KAYENZI John - 10/01/2017 saa 14:06

Ndasaba abantu ko bagomba kwibuka ko ku munsi w'imperuka,ibintu bizahinduka.Imana izakuraho ubutegetsi bw'abantu,ibuhe Yesu Kristu.Byisomere muli Daniel 2:44 na Ibyahishuwe 11:15.Impamvu imana yatinze kwambura abantu ubutegetsi,nuko igirango yerekane ko abantu tudashobora kwiyobora neza. Urugero,abantu ntabwo bashobora gukuraho ubukene,indwara,ubusaza,urupfu,intambara,akarengane,ubusumbane,icyenewabo bita Nepotism,etc...Ubwo imana izahindura isi paradizo,ibibi byose bizavaho.Ntimugashukwe n'ibi ba M7 baba bakora.Nkuko YESU yasize abisabye abakristu nyakuri muli Matayo 6:33,tugomba "gushaka ubwami bw'imana",aho kwibwira ko abantu aribo bazakuraho ibibazo dufite.Ntibishoboka.UBWAMI bw'imana ni ubutegetsi bw'imana buzaza bugahindura isi paradizo. Niyo mpamvu dusenga tubwira imana ngo "Ubwami bwawe buze" (let your kingdom come). Abakristu nyakuri kandi,bajya mu mihanda no mu ngo z'abantu bakabwiriza abantu Ubwami bw'imana nkuko YESU yabidusabye muli Matayo 24:14.Nta na limwe bajya muli politics.Ahubwo babwiriza abantu ko nta kindi kizakuraho ibibazo by'abantu,keretse ubwami bw'imana dutegereje.

Musubize

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.