Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Umuhanzi Manamana imishinga ye yayihungishije sosiyete ishaka kwishyuriza abahanzi ibyo batayisabye

Umuraperi uzwi ku izina rya Manamana,nyuma yo kumva ibya sosiyete Nyarwanda y’Abahanzi (RSAU) baherutse gutangaza ko guhera muri Nyakanga 2017 nta muntu uzongera gucuranga indirimbo y’umuhanzi mu nyugu ze bwite atishyuye,uyu musore yabaye akuyemo ake karenge avuga ko ibyo kumwishyuriza atabikeneye.


Mu kiganiro na Imirasire.com,Manamana yasobanuye ko atumva neza ukuntu umuntu ahimba umushinga ashaka kungukira kuri mugenzi we,kuko ngo nta kuntu umuhanzi yaba yarandikishije ibihangano bye muri RDB ngo nyuma haze undi ubimutegekaho mu gihe ariwe byavunnye.

Yagize ati”Niba nabyita iki?Hari ukuntu abantu bashaka guhimba imishinga ngo baturireho,nkiriya Sosiyete ubwayo,ntabwo numva ukuntu umuntu ubwe aza akavuga ngo arashaka kunyishyuriza,Album yanjye iranditse (Registered) muri RDB dufite uko twumvikanye ,none umuntu araje ngo anyishyurize ku byanjye!?.”

Yakomeje agira ati”Ejo cyangwa ejobundi hashobora kuza indi sosiyete cyangwa na Label ya IDA Records mbarizwamo ishobora kuba yatwishyuriza,sinumva rero uko abo bantu bafata icyemezo cyo kwishyuriza ibihangano bitari ibyabo kandi banyirabyo batabibasabye.

Manamana ashimangira ko ari byiza kuba RDB ishyigikira ko umuhanzi yakwishyurwa mu buryo runaka ariko kandi ntikwiye gushyiraho ugomba kubishyuriza kuko byafatwa nk’igitugu,gusa avuga ko ibyo kwishyurwa bishoboka ariko igihe kikaba kitaragera kandi hakaba hari ibindi bikwiye kunonosorwa.

Aha yatanze ingero zikunze kugaragara mu bihugu byateye imbere mu muziki,aho yavuze nko muri Amerika, iyo umuhanzi asohoye igihangano badahita bamwishyura,ahubwo ngo indirimbo irabanza igaca ku maradiyo ikamenyekana noneho nyuma bagatangira kwishyura ibyo bazi bumvise.

Hamwe n’ibyo byose,uyu musore avuga ko mu gihe iyi sosiyete ishyize mu bikorwa ibikomeje kugarukwaho,benshi mu bahanzi bazajyana ibihangano byabo bagasinyana amasezerano bakabaha uburenganzira bwo kuzikoresha nta kiguzi cyangwa bagirane andi masezerano yihariye,keretse ngo mu gihe habaye impinduka ibyari byavuzwe ntibishyirwe mu bikorwa hagafatwa izindi ngamba.

Atangaje ibi, mu gihe ubuyobozi bw’Inama Nkuru y’Igihugu y’Abahanzi bwasohoye itangazo risaba impande zose zirimo RDB, Sosiete Nyarwanda y’Abahanzi (RSAU), abahanzi n’abafatanyabikorwa babo, kubanza kwicara hamwe bakajya inama ku ishyirwa mu bikorwa ry’iyi gahunda mbere y’uko ishyirwa mu bikorwa mu rwego rwo gukuraho urujijo no gushyiraho uburyo buboneye bworohereza buri wese.

Manamana Muryango Jean Victor, ni umuhanzi wamenyekanye cyane mu myaka ishize kuva mu 2010,gusa nyuma yaje gusa n’uhagaritse umuziki ku mpamvu we avuga ko zatewe no gukomeza amashuri,ubu akaba yizeza abakunzi be ko akomeje ibikorwa bye bya muzika ku bufatanye na Label ya IDA isanzwe imukorera ibihangano.

Yamenyekanye mu ndirimbo nka Ndabaga,dusakume,Ni Itekinika, Nakwikosora,akaba aherutse gushyira hanze amashusho y’indirimbo yise “Mfata Ukuboko.”akaba afite n’indi nshya yise Ha Uguha

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

chris - 28/04/2017 saa 07:56

uyu musore ibyo avuze nibyo 100%. Umuntu acuruza ibicuruzwa bye uko ashatse ikingenzi ni ugukurikiza amategeko y'igihugu akishyura n'imisoro.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X