuma y’igihe kinini bari bamaze batawe muri yombi ariko ntibahanwa mu buryo bukurikije amategeko, bakaba basabaga ko basubizwa aho bavuye mu gihe ubuyobozi bwa Uganda bukomeje kubafunga nta mpamvu.

Urukiko rwanzuye ko aba barwanayi bazasubizwa muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo nyuma yo kurangiza ibihano byabo ariko intwaro bafatanywe zo bakazazisigarana.

Uganda yafashe aba barwanyi nyuma y’uko yari imenyereye kubakira mu gihe bayihungiyeho bakubiswe inshuro aho babaga bari mu mashyamba ya Kongo, ariko nyuma bakongera bagatoroka inkambi bagasubirayo.

Ibi byatumye Uganda itangira gushyirwa mu majwi ko yaba itera inkunga umutwe wa M23 kubera yayihaga ubuhungiro ndetse bamwe mu barwanyi ba yo ikabakoresha mu gisirikare cyayo.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

tomasi - 27/04/2017 saa 04:26

hoya nibahanwe.
Kanda hano umusubize

Gatego - 26/04/2017 saa 16:48

Oya nibahite babasubiza muri Kongo
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X