Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Umuhanzikazi Mayonde arataramira abanyarwanda mu gitaramo cya Kigali Jazz Junction

Kompanyi RG- CONSULT isanzwe itegura ibitaramo bya Kigali Jazz Junction mu Rwanda buri wa gatanu w’impera z’ukwezi kuri iyi nshuro yabazaniye icyamamare guturuka muri Kenya Mayonde Masya ukunzwe cyane mu njyana ya Soul aho azaba afatanije na Patrick Nyamitari na Neptunaz Band mu gitaramo kizaba kuri uyu wa Gatanu tariki ya 31/03/2017 muri Serena Hôtel.


Iki gitaramo gisanzwe gihuza abantu batandukanye bakunda imyidagaduro cyane cyane muzika yaba iyi iwacu ndetse no hanze bazasusurutswa mu njyana zitandukanye byumwihariko Jazz, Soul, Blues n’izindi aho bazanaririmbirwa zimwe mu ndirimbo z’abahanzi bakomeye bo hirya no hino ku isi bagize n’uruhare kugirango izi njyana zamamare ku isi.

Umuterankunga w’iki gitaramo akaba ari Bralirwa n’ikinyobwa cyayo Mutzig gikorerwa mu Rwanda cyamamaye ku isi kubera uburyohe bwayo.

JPEG - 34 kb
Mayonde Masya mu kiganiro n’abanyamakuru

Mu kiganiro n’abanyamakuri cyabaye kuri uyu Kane tariki ya 30/03/2017 muri Selena Hôtel Umuhanzikazi Mayonde yatangaje ko agiye kuririmbira abanyarwanda imbonankubone nko mu ndirimbo ze zagiye zikundwa mu bihe bitandukanye harimo nka Kamakawayida, Nairobi, Suni Yulu, Rise, Ajabu ya Musa n’izindi.

Yagize ati: “ Nishimiye kuba ndi mu Rwanda iki n’igihugu cya kabiri mfata nko mu rugo nyuma ya Kenya niteguye kuririmbana n’abafana banjye mbyinana nabo mbereka aho ngeze ntera imbere mu njyana ya Jazz mbijeje ibyiza byinshi muri iki gitaramo kandi ndabashimiye ndanabakunda.”

Ku ruhande rwa Patrick Nyamitari bazafatanya muri iki gitaramo we yatangarije itangazamakuru ko ari ibintu byiza kuri we kuko asanga ari intangiriro nziza izamufasha kugera kure kuko hari byinsho azigira kuri Mayonde.

JPEG - 30.9 kb
Patrick Nyamitari asobanura inyungu azakura muri iki gitaramo

Yagize ati: “ Ni intangiriro kuri jye yo kwagura imiryango muri muzika yanjye kandi n’ishuri rikomeye kuko mba ndi kwigira ku bahanzi bakomeye nk’aba baba baje iwacu hari byinshi mba ngomba kumwigiraho.”

JPEG - 26.4 kb
Byukusenge Pierrot uhagarariye ibikorwa by’abaterankunga muri Bralirwa

Yongeyeho ko abantu bamumenye cyane muri Tusker Project Fame kuri ubu noneho yamaze gukura muri muzika akaba yiteguye kubagezaho byinshi amaze iminsi abategurira ndetse anashimira cyane RG-CONSULT n’ikinyobwa cya Mutzig kidahwema gutera inkunga ibitaramo bya Kigali Jazz Junction.

Ibitaramo bya Jazz Junction bitegurwa na RG-CONSULT ibarizwamo Neptunez Band, aho batumira buri kwezi, umwe mu bahanzi bakunzwe bazwiho ubuhanga mu kuririmba Live.

Neptunez Band icuranga muri ibi bitaramo igizwe n’abantu 6 barimo abacuranzi n’abaririmbyi bose bahuriza ku mwihariko w’injyana ya Jazz.

Iki gitaramo imiryango izaba ifunguye kuva ku isaha ya saa kuko n’ebyiri n’iminota mirongo itatu z’umugoroba (6:30 pm) naho abaririmbyi bagere kurubyiniro ku isaha ya saa mbiri z’ijoro (20:00 pm).

Mayonde mu ndirimbo Rise yakunzwe cyane


Bruce MUSHUMBA

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X