Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Perezida Museveni yagize umuhungu we umujyanama wa Perezida ushinzwe ibikorwa bya gisirikare.

Perezida Yoweri Museveni wa Uganda yahinduye ubuyobozi bw’ingabo, uwari umugaba mukuru w’ingabo, Gen. Katumba Wamala amugira umunyamabanga wa leta muri minisiteri y’imirimo, naho Maj. Gen. David Muhoozi aba ari we agira umugaba mukuru w’ingabo.

Izi mpinduka zatangajwe kuri radio y’igihugu na perezida Museveni, akaba n’umugaba mukuru w’ikirenga w’ingabo za Uganda wari asanzwe ari umugaba mukuru w’ingabo zirwanira ku butaka, akaba azungirizwa na Maj. Gen. Mbadi.

JPEG - 38.4 kb
Maj Gen. David Muhoozi wagizwe umugaba mukuru w’ingabo za Uganda

Maj. Gen. Muhoozi Kainerugaba akaba n’umuhungu wa Perezida museveni ,we yagizwe umujyanama wa perezida ushinzwe ibikorwa bya gisirikare.

JPEG - 56.7 kb
Umuhungu wa perezida Museveni, Maj. Gen. Muhoozi Kainerugaba yagizwe umujyanama wa Perezida ushinzwe ibikorwaa bya gisirikare.

Uwari wungirije Muhoozi, Lt Col Don Nabaasa we yagizwe Colonel, ahita anagirwa umugaba mukuru w’ingabo zidasanzwe w’agateganyo .

Uwari Umugaba mukuru wungirije w’ingabo, Lt Gen. Charles Angina we asa nk’uwamanuwe mu mirimo agirwa umuyobozi ushinzwe imibereho myiza. Uyu akaba ari nawe uherutse kuvugwa mu butekamutwe bwo kugura intwaro muri Pologne.

Brig. Peter Elweru wari umuyobozi wungirije wa Division, akaba ari nawe wari uyoboye ibitero UPDF iherutse kugaba ku bwami bwa Rwenzururu akanata muri yombi Umwami Kingsley Mumbere, yagizwe Maj. Gen. ahita anahabwa kuba umugaba mukuru w’ingabo zirwanira ku butaka.

Brig. Okiding wari uyoboye ingabo za Uganda ziri mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Somalia, yagizwe Maj. Gen. ndetse n’umuyobozi w’umutwe ukoresha intwaro nini (Commander Field Artillery).

Ni mu gihe uwari umukuru w’urwego rw’iperereza mu gisirikare, Brig. Charles Bakahumura yagizwe ushinzwe ibikoresho n’ubwubatsi,asimburwa na Lt Col Abel Kandiho wahise anagirwa Col, naho Brig. Mugyenyi azamurwa mu ntera aba Maj. Gen. agirwa umugaba mukuru w’ingabo zirwanira mu kirere.

Bruce MUSHUMBA

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X