Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Umuhanzi The Ben umwe mu bafashije Abanyeshuri bo ku Nyundo guhabwa ikiraka muri Guma Guma

Nyuma y’uko Abanyeshuri bo ku ishuri rya musika ryo ku Nyundo bigaragaje ubwo bacurangiraga umuhanzi The Ben mu gitaramo cya East African Party kiba taliki ya Mbere Mutarama buri mwaka,kuri ubu ngo nibo bazifashishwa mugucurangira abahanzi bari mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ku nshuro ya VII.


Aba banyeshuri ubwo bacurangaga muri icyo gitaramo ubuhanga bwabo bwarushijeho kwigaragaza kugeza ubwo The Ben yivugiye ubwe ko aba bana ari abahanga ku buryo bw’umwihariko.Ibi bikaba biri mu byashingiweho n’abategura iri rishanwa bemeza ko ari bo bagomba gucuranga kuva abahanzi batangiye kuzenguruka mu turere(Roadshows)kugeza risojwe.

Mu kiganiro n’itangazamakuru, umuyobozi w’ishuri rya muzika ryo ku Nyundo,Muligande Jacques uzwi nka ‘Might Popo’ yavuze ko kuba abanyeshuri abereye umuyobozi bagiriwe icyizere cyo kuzacuranga mu irushanwa rifatwa nk’iryambere mu gihugu,ari ishema rikomeye cyane bityo bikaba biri mu bigaragaza umusaruro iri shuri ritanze.

JPEG - 113.2 kb
Muligande Jacques uzwi nka Might Popo umuyobozi w’Ishuri ryo ku Nyundo

Mighty Popo akomeza ashimangira ko n’ubusanzwe aba bana ari intyoza mu gufata cyane mu mutwe ibyo bigishijwe ku buryo imicurangire n’imiririmbire byabo bigenda umujyo umwe,ibi bigatuma batanga isura y’ireme ry’ubumenyi bahabwa.

Bamwe muri aba banyeshuri bazacuranga muri PGGSS, mu gihe abandi bari mu mastudiyo batunganya indirimbo zabo,abandi bakaba barimo kuzandika, ku buryo mu mwaka umwe umusaruro uri bube wamaze kuboneka.

JPEG - 170.4 kb
Abanyeshuri bo ku Nyundo nibo bacurangiye The Ben muri East African Party

Ibi bitangajwe nyuma yuko abanyeshuri 29 biri shuri baherutse guhabwa impamyabumenyi basoje amasomo ya muzika bize mu gihe cy’imyaka itatu.24 muri bo ni abahungu naho 5 bakaba ari abakobwa.

Mu byo bize harimo gukoresha ibyuma bikoreshwa mu gucuranga, uko umuntu aririmba , uko yakwandika indirimbo, uko umuziki ukorwa hagamijwe ubucuruzi, kwihangira imirimo n’ibindi.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X