Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imyidagaduro >> Hanze y’u Rwanda >> 

Uganda: Ibyamamarekazi 5 byahuye n’uburibwe nyuma yo gukundana n’abazungu

Abakobwa b’abagande bazi ko abagabo b’abazungu bakomoka mu mubumbe w’inyanja y’urukundo. Ariko ibyo bibwira siko bimeze kuko hari ibyamamare bizwi cyane muri muzika no mu bindi bikorwa by’imyidagaduro bashakanye n’abazungu ariko iby’imibanire yabo bikagenda nka nyomberi.

Bamwe muri abo tugiye kubagezaho babyaranye n’abagabo babo b’abazungu bazi ko ari ndi nzira igiye kubafasha kurushaho kwamamara , kugeza ubu aba bakurikira baricuza impamvu bakundanye n’abazungu.

Angela Katatumba


Angella Katatumba n’umuhanzikazi ndetse akaba n’umwanditsi w’indirimbo uyu akaba ari n’umukobwa w’umuyobozi ukomeye mu gihugu cya Uganda Boney Katatumba uyu yakoze ubukwe ku myaka 25 n’umunyamerika, yari akiri muto mu rukundo ariko iznzozi zari izo gushakana n’umugabo utari umugande. Mu myaka ibiri ya mbere yari afashwe nk’umwamikazi mu rugo rwe haba mu bitangazamakuru bitandukanye izina Angela niryo ryavugwaga. Nyuma y’igihe gito Angela yatangiye gukubitwa ijoro n’amanywa atangira no kurara ku mihanda yo muri USA kugeza aho n’umugabo ahagaritse kongera kumufasha. Angela afata utwangushye yigarukira iwabo muri Uganda. Kuva ubwo ntarongera gukinisha urukundo.

Iryn Namubiru


Iryn n’umuhanzikazi wo mu gihugu cya Uganda ufite abakunzi benshi we yashyingiranywe n’umugabo w’umufaransa witwa Morel. Urukundo rwabo rwabaye rwiza mu bihe bya mbere kugeza naho babyarana abana babiri . Nyuma y’igihe gito uyu mugore yatangiye guca inyuma umugabo we bityo atangira gukubitwa kugeza aho Leta ifashe umwanzuro wo kubatandukanya.

Sylvia Awori


Umunyamidelikazi ukomeye mu gihugu cya Uganda ni umwe mu bagore bari bazwiho gukurura abagabo b’abazungu mu mugi wa Kampala yaje gushakana n’umugabo w’umwongereza nyuma baza kubyara umwana ariko biza kugaragara ko atari uwuwo mugabo kuko yaje asa na se Mayor Ssebagala.

Esther Akankwasa



Umwamikazi wo kubyina ibyino zigezweho muri Uganda yakoze ubukwe n’umugabo w’umudage ariko mu muzi 13 gusa bari bamaze gutandukana, umugabo we avuga ko yakoreshaga Esther nk’ikarita mvubura mafaranga.

Bad Black


Umwe mu bakobwa bazwi cyane mu gihugu cya Uganda Shanita Namuyimbwa uzwi nka Bad black nawe yagize ibibazo bikomeye mu rukundo n’umuzungu bakundanaga kuko byaje kumuviramo gufungwa muri gereza ya Ruzira nyuma yo kwiba uwo muzungu amafaranga agatorokera mu Rwanda nyuma akaza gufatwa.

Bruce MUSHUMBA

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

mukwano - 1/04/2017 saa 02:30

Abayehova ntimukigire abamakayika.hari umugabo w'umuyehova i Huye uca umugore we inyuma.Hari nundi wateye umuyaya inda kandi atarasibaga mu mihanda n'amasakoshi ngo arigisha.
Kanda hano umusubize

mukwano - 1/04/2017 saa 02:30

Abayehova ntimukigire abamakayika.hari umugabo w'umuyehova i Huye uca umugore we inyuma.Hari nundi wateye umuyaya inda kandi atarasibaga mu mihanda n'amasakoshi ngo arigisha.
Kanda hano umusubize

mukwano - 1/04/2017 saa 02:28

Abayehova ntimukigire abamakayika.hari umugabo w'umuyehova i Huye uca umugore we inyuma.Hari nundi wateye umuyaya inda kandi atarasibaga mu mihanda n'amasakoshi ngo arigisha.
Kanda hano umusubize

n-festus - 31/03/2017 saa 00:20

njye mbona kuryamana ntacyaha uretse k,abantu babigize umushinga. Mbifurije ibihebyiza.
Kanda hano umusubize

HEKARU EUGENE - 30/03/2017 saa 13:34

Ariko se tuzavuga kugera ryari yuko ibyo mwita gukundana atari byo?Mujye mubyita "kwishimisha".Kuko umuntu mukundana,udashobora kumuhemukira.Ntimukavuge ngo abantu bahuzwa no kuryamana baba bakundana.Iyo muvuze ko bakundana,muba murwanyije imana yacu yitwa Yehova kuko ibuza abakristu nyakuri kuryamana n'umuntu mutashakanye ngo mubane binyuze mu mategeko.Gushaka umuntu ngo muryamane atari umugabo wawe,ntabwo ari gukundana.Ni icyaha gikomeye cyane kizatuma miliyoni nyinshi z'abantu babura ubuzima bw'iteka muli paradizo.Tujye turwanira gushimisha imana,aho kwishimisha mu byaha.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma ukazabura ubuzima bw'iteka imana yasezeranyije abantu bayubaha (Tito 1:2).Nubwo abantu benshi bapinga ibyo Bible ivuga,bizaba nta kabuza kuko imana itajya ibeshya.Kandi biri hafi kuba.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X