Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Iyobokamana >> 

Uko amwe mu matorero yiteguye icyunamo cyo kwibuka abazize jenoside yakorewe abatutsi yo muri mata 1994

Mu gihe Abanyarwanda bari kwitegura kutangira icyumweru cy’ icyunamo bazirikana abazize Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994, aho gitangira ku itariki ya 07 Mata kigasozwa ku itariki 13Mata.

Twifuje kumenya uko abahagarariye amatorero yo mu Rwanda biteguye ibi bihe biba bitoroheye Abanyarwanda cyane cyane ko hafi ya buri Munyarwanda aba afite itorero asengeramo.

Ni muri urwo rwego umunyamakuru w’Imirasire.com yifuje kuganira n’abahagarariye amatorero atandukanye, bakamutangariza uko biteguye kuzirikana ibi bihe bibabitoroshye.

Mu magambo ye Bishop Kayinamura:“Nibyo mu Itorero ryacu icyunamo turacyitabira nk’abandi banyarwanda bose.

Ubu turi koherereza abapasteri bacu ubutumwa bugufi tubabwira kwitegura ku matorero baherereyeho kugirango tuzatangire icyunamo ibintu byose byaramaze gutegurwa biri kumurongo.”

Bishop Kayinamura yanatangaje ko inyigisho zose zitangwa muri iki gihe ziba ziteguye neza zigendeye kuzikenewe muri ibi bihe ,haba higanjemo inyigisho z’ubumwe n’ubwiyunge,gusaba imbabazi no kuzitanga ,ndetsen’izindi nyigisho z’isanamitima.

Mu itorero rya Methodistelibre au Rwanda bafite gahunda bihariye yo gufasha abacitse ku icumu gushimira ababahishe muri Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994.

Aganira n’umunyamakuru w’Imirasire.com Bishop Kayinamura yatangaje ko hari uburyo bo nk’itorero ryabo bahisemo gutera inkunga abacitse ku icumu kugirango babatere inkunga maze nabo babone uko bakwitura abantu babahishe muriJenoside yakorewe abatutsi muri Mata.

Ati: “ Twe tumaze kureba tugasanga hari abacitse ku icumu benshi baba bifuza kugabira ababagiriye neza muri Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata ariko bakabura ubwo bushobozi twahisemo gutangiza umushinga wo kubibafashamo noneho tugaha inka uwacitse ku icumu nawe akayishyikiriza uwamuhishe muri Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata amushimira ko yakoze noneho iyo nka iyo imaze kubyara iyayo wawundi nawe ayisubiza uwayimuhaye nawe amushimira. “

Bishop yadutangarije ko ubu bamaze gutanga inka icumi n’esheshatu zingana n’imiryango 32 kuko ya nka iragenda ikazongera ikagarukira uwayitanze .

Iki gikorwa kandi ngo bagikora mu kwezi kwa Nyakanga kuko imihanda bakoreramo ibi bikorwa mu bihe by’imvura iba igoye kuyinyuramo kandi kuba barasanze n’ubundi icyunamo kiba kigikomeje bahitamo kubishyira mu kwezi kwa Nyakanga aho ikirere kiba kimeze neza.’

Ku kijyanye n’urwibutso rw’abarubitsemo imibiri y’abazize Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata basengeraga muri iri torero Bishop yadutangarije ko ruhari mu karere ka Rusizi ahitwa Ikibogora kuko muri aka gace ariho abakiristu benshi baguye.

Pastor Nshimiyimana Simeon umuyobozi w’Itorero ryitwa Iriba ryera

Itorero iriba ryera riherereye ku Kimisagara mu mujyiwa Kigali nawe yagize icyo adutangariza kuri gahunda y’icyunamo n’ubwo rikiri itorero rishya kuko ryatangiye umwaka ushize .

Pastor Simeon ati: “ Natwe nk’itorero turi gutegura ibikorwa byo kwibuka abazize Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata kuko n’ubu turi mu cyumweru kidasanzwe aho turi gutegura imitima y’abakristu ndetse tunategura inyigisho zo guhumuriza imitima. Si ibyo kandi gusa kuko ubu turi no gutegura igikorwa vuba aha cyo kujya kuremera abacitse ku icumu I Byumba aho tuzaba tubashyira imyambaro.”

Pastor Simeon kandi yadutangarije ko bashishikariza abakristu babo kuzitabira gahunda zose ziba ziteganyijwe ku rwego rw’Igihugu muri iki gihe cy’icyunamo.

Rev. Bucura David Umuyobozi mukuru w’itorero ry’Inshuti mu Rwanda ( Eglise des amis au Rwanda) aho rifite icyicaro gikuru mu Karere ka Kicukiro mu mujyiwa Kigali nawe yadutangarije ko iri torero riri kwitegura icyunamo.

Rev. David ati : “ Nkuko itorero ryacu dusanzwe dutegura iki gihe cy’icyunamo n’ubundi muri uyu mwaka nabwo turi kwitegura ubu twandikiye amashami yacu yose uko ari mirongo irindwi tubibutsa igihe tugiye kugeramo cy’icyunamo . Muri ibi bihe ibikorwa byose bikorwa biba bigamije :Kwifatanya,kuzirikana ndetse no gufata mu mugongo abacitseku icumu.

Byaba inyigisho zitangwa byaba indirimbo ziririmbwa ibi byose bigomba kuba byiganjemo ubutumwa bw’ihumure n’ubukomeza imitima yahungabanye.”

Rev Bucura yanatangaje ko basanzwe bafite mu mashuri y’iri torero n’ubundi gahunda ihoraho babifashijwemo na AERG. Aho buri mwaka bifatanya n’abakristu b’iri torero mu kwibuka abazizeJenoside yakorewe abatutsi muri Mata ndetse no gufata mu mugongo abacitse ku icumu.

Itorero ry’inshuti rifite gahunda yo kwibuka abazize Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata iba tariki ya 05/06 burimwaka.

Rev. Bucura David yadutangarije ko bafite komisiyo( Commission) ishinzwe kumenya abari abakristu,abanyeshuri ndetse n’abarimu bigishaga mu bigo by’amashuri by’iri torero bazize Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata maze babubakira Urwibutso ruherereye aho iri torero rwubatse ku Kicukiro bagira ijoro ry’icyunamo ku itariki 05/06.

Uyu muyobozi kandi yadutangarije ko iyi komisiyo igikomeza gukora iperereza kugirango hamenyekane n’abandi bose bari abakristu,abanyeshuri ndetse n’abayobozi kugirango bongerwe kuri uru rutonde rw’abandi.

Rev.Bucura yatangaje ko iri torero muri ibi bihe by’icyunamo batita kuby’umwuka gusako ahubwo n’ibyumubiri babyitaho

Rev. Bucura yadutangarije ko muri ibi bihe bafata umwanya uhagije wo kujya kubana n’abacitse ku icumu batishoboye babaremera ,babakomeza ndetse banabihanganisha muri ibi bihe biba bitaboroheye.

Pastor Olive Murekatete umuyobozi w’Itorero Shilo

Nawe yagize icyo adutangariza kubijyanye n’uko bari kwitegura kwinjira muri ibi bihe bidasanzwe aho Abanyarwanda benshi baba bibuka inzira y’umusaraba banyuzemo muri Mata 1994.


Pastor Olive ati: “ Mu gihe twibuka inzirakarengane zazizeJenoside yakorewe Abatutsi yo muri Mata 1994 tugerageza guhindura inyigisho dugashaka izifasha abantu kudaheranwa n’agahinda ahubwo bakibuka baniyubaka.

Dufata ibihe byo kwibubutsa abacitse ku icumu ibyiza Imana yabakoreye kugirango badaha agaciro ibibi byababayeho gusa ahubwo bazirikane ko hari n’ibyiza Imana yabakoreye.”

Pastor Olive yanatangaje ko n’ubwo itorero ryabo ryatangiye nyuma ya Jenocide badafite abahoze ari Abakristu babo bibuka by’umwihariko kuri uyu munsi,ariko yatangaje ko bafite abacitse ku icumu benshi basengera muri iri Torero bityo bifatanya nabo mu kwunamira ababo babuze muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Yanatangaje ko abacitse ku icumu batishoboye baba ba hafi babafashisha ibyo kurya ndetse n’imyambaro

Muri ibi bihe byo kwibuka no gusubiza agaciro abazize Jenoside yakorewe abatutsi nibyiza ko buri munyarwanda abifata nk’inshingano ze cyane cyane abakristu bagafata ibihe byogusenga Ndetse no gukora ibikorwa byururutsa imitima ibabaye.

Christian N

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

hg - 7/04/2017 saa 09:20

Mu itorero Jesus pour tous twetwatangiye icyunamo kuri uyu WA 6/04 twibuka Ko genocide yaguyemo abanyarwanda b ingeri zose n amoko yose
Kanda hano umusubize

kiki - 9/04/2017 saa 08:12

iryo Torero ubwo niryahe?? No no ntabwo Genocide yatangiye 06/04 kandi ntabwo yaguyemo buri bwoko bwose yaguyemo Abatutsi kuko nibo yanakorerwaga Ahubwo wowe iryo nipfobya urimo ukora wakabibajijwe neza
Kanda hano umusubize

kiki - 9/04/2017 saa 08:17

No no ntabwo Genocide yatangiye 06/04 kandi ntabwoyaguyemo ubwoko bwose yaguyemo Abatutsi kuko nibo yakorerwaga Ahubwo wowe iryo nipfobya wakabibajijwe neza
Kanda hano umusubize

C.R - 7/04/2017 saa 04:43

Chief editor! kosora umutwe w' iyi nkuru. ni AMATORERO si AMATOTERO
Kanda hano umusubize

Yohana P - 6/04/2017 saa 20:34

Ndagira ngo nkososore umwanditsi w 'iyi nkuru: ntabwo urwibutso rw'i Kibogora ruba muri Rusizi, ruba mu karere ka Nyamasheke.
Kanda hano umusubize

- 6/04/2017 saa 14:40

ko wasuye amatorero mato gusa kandi adafite benshi bayakurikiranacyane ko amenshi akorera kigali gusa ubutaha uzashake n'amwe amaze imyaka myinshi cyane ko ariyo yariho igihe jenoside yabaga IKINDI NTABWO BAVUGA JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI MURI mata 1994 bavuga Jenodide yakorewe abatutsi 1994 (mata ntabwo izaho kuko yamaze iminsi 100 mugihe mata igira iminsi 30 gusa)
Kanda hano umusubize

Yohana P - 6/04/2017 saa 20:37

Ntabwo amatorero yasuwe, ari amato gusa kuko Eglise Methodiste Libre ifite ubukombe bw'imyaka 75 kuko yatangiye mu Rwanda mu mwaka w'1942 kdi ikorera mu Rwanda hose (mu migi no mu mu cyaro).
Kanda hano umusubize

C.R - 7/04/2017 saa 04:45

Ni byo rwose
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X