Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Umuhanzikazi Teta Diana agiye kwitabira igitaramo kizarengera ubuzima bw’abanyarwanda 5000

Umuririmbyi Teta Diana nyuma yo kuza mu Rwanda kwizihiza isabukuru ye y’amavuko y’imyaka 25 yasobanuye ko mu gihe azaba asubiye i Burayi azakomeza imishinga ye asanzwe arimo gusa by’umwihariko muri uku kwezi akazitabira igitaramo yatumiwemo amafaranga azavamo akazatangira abatishoboye 5000 imisanzu y’ubwisungane mu kwivuza.

Teta Diana yabwiye itangazamakuru ko yaje ikigali n’ubundi asanzwe azi neza ko taliki 26 Gicurasi 2017 agomba kwitabira igitaramo yatumiwemo bityo akaba yakagombye kuba ari mu myiteguro,ariko kandi ngo ntiyari kwizihiza isabukuru ye atari ku ivuko ngo yishimane n’umuryango.

Uyu muririmbyikazi yagaragaye bwa mbere mu ruhame i Kigali mu ijoro ryo kuri uyu kuwa 5 gicurasi ubwo yari yitabiriye igitaramo cya Gakondo Group yanaririmbyemo benshi batungurwa no kumubona kuko yagarutse bucece.

Avuga ko impamvu yatumye amara igihe kitari gito atari mu Rwanda ari uko agifite imishinga ye myinshi irimo uwo gutegura album ye yitegura kumurika ikubiyemo indirimbo 13,akazanaboneraho gukorera ibitaramo hirya no hino ayimenyekanisha nyuma urugendo akazongera kurukomereza i Kigali.

Teta Diana aherutse gushyira hanze indirimbo ‘Birangwa’ yahimbiye se witabye Imana akiri umwana muto. Iyi ndirimbo nayo iri muri 13 ziri kuri album ye nshya yise ‘Iwanyu’ iri gutunganyirizwa mu Bubiligi ari naho Teta Diana amara igihe kinini mu bayimufashamo harimo Didier Touch , Ras Kayaga n’abandi b’abanyamahanga.

Biteganyijwe ko Teta Diana azahita asubira i Burayi mu minsi ya vuba kuko afite igitaramo azitabira tariki ya 26 gicurasi 2017 kizabera mu Busuwisi yatumiwemo n’abanyarwanda bahatuye , amafaranga azakura muri iki gitaramo arateganya guhita ayaguriramo ubwisungane mu kwivuza (Mutuelle de sante) abantu 5000.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Habineza - 15/05/2017 saa 10:53

Mwana w'umukobwa rero ibyo kurwanira imibereho myiza y'abaturage ni intambara idahosha Leta ubwayo yonyine ifitiye inshingano, wowe se 5000 by'abaturage wabishinzwe na nde? Wowe kora imilimo igushobokeye nk'umujyambere niwihaza uzasagurira abagukeneye naho ibindi wijya kure. None se Leta ishinzwe imibereho myiza y'abaturage izagusagulira ku misoro ibona? Zilikana iryo hurizo...
Kanda hano umusubize

Habineza - 15/05/2017 saa 10:52

Mwana w'umukobwa rero ibyo kurwanira imibereho myiza y'abaturage ni intambara idahosha Leta ubwayo yonyine ifitiye inshingano, wowe se 5000 by'abaturage wabishinzwe na nde? Wowe kora imilimo igushobokeye nk'umujyambere niwihaza uzasagurira abagukeneye naho ibindi wijya kure. None se Leta ishinzwe imibereho myiza y'abaturage izagusagulira ku misoro ibona? Zilikana iryo hurizo...
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X