Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Umubonano wa Perezida Kagame na Papa usigiye iki mu mitwe y’abantu? Dore Icyo abantu batandukanye bawuvuzeho

Kuwa mbere taliki ya 20 Werurwe 2017, mu masaha ya mbere ya saa sita, nibwo Paul Kagame, Perezida w’u Rwanda yagiranye ibiganiro na Papa François i Vatican. Uwo mubonano wa Kagame na Papa François ukaba uzandikwa mu mateka y’imibanire ya Kiliziya Gatolika n’ubutegetsi bw’u Rwanda. Ibyo biganiro abo banyacyubahiro bombi bagiranye byamaze iminota igera kuri 25. Nyuma y’uwo mu bonano, ibiro bikuru bya Papa i Vatikani byasohoye itangazo risobanura muncamake ubutumwa Papa yagejeje kuri Paul Kagame. Nyuma y’iri tangazo abanyapolitiki batandukanye bagize icyo bavuga kuri uyu mubonano

1.Perezida Paul Kagame

JPEG - 24.8 kb
Perezida Kagame yakirwa na Papa i Vatican

Nyuma yo kubonana na Papa, Perezida Kagame ubwe yanditse ku rubuga rwe rwa twitter aya magambo : «Umunsi mwiza no guhura na Papa Francis...ibihe bishya mu mibanire hagati y’u Rwanda na Kiliziya. Kubasha gusabira imbabazi ibibi muri ubu buryo ni igikorwa cy’ubutwari ».

2.Musenyeri Filopo Rukamba, uyubora inama y’abepiskopi mu Rwanda

Nawe yagize icyo abwira radiyo y’i Vatikani kuri uyu mubonano wa Papa François na Paul Kagame, Rukamba yabivuze muri aya magambo : «Umwaka ushize w’impuhwe z’Imana Perezida yari yifuje kumva icyo Papa avuga kuri Jenoside, ubu rero babonanye, Papa yasabye imbabazi ku bw’abakristu bijanditse muri Jenoside….kuko hari ibisa no kuvuga ngo Kiliziya nk’urwego isabe imbabazi ariko kuri twe Kiliziya ntabwo yakoze Jenoside ni abantu bakoze Jenoside kandi ni abana ba Kiliziya kandi Papa yabasabiye imbabazi, ndibaza ko ari ikintu kiza. Guhura kwabo mu by’ukuri twari tubizi ko bazabonana ariko ntitwari tuzi igihe… ariko uko tuzi Papa ntabwo byadutunguye ko asaba imbabazi ku bibi byakozwe, kandi binakurikiye ibyo Papa Jean Paul II yakoze mu 2000 ubwo nawe yasabaga imbabazi ku bibi byose byakozwe n’Abakristu gatolika mu Rwanda. Ndibaza ko bizahindura byinshi….

3.CNLG na IBUKA

nabo bagize icyo bavuga ku mubonano wa Kagame na Papa François. Muri rusange iyo miryango yombi yishimiye imbabazi Papa yasabye Imana kuri jenoside y’u Rwanda, ariko bavuga ko Papa agomba gutera indi ntambwe, CNLG na Ibuka bagize bati : «Papa na vaticani basabwa gutera intambwe idasanzwe, bagakora ibishoboka byose mugucira urubanza abapadiri bagize uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi muri 1994 harimo Fortunatus Rudakemwa, Thomas Nahimana na Theophile Murengerantwari bakomeje guhakana no gukwirakwiza ingengabitekerezo ya jenoside aho bari mu bihugu byo hanze kandi ari ibyaha byibasira inyoko muntu ».

4.Ndagijimana JMV wabaye ministre w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda akaba n’ambasaderi w’u Rwanda

Abinyujije kuri facebook yagize icyo avuga kuri uyu mubonano wa Kagame na Papa François. Ndagijimana yagize ati :. Mwibuke Musenyeri Classe amagambo avanguramoko yakoresheje avuga ko abanyarwanda bamwe gusa aribo bazi ubwenge, ko abandi nta bwenge bagira. Igikorwa cya Papa Fransisko si ukwibeshya ahubwo ni ikosa akoze abizi kandi abigiriwemo inama na Kiliziya yo mu Rwanda.

5.Kuri whatsap zitandukanye

Nyuma y’uyu mubonano wa Paul Kagame na Papa Francis , ku mbuga nkoranya mbaga no mu binyamakuru byinshi byandika ku Rwanda hari ibitekerezo byinshi by’abantu banyuranye bivuga kuri uyu mubonano, ndetse no kuri telefoni zigendanwa abanyarwanda bari guhererekanyaho ubutumwa buteye butya

«Ni byiza kuba umuyobozi wa Kiliziya Gatolika yasabye imbabazi, ariko yazisabye Imana Ishobora byose, ntabwo yazisabye abanyarwanda cyangwa se leta y’u Rwanda. Ndabona ibyo Papa yavuze ntaho bitaniye nibyo Abasenyeri bavuze mu minsi ishize ! Ni imvugo irimo urujijo cyangwa se uburyarya ? Cyangwa se yavuze ibyo yemera, kuba yavuze génocide rwandais ? Jenoside y’abanyarwanda iracyari imvugo ikoreshwa cyane n’abanyamahanga, naho mu Rwanda tugatsindagira jenoside yakorewe abatutsi ! Haracyari ikibazo !! Ibuka yakagombye kwamagana ibi bintu, ni gute Papa asaba Imana imbabazi aho kuzisaba abanyarwanda ? kuki aterura ngo avuge ko kiliziya yakoze jenoside …? »

Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Jimmy - 24/03/2017 saa 08:54

jenocide mbi na bakiyigarura mumitima yabo igihe wumvirije ibyiyumviro byabo".Aho Ndavuga abama bâratañga ingenģa bitekerezombi ibavamo. ariko abameze batyo bakwiye ķujya bbuka icyo uwiteka adusaba. Imana idusaba kuyiba hafi murukuñdo mu mahoro no mumunezero. Ni mureke rro" twiyegereze Imana kko niyo buhungiro
Kanda hano umusubize

Valens - 24/03/2017 saa 02:19

Aliko rero abanyarwanda dufite ikibazo kizaturimbura. Aho gushaka gutanga no kubona imbabazi zitanga amahoro ku mutima wa buli wese muli twe dushishikajwe n'inyungu zindi zihabanye n'umutimanama wacu. Kuba abantu bemeye kwicara bakaganira ni intambwe ikomeye ishobora kuzagera ku mbabazi buli wese yiyumvamo. Immana ikomeze ituragire twese.
Kanda hano umusubize

Alain - 23/03/2017 saa 07:07

Wavenzwe richard ukwiriye kuba uri mu muliro utazima naho kuri iyi si ho ni muri Gereza kandi ugafungwa burundu.
Kanda hano umusubize

Sara. - 23/03/2017 saa 06:48

Ikibazo Ngo Nuko Yasabiye Abantu Imbabazi Ku Mana?. None Se Abakoze Jenoside Bakiriho Ntibarikwiburanira Ndetse Bamwe Ntibakatiwe Burundu!. Yararasabira Abantu Imbabazi Kwande?None Se Papa Mwagiraga Ngwabigenze Ate Kandi?. Ese Urwanda Niba Rufite Gihamya Rwarega Catholique Ko Yakoze Jenoside Ko Mbona Ariho Mwerekeza. Umupadiri Niba Yarakoze Jenoside Nasabimbabazi Numukuriye Yazimusabiye Veut dire que yakorewe penetensiya i Roma.Ubusanzwe Ubwira Padiri Icyaha Akagusabira Imbabazi Kumana Ntahandi Azisaba. Iyumubwiyeko Wishe, Ntabwo Padiri Ajagushaka Abowiciye Ngwabasabe Imbabazi Ahubwo Azigusabira Kumana Aribyo Papa Yakoze.Iby'Imana Murabizana Politique Koko?. Yesu Yarabyanze. Iby'Imana Mubihe Ibyimana n'Ibya Kayizari mubihe kaizari. Kandi Mwese Mwandika Musakuza, Mufata Zabibiriya Ngo Muraba Krisitu. Vraiment Tugomba Kuba Aba Krisitu Bukuri. Aba padiri bafite philosophie yabarangije just.gusa mbisubiremo Ibyimana Ntimuzanemo Ibya Politique.Murege Abakozibyaha Murek Papa Adusabire Imbabazi Imana Itwumve. Thanks
Kanda hano umusubize

Karenzi - 23/03/2017 saa 03:06

Ariko IBUKA na CNLG bafite bubasha ki buvuguruza ibyakozwe na H.E mwa bantu mwe !?!?!?
Kanda hano umusubize

wavenzwe richard - 22/03/2017 saa 22:49

Reka guhenda abantu ni kagame yagiye kwirega ibyaha byamubanye byinshi ntagisinzira. Ntazapfe adasubije hamwe n'IMANA.
Kanda hano umusubize

KILO KAMI - 23/03/2017 saa 04:04

Wa kiburaburyo we ubwenge bwwe buguha iki Kagame se yagiye kwicuza ibyaga ibyaha byicuzwa kubantu ko byicuzwa kumana. Ariko abantu nkaba muri society tuzabagire dute koko? kandi iki kivuga gutya kimukesha amaramuko ninawe watumye kibasha kumenya kwndikisha imashini. sha wakize icyakwirukankanaga ukeneye gukira nikikwirukamo. Uragatsindwa
Kanda hano umusubize

Ibyo Wavuze Ndabihakana Ntakosa Narimwe Kagame Yakoze Nzi Ryamutera Kujya Ivatikani Gusaba Imbabazi.
Kanda hano umusubize

olia - 23/03/2017 saa 19:46

wende !aho ntiturikumwe
Kanda hano umusubize

mutimawurugo claire - 25/03/2017 saa 01:23

ariko koko kuki abantu batanyurwa, president wacu wararushye koko, gusa nterwa ishema nuko utajya ucika intege zo kudushakira ibyiza nk' abanyarwanda, ikindi kdi aba bose impamvu bavuga ibyo bashaka, ni umurengwe bamaze kugira kubera ibikorwa byiza : umutekano, ubuzima, yewe ni byinshi
Kanda hano umusubize

mutimawurugo claire - 25/03/2017 saa 01:24

ariko koko kuki abantu batanyurwa, president wacu wararushye koko, gusa nterwa ishema nuko utajya ucika intege zo kudushakira ibyiza nk' abanyarwanda, ikindi kdi aba bose impamvu bavuga ibyo bashaka, ni umurengwe bamaze kugira kubera ibikorwa byiza : umutekano, ubuzima, yewe ni byinshi
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X