Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Umujyi wa Kigali:Bubatse hejuru y’imibiri y’abazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994

Inzu y’umugabo witwa Boniface ufungiwe Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 yatahuwemo imibiri y’abantu 8 bishwe muri Jenoside bagatabwa mu cyobo hejuru yacyo yubakaho inzu yari atuyemo. Iyi mibiri ikaba yatahuwe ahagana muri Salon mu nzu y’uyu mugabo iherereye mu murenge wa Nyakabanda mu karere ka Nyarugenge mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu tariki ya 12Mata 2017.

Babanje gucukura hanze y’inzu nyuma umwana ababwira ko imibiri iri muri ‘Salon’ ninaho bayisanze.

Paulin Rugero ushinzwe imibereho myiza y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu murenge wa Nyakabanda yabwiye abanyamakuru ko imibiri basanze yarangiritse cyane kubera ko abicanyi bayimennyeho acide.

Yemeza ko bishoboka cyane ko no mu tundi tugali tugize uriya murenge hari abazize Jenoside yakorewe Abatutsi batarashyingurwa, agasaba uwaba afite amakuru wese kuyatanga.

Ngo muri Jenoside hafi y’aho basanze iriya mibiri hari icyobo bicaga abantu bakabajugunyamo.

Nyiri inzu witwa Boniface(afunzwe kubera Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994) mbere yo gufungwa yasize abwiye umugore we ko aho bubatse inzu hari imibiri y’abazize Jenoside ariko undi ntiyayerekana.

Nubwo ngo hari abantu babikekaga ko muri uru rugo hari imibiri ariko batazi aho iri neza, Rugero avuga ko bategereje ko uyu mugore atanga amakuru kuko ubusanzwe urugo rw’umuntu ari ntavogerwa, bagaheba.

Babonye ko yanze nibwo basabye ubuyobozi n’inzego zishinzwe umutekano baza gucukura.

Ibikorwa byo gucukura byatangiye muri week end ariko kubera kujuragiza abacukuraga babonye imibiri kuri uyu wa gatatu mu gitondo.

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo muri kariya gace bavuga ko umugore wa Boniface akwiye gutabwa muri yombi agashyikirizwa ubutabera, akabazwa impamvu yahakanaga ko nta cyobo cyajugunywemo Abatutsi inzu yabo yubakiyeho nyuma bikaza gutangazwa n’umusore abereye Muka Se.

Rugero yabwiye Umuseke ko abajugunywe muri kiriya cyobo ari umugabo, umugore, abana bane, murumuna w’umugore n’undi muntu wari waje kubasura.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Niyobuhungiro munsueth - 13/04/2017 saa 21:32

birababaje kubona umuntu nkuwo akorankibyo imyaka 23 Iirangiye atabivuga aho iyo mibiri iri banukatire urumukwiye murakozo
Kanda hano umusubize

kgabe - 13/04/2017 saa 00:01

manawe ariko ko se koko imyaka 23 yose uzi neza ko wubatse hejuru yinzirakarengane ntubivuge rwose uwo mugore akurikiranwe nubutabera kuko mubigaragara yarabizi ko iriya mibiri ihari
Kanda hano umusubize

Hirwa - 12/04/2017 saa 21:44

Turasaba Abantu Bagifite Ingenga Bitekerezo Ya Genocide Kobayikura Mumitimayabo.
Kanda hano umusubize

muhoza.baptisite - 12/04/2017 saa 20:17

Uyumugore.bamunire.urumukwiye.nabandibosemezenkabo.birababaje.murakoze.???
Kanda hano umusubize

muhoza.baptisite - 12/04/2017 saa 20:16

Uyumugore.bamunire.urumukwiye.nabandibosemezenkabo.birababaje.murakoze.???
Kanda hano umusubize

muhoza.baptisite - 12/04/2017 saa 20:16

Uyumugore.bamunire.urumukwiye.nabandibosemezenkabo.birababaje.murakoze.???
Kanda hano umusubize

muhoza.baptisite - 12/04/2017 saa 20:15

Uyumugore.bamunire.urumukwiye.nabandibosemezenkabo.birababaje.murakoze.???
Kanda hano umusubize

muhoza.baptisite - 12/04/2017 saa 20:15

Uyumugore.bamunire.urumukwiye.nabandibosemezenkabo.birababaje.murakoze.???
Kanda hano umusubize

muhoza.baptisite - 12/04/2017 saa 20:15

Uyumugore.bamunire.urumukwiye.nabandibosemezenkabo.birababaje.murakoze.???
Kanda hano umusubize

Kayiranga Aaron rutimirwa - 12/04/2017 saa 16:07

Rwore birababaje kubona imyaka irenga 23 umuntu yinangira agahishira icyaha ndumva arubunyamaswa uwo mugore akwiye gutabwa muri yombi akaburanishwa ninkiko.
Kanda hano umusubize

Soumaré - 14/04/2017 saa 13:23

Erega urwishe ya nka ruracyayirimo naho ubundi ni ukubona tugenda gusa, kuko uwaguhishurira kumenya mu mumutima wa mugenzi wawe uko atekereza,....,ahaaaah! Leta nishyiremo agatege nzaba numva igihe nkiriho.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X