Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Ukutavuga rumwe hagati ya Mbanda, Dr Habineza Frank , Philippe Mpayimana na Diane Rwigara guteje kwibaza byinshi


Jean Mbanda watangarije muri Canada ko agiye kuza kwiyamamariza umwanya wa Perezida mu Rwanda yahagera agatangaza ko yabihagaritse yanenze bikomeye abaharanira kuziyamamariza kuyobora u Rwanda aribo Dr Frank Habineza, Diane Rwigara na Phillipe Mpayimana. Ibi bikaba bitakiriwe neza na bamwe mu bashyigikiye aba bashaka kwiyamamaza ndetse Mpayimana we abinenga ku mugaragaro.

Mbanda atangaza ko kuva ku cyemezo cyo kwiyamamariza kuyobora u Rwanda yagifashe akigera mu Rwanda nyuma yo gusoma ibitabo 3 avuga aribyo byatumye ava ku gitekerezo cye.

JPEG - 28.1 kb
Mbanda Jean Daniel wavuze ijambo rikibazwaho byinshi

Muri ibyo bitabo avugamo icy’amahame shingiro ya PSD yakozeho ubwo iri shyaka yaryinjiragamo mu myaka ya 1990, harimo kandi ikijyanye na gahunda za leta z’imyaka irindwi (2010-2017) ndetse n’ikindi kirimo imyitwarire iranga umunyapolitiki.

By’umwihariko igitabo kivuga ku migabo n’imigambi ya gahunda za leta, Mbanda avuga ko cyamweretse ishusho n’intambwe u Rwanda rumaze gutera kugeza ubwo asanze gahunda yari agiye kugenderaho yiyamamaza zihari n’izitarakorwa ziri mu mihigo, ahera aho afata umwanzuro wo kureka gahunda yo kwiyamamaza.

JPEG - 17 kb
Mpayimana ntiyanyuzwe n’ibitekerezo bya Mbanda Jean

Mpayimana Phillipe atangaza ko atakiriye neza igitekerezo cya Mbanda Jean avuga ko bisa no kutamenya icyo politiki aricyo kuko isaba umuntu kwiyibagirwa ahubwo akaberaho abandi.

Mpayimana yagize ati “Uwo mugabo yarirebye ku giti cye. Ariko njye kuko ndeba n’abandi Banyarwanda benshi ibyo batekereza n’ibyo bifuza ubwo rero kubera ko yasesenguye akagera aho abona ibye bihwanye n’iby’ubutegetsi buriho, ni uburenganzira bwe ni byiza yafashe icyemezo cya kigabo. Njye ibyo ubuyobozi buriho bukora nshima ndabizi, noneho hakabaho n’ibindi nashingiyeho ntashima. ntabwo namwigana rwose."

Yakomeje agira ati “ Ku rwego rwe yarirebye ku giti cye, iyo wiyemeje kujya muri politiki uriyibagirwa (biri mu byo nzasobanurira Abanyarwanda). Politiki ni ukwiyibagirwa, ni uguharanira inyungu z’abandi bantu, ni uguharanira kuvuganira abandi.”

Hagati aho, Mbanda atangaza ko yasesenguye ibivugwa na bamwe mu bakandida bamaze kuvuga ko baziyamamariza kuyobora u Rwanda, barimo na Mpayimana, agasanga bafite porogaramu zidahamye.

Ibi yabivuze mu gihe hashize iminsi Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda,Green Party, ryemeje Dr Frank Habineza nk’umukandida uzarihagararira mu matora y’Umukuru w’Igihugu.

Uyu mugabo yahise asa n’uwigana Donald Trump wa USA maze yiyemeza ko mu gihe yazaba atowe azubaka urukuta rwa metero umunani ku mipaka ihuza u Rwanda, Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo n’u Burundi mu gukumira abo yise "abanzi b’igihugu".

JPEG - 134.3 kb
Dr Frank Habineza we yaruciye ararumira

Mbanda yavuze ko iyo gahunda ya Habineza idahamye, anagaruka kuri Diane Rwigara wavuze ko ashaka gufasha Abanyarwanda kuva mu bukene ndetse na Mpayimana wari waratangaje ko azashaka akazi kazamufasha ibikorwa bye byo kwiyamamaza.

Ati “Sinoshyana ndi mukuru uko mbabona nkabagaya ntabwo navuga ngo nje kubaka urukuta kugira ngo ngire umutekano, ntabwo iyo ari porogaramu rwose, Ntabwo navuga ngo nje gushaka akazi kugira ngo mbone amafaranga yo gukora ibikorwa byo kwiyamamaza, oya ntabwo iyo ari porogaramu, ntabwo navuga ngo nje gukiza igihugu ubukene tuzi uko giteye nirengagije inzego aho zigeze zikora ibintu.”

JPEG - 68.8 kb
Diane Shima Rwigara ushaka umwanya wa Perezida wa Repubulika

Bamwe mu bashyigikiye aba bavuga ko bashaka kwiyamamariza kuyobora u Rwanda batashatse kwivuga amazina babwiye Imirasire.com ko Mbanda adakwiye kwivanga mu myitegurire y’aba bashaka kwiyamamaza ahubwo narebe ku giti cye.
Bati niba abonye adafite ibitekerezo bifatika nareke abafite ibitekerezo bizima biyamamaze nibatorwa bayobore

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Habineza - 24/05/2017 saa 09:34

Abakandida bazahabwe amahirwe angana biyamamaze kandi habeho n'amatora adafifitse turebe aho ukuli guherereye. Mwibuke ubundi President de la Republique signifie"le premier parmi ses egaux".
Kanda hano umusubize

- 20/05/2017 saa 07:15

Diane Humura Tukuri inyuma!!!
Kanda hano umusubize

- 20/05/2017 saa 07:13

Diane Humura Tukuri inyuma!!!
Kanda hano umusubize

dany - 20/05/2017 saa 03:23

Nimwicecekere mbabwiye amakuruya Mpayimana ndakeka n'ibinyamakuru bimwandikaho byagira ipfunwe ryokongerakumushyira munkuru zabyo
Kanda hano umusubize

dany - 20/05/2017 saa 03:20

Nimwicecekere mbabwiye amakuruya Mpayimana ndakeka n'ibinyamakuru bimwandikaho byagira ipfunwe ryokongerakumushyira munkuru zabyo
Kanda hano umusubize

KAMIKAZI - 19/05/2017 saa 09:43

Harya Mbanda uyu siwe warwaniye na Pio muri hotel Kiyovu bapfuye ko umwe yari abajije undi niba umugore akiny....................... nka kera!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!! Nibareke Mzee wacu aganze abaruca ubwenge,ubupfura,ubunyangamugayo n'ubumuntu!!Ubu ejobundi cya gisazi Kayiranga nacyo cyahoze ari ikidepite kikarya imihanda muri Zaire n'imitungo ya Rumanyika wabona nacyo kije ngo kigiye kwiyamamaza!!! MBega gusaza nabi weeee
Kanda hano umusubize

Munyakuri Damien - 19/05/2017 saa 08:19

Mbega abagabo bafite inzara weeeee! Ubwo se wamukobwa we ko twese twakubonye, cyakora wararutanze mba ndoga Rwabugiri! Cyakora ubugabo s'ubutsimbarara kumafuti, ubundi uwayobye iyo amaze kumenya inzira aba akwiriye gufata inzira iboneye. Ubwo nashimira Dr. Mbanda kuba yarisubiyeho. Naho uwubaka inkuta we, najye kureba na Trump niba zitamunaniye. Ubura gutanga umuti ugabanya ubushomeri mugihugu ngo urubaka inkuta zitandukanya ibihugu bituranye! Nakumiro pe! Harya Mpayimana, buriya uwakubaza imirimo umaze gukorera igihugu ifasha abanyarwanda gutera imbere wasubiza ko ar'iyihe? Njye ndi wowe najya guhinga ibijumba mutubande, niba nabyo ubishoboye utari rusahurira munduru, cyangwa se rutemayeze.
Kanda hano umusubize

Buto - 18/05/2017 saa 15:20

Njyewe nsanga ufite gahunda ifatika ari Diane Rwigara.Njyewe murinyuma rwose.
Kanda hano umusubize

rukundo - 19/05/2017 saa 06:22

ko yakweretse ubwambure kandi wabonye ari mwiza? uzamutore. naho ngo gukura abanyarwanda mu bukene ngo mu rwanda nta bwisanzure bwo kuvuga none se we nihe avugira si mu Rwanda, we rero ari hejuru yabandi cg afite iki kimutuma avuga ibyo ashaka ariko abandi ntibashobore ku vuga ibyo batekereza. Iyo ni politike za ba FDU, za 1998 bahawe i mitwe muzarebe na Human Right Watch kugeza uyu munsi nicyo ivuga muri raport ku Rwanda kitajya gihinduka inama bafatiyemwo uwo muvugo bakwiye kuyisubiramwo kuko ibyo na intenet iri hano,na radio murongo na tv cumi na......muzabibwire abanyamahanga nabo bo muri Human Wright W. nonese wabwira ibihumbi 4000 byari hano muri smart Africa ngo mu Rwanda babujijwe kuvuga? kandi hari abanze gutaha nubu bakijajajaga igiturage c´Urwanda nubwo bari baje mu nama gusa? nonese urwanda rwafunze Facebook, youtube Tweeter na WhatsApp ko aribyo ubu bisakuza(muzarebe muri Rassia,Syria,Egypt, Iran....)muzumva ngo bafunze facebook, youtube yabujijwe mu rwanda ahubwo basaba aba jeune ngo bamenye gukoresha iryi koranabuhanga. Turi muri 2017 uwuza zana za politike za 1989 cg iza 1993 cg iza 1995 ntaho zizamugeza pe. Ndasaba comite yamatora gushira ahabona ibisabwa kuba President wa Republika kuko hari abashaka kubigenderaho ngo basebye Urwanda gusa,abandi bateke umutwe batware amafaranga yabandi(nka Padiri iruhande yayo mwi shyaka yahimbye yakoze na gouvernement kugirango nandi mashyaka nayo amuhe umusanzu!!!!!Asanga bakoze politike we akiri muri petit seminaire....none ubu yarazimyeeeeeeee Nkuyu yagiye gukurura abagabo(playboy mu cyongereza) ngo abone za like nyinshyi umuco uharahe muri Uganda, mwarabonye abitwa ba Ruzindana...nabandi bakobwa benshi mu bugande bifotoza bambaye ubusa kugirango bamenyekane...none ngo ashaka kumara ubukene abanyarwanda? ni VUP akosoye cg ni amafaranga ashoye mu Rwanda? MUZAMUMBARIZE IMISHINGA NIGISHORO AFITE MU RWANDA IMBERE YO KUBESHYA KO AKUNDA ABANYARWANDA.
Kanda hano umusubize

SAMANTHA LINDSAY - 19/05/2017 saa 10:15

Ibyuvuga Urabizi Cawboy We??!! Cg Urumwe Mubakoze Ziriya Photo Shop ??!! Abaturage Bose Basobanukiwe Ko Ari Amafoto Mahimbano Basobanukiwe Nuwayakoze!!!! Gusa Ikingenzi Mwene Rwigara Yashyize Prouduit Ze Ku Isoko Abo Zanyuze Bamujyinyuma Wowe Uziyahure Ko Yatowe Ese Kuki Ariya Ma Photo Utayashyize Hanze Mbere???
Kanda hano umusubize

Gahinda - 18/05/2017 saa 14:42

MBANDA YEGUTESHIGIHE YARAHAHAMUTSE KUBERA URUPFU RWA MURAMUWE IRIBAGIZA CRISTINA KUKO AMAGAMBO AVUGA AHINDAGURANYA NAYABARWAYI BO MUMUTWE ! MWIBUKE IBYO YAVUGIYE CANADA NYUMA YIMINSI INGAHE AGEZE MU RWAND AVUGIBINDI ! IBITABO YASOMYE YABISANZE MURWANDA ? NTAGO YARABIFITE CANADA ? UBUSE NASOMA IBITABO BYO KWA KINANI BYO NTAZABISHYIGIKIRA DORE KO YAVUZE NGO BAGOSORA NTACYAHA AGIRA NGO NIWE NSHUTIYE ????? YEWE NTA MBANDA NTAKIGENDA...
Kanda hano umusubize

Gahinda - 18/05/2017 saa 14:41

MBANDA YEGUTESHIGIHE YARAHAHAMUTSE KUBERA URUPFU RWA MURAMUWE IRIBAGIZA CRISTINA KUKO AMAGAMBO AVUGA AHINDAGURANYA NAYABARWAYI BO MUMUTWE ! MWIBUKE IBYO YAVUGIYE CANADA NYUMA YIMINSI INGAHE AGEZE MU RWAND AVUGIBINDI ! IBITABO YASOMYE YABISANZE MURWANDA ? NTAGO YARABIFITE CANADA ? UBUSE NASOMA IBITABO BYO KWA KINANI BYO NTAZABISHYIGIKIRA DORE KO YAVUZE NGO BAGOSORA NTACYAHA AGIRA NGO NIWE NSHUTIYE ????? YEWE NTA MBANDA NTAKIGENDA...
Kanda hano umusubize

Ntirenganya - 18/05/2017 saa 12:36

Wowe Munyemana Epa, uzajye wibuka gutangiza izina ry'Imana ni inyuguti nkuru(in order to avoid confusion), naho ubundi nibyo pe,ubwami bw'Imana niwo muti rukumbi w'ibibazo byugarije abatuye iyi Si.
Kanda hano umusubize

Nkurunziza - 19/05/2017 saa 03:49

Ni byiza kuvuga kubandi unanenga ariko se gahunda ihamye we agomba gushingiraho n'iyihe mu gihe avugako izabandi zidahamye bisaba ubushishozi buhambaye cyane mu gihe cyo kwiyamamaza kureba mubiyamamaza intego zabo ndetse n'uburyo bazakoresha kuko hari igihe wakwizeza abantu ibyo udashoboye kugirango uzibonere amajw gsa bityo abanyarwanda nukuba maso.
Kanda hano umusubize

MUNYEMANA Epa - 18/05/2017 saa 11:24

Ari MBANDA,ari MPAYIMANA,bose baratubeshya.Nubwo MPAYIMANA avuga ngo umuntu ujya muli politics ntabwo aba ashaka inyungu ze,azi neza ko abeshya.YESU niwe wenyine wadupfiriye ashaka inyungu z'abantu bose batuye isi,kugirango umwizera wese azabone ubuzima bw'iteka (Yohana 3:16).Nkuko tubisoma muli Yohana 14:12,KWIZERA YESU bisobanura "gukora umurimo YESU yakoraga".Nukuvuga kujya mu mihanda ugakora umurimo wo KUBWIRZA ubwami bw'imana. UBWAMI bw'imana ni UBUTEGETSI bw'imana buzaza bugakuraho ubutegetsi bw'abantu,noneho YESU akaba ariwe utegeka ISI.Byisomere muli Daniel 2:44 na Ibyahishuwe 11:15. Ubwo butegetsi buzahindura isI yose PARADIZO. Urupfu,ubukene,ubusaza,ubushomeli,indwara,etc...,byose biveho burundu.Niyo mpamvu YESU yadusabye gusenga dusaba imana ngo "Ubwami bwawe nibuze" (Let your kingdom come).Yaba MBANDA,yaba MPAYIMANA,yaba DIANE RWIGARA,yaba nde,nta numwe wazana ibyo ubutegetsi bw'imana dutegereje buzazana.Niyo mpamvu Abakristu nyakuri bativanga mu byisi kuko YESU yasize abibabujije (Yohana 15:18,19).Icyo bahanze amaso kandi cyenda kuza,ni Ubwami bw'imana,bisobanura ubutegetsi bw'imana buzaza bugakuraho ubutegetsi bw'abantu (Daniel 2:44).Tujye dukanguka,aho kwibeshya ngo aba bashaka kwiyamamaza haricyo bazana gikomeye (gukuraho inzara,ubukene,urupfu,etc...).Uyu MPAYIMANA atsinze,cyangwa undi wese,azakiza Family ye na bene wabo,hamwe n'inshuti ze.Ariko millions z'abanyarwanda zizakomeza gukena,gushomera,etc...
Kanda hano umusubize

magorwa - 18/05/2017 saa 12:27

wowe unanirwa kwemera abo ureba mushobora nokujya impaka ngo wemera yesu utazi ubwose ukuri kwawe ko nukuhe?
Kanda hano umusubize

Samantha Linday - 18/05/2017 saa 09:39

Rwivanga Uwo Bigaragara Ko Yicinyira Inkoro Ngo Abone Utuvungukira Twumugati Aribeshya Ariko Bizarangira Ashyizwe Munkuta4 Condom Ikoreshwa Rimwe Gusa Ikajugunywa Mu W C .Arababaje Bavugeko Atazi Icyamukuye Canada?Igitekerezo Cyo Kwitoza Cyamujemo Ijoro Rimwe Kimuvamo Irindi Izo Books Ntiyarasanzwe Abizi Se? Mbega Abayobozi!!!! Rwanda Warakubititse. Amasoni Kuri Uwo Candida Prezida!!!!
Kanda hano umusubize

VUNINGOMA EZRA - 18/05/2017 saa 12:35

Uyu MBANDA ndamuzi.Yabaye Depite wa PSD,yize muli INILAK.Akiba mu Rwanda,yigeze kuvuga ngo "igihe abahutu bali bafite ubutegetsi ku ngoma ya Kinani,barishaga ikanya hakagira ibiryo bimeneka abandi bakabirya.Ngo ariko abatutsi b'ubu bafite ubutegetsi,barisha ikiyiko kugirango hatagira ibiryo bimeneka abandi bakabirya".Aba bose ni inda babunza gusa.Ndibuka Prime Minister Pierre Rwigema ahunga.Yageze hanze aravuga ngo "ntabwo nari nshoboye guhangana na Parliament iyoborwa n'abatutsi".Ubu se ntiyapfukamye agataha,bakamugira Depite muli EAC?Bene aba bitwa IBIRUMIRAHABIRI.Nukuvuga les Troubadours mu Gifaransa cyangwa "Sycophants" muli English.Mujye mubirinda.
Kanda hano umusubize

MBABAZI - 18/05/2017 saa 17:44

REKA KWIBUTSE AKANDI DI:MUNTAMBARA YO MURI 94,YARIVUZE ATI,NDAJE RWIGEMA RUTARURWINYENZI BAJYAGUHAMBA IMITUMBA,HARI NABANDI TUZI BATANZE AMAMODOKA BAZIHA INTERAMWE ZIKAJYA KWICA,UBAVUZEHO WABURA,NA BANDI BICANYI BENSHI.BAZI KUBESHYA BAVUGA AMAGAMBO YO KUTUBESHYA DI,NOUS SOMMES DES NAIFS.
Kanda hano umusubize

thamas sankara - 18/05/2017 saa 18:06

VUNINGOMA EZRA uzi kwitegereza kabisa, uyu MBANDA agaragaje ubuswa kabisa ninka wawundi ngo c'est que MAKUZA a dit, je n'ajoute rien!ubwenge bwe buri TRES LIMITE , ubwo c niba abona ntacyo yakongera kubyo urwanda rugezeho CANADA yo yari yaramubereye ijuru peee! Mbanda ntago twakurenganya nibitekerezo byawe nokuvuga ibyo ushaka (droit expression), gusa reka abashaka gukora bakore bafite nibyo bakungura igihugi babigaragaze ubundi abaturage bihitiremo!
Kanda hano umusubize

isirikoreye jean de la terre - 19/05/2017 saa 03:32

ibyo uvuga nibyo rata uyu mugabo ni ikirumirahabiri yaje kwishakira indamu kandi ngo 'UBYINIRA INDA NTASOBANYA' yibagiwe ibintu yagiye avuga gusa politiki niko imera ntamukunzi nta n'umwanzi w'ibihe byose.
Kanda hano umusubize

Mudogo - 18/05/2017 saa 17:48

Nkuyu mbanda murabona hari icyo yamarira abanyanyarwanda niba ntacyo ashoboye yaceceka yifuza se ko twagira umukandida umwe nko kubwa kinana,niyo wamugira gitifu ntacyo yamarira abayoboye arutwa nutarize,
Kanda hano umusubize

muhire - 18/05/2017 saa 09:12

Udufaranga Banda yazanye nadusigire Mpayimana yirwarize wenda naba umugabo azatumusubiza yabonye akazi.Ndabona Mpayimana we yaraje kwishakira akazi.Umuntu udafite akazi azamarira iki igihugu gifite abashomerI bangana batya.
Kanda hano umusubize

kimana - 19/05/2017 saa 04:54

abo bashomeri se uvuga ubaye perezida wabaha akazi kavuye hehe? niba turi besnhi tikaba tutakwira inmyanya bigende bite tanga igitekerezo ababishinzwe bazacyakira rwose ntawudashaka ko abantu bava mubukene
Kanda hano umusubize

mwibeshya olivier - 19/05/2017 saa 10:35

ariko murapfa iki ubu ni igihe cy'amatora buri wese ashobora gutanga kandidatire cg akabireka si démukarasi se? uzatsindwa azicara none se ko numva muba mwamamaza umuntu mwe, niba ari we ayo mafranga arapfira iki ubusa ko hari abakene benshi bayabafashije, ubundi se hari ujyaho agakoresha ye , barababeshya , nta nubwo umuntu umwe ayobora igihugu, byose biva mu mitsi y'abene gihugu nawe wabishobora. nagirango nsabe ntimwongere kwandika kuri kiriya kibazo cya Diane kuko bihita bigaragaza ko za ndangagaciro muvuga ntazo mufite . uriya muntu yasebeje ababyeyi naho ibirara byo buri gihe mwambara ubusa murabimenyereye.
Kanda hano umusubize

PAUL - 19/05/2017 saa 19:22

MUGIYE KUVUGAKO IKIRAHURE CYUZUYE MU MIRIMO.AREGA IMIRIMO YA MBERE NIYIHARI,ABASHAJE BAYIVAMO,ABASORE BAKABASIMBURA, NONE REBA BAZAMUYI IMYAKA YA PASIYO.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X