Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Umujyi wa Kigali:Inka y’uwarokotse Jenoside yatemaguwe Imana ikinga ukuboko ntiyapfa

Mukurira watemewe yarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Inka yatemwe bikomeye ku rwakanakana ku buryo bugaragara ko yari igamijwe kwicwa.

Uzamukunda Anathalie Umunyamabanga Nshingwabikowa w’Umurenge wa Kigarama yabwiye abanyamakuru ko gutema iyi nka byabayeho koko ubu bakaba bari gukurikirana ababigizemo uruhare.

JPEG - 93.8 kb
Uku niko yatemwe. Abakoze ibi banza bari bagamije kuyica

Abatemye iyi nka bayisanze mu kiraro, bayitemye ijosi inshuro zirenze imwe bagamije kwica.

Iyi nka ni iyo Mukurira yari yarahawe muri gahunda ya Gira Inka munyarwanda ngo yiteze imbere.

Abakoze ubu bugizi bwa nabi bari gushakishwa n’inzego z’ubuyobozi, abaturage ndetse na Police.

Amakuru agera ku Mirasire,com atangwa n’abaturanyi ba Ferdinand avuga ko iki gikorwa ngo cyaba gifitanye isano n’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Umwaka ushize mu bihe byo kwibuka Jenoside i Karongi naho batemye inka y’umwe mu barokotse hagamijwe kumutera ubwoba.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

James - 6/04/2017 saa 09:55

Abagome barahari i nahubundi barigishwa ntibunva gusa barabeshya ntibazongera kutumara ibyobakoze birahagije!
Kanda hano umusubize

mukecuru - 5/04/2017 saa 03:41

Mukomeze mubidukulikiranire tumenye ukuli
Kanda hano umusubize

- 4/04/2017 saa 21:27

Mana nyagasani genderera igihugu cyacu cy'u Rwanda.Mana tuzi ko wirirwa ahandi ukarara i Rwanda barinze akarengane gakorerwa abatibitsemo ubugome nkubwo ababukora.nyagasani utwumve nukuri turabugusabye
Kanda hano umusubize

- 4/04/2017 saa 20:19

NTACYONAVUGA
Kanda hano umusubize

man power - 4/04/2017 saa 19:48

Baca umugani ngo ingeso nticika keretse nyirayo iyo apfuye abakoze jenocide ntibashobora kubireka bibari mumaraso polisi nishyire imbaraga gucunga umutekano umwanzi aturimo kandi ntashaka kubona uwo yiciye iyo amubonye bimwanga munda iyo amubuze yahuka mumatungo IMANA ifashe uriya mukecuru iriya nka mbabariye ririya tungo ntirizi icyo rizira
Kanda hano umusubize

.Nsabiman, - 4/04/2017 saa 16:59

erega murabarenganya bashobora kuba nabo biyibutsa uko batemaga mu gihe abandi twibuka abacu bishwe urubozo
Kanda hano umusubize

Nshimiyimana - 4/04/2017 saa 16:39

Mbega ibintubiteyubwoba abantunkabakkobaracyabaho kotwagizamahirwe tukagira ubuyozibwiza butwigisha kubananeza burangajwimbere na nyakubahwa pol kagame mwaretse umutima wubunyamaswa tugatezimbere igihugucyacu
Kanda hano umusubize

ngagi - 4/04/2017 saa 16:38

ne ndi umuhutu, ariko ibi bitye ubwoba nagahinda. nenese buriya koko iriya nka yakoze ikihe kyaha? Oh God.nonese buruya nge mbuze ikyo nvuga. pole saana kuru uruya mukyecuru. nge mbona leta ikwiye kurinda abantu bacitse kwicumu, naho ubundi babamara. gusa biteye isoni. ariko nanonene ntiwamenya kuko abakora amahano ari benshi, hari nushobora kubikora kukagambane ashaka kwambika isura mbi abahutu. ibirwanda biragoye.
Kanda hano umusubize

kanyange - 4/04/2017 saa 13:32

Igitangaje ni uko abanyamakuru bandika inkuru z'inka zatemwe kubera ingenga bitekerezo ya jenoside,ni byiza kuitumenyesha, ariko nkibaza impamvu imfu z'abacitse ku icumu bicwa n'abafite ingengabitekerezo ya jenoside mutakizandika? Ese inka yaba ibababaje kurusha abantu?Ibi byaba biterwa n'iki? Urugero rwa vuba ni umwana w'umusore wo muri Nyaruguru wishwe akanacibwa amaboko keretse niba ari jye udakurikira ikaba yaranditswe sinyibone, ariko pe nta rubuga nayibonyeho.
Kanda hano umusubize

paci - 4/04/2017 saa 19:02

Iyo nkuru yi umusore wa Nyaruguru yaranditse narayibonye pe gusa nayisomye kuri website imwe gusa
Kanda hano umusubize

paci - 4/04/2017 saa 19:02

Iyo nkuru yi umusore wa Nyaruguru yaranditse narayibonye pe gusa nayisomye kuri website imwe gusa
Kanda hano umusubize

- 4/04/2017 saa 13:27

arikokoko aba nibamwe mubanyarwanda bagikoribi ababagizi banabi bafatwe bahanwe esubuko ntako tutagizengo bahinduko bafitumutima wakinyamaswa aba sabantu murakoze
Kanda hano umusubize

jpierre - 4/04/2017 saa 13:14

ahubwo umuntu wayitemye naboneka abanze ahatwe igiti ku buryo akosoka iby'imanza bize nyuma. uziko afite ubugome bukabije, urabona uko yagize iriya Nka yo kagwa ku gasi!!!!
Kanda hano umusubize

Bene - 4/04/2017 saa 12:59

interahamwe ziracyabaho peee,icyigaragara aba yabuze nyirayo, gusa ntaho tujya, mana fasha abawe.
Kanda hano umusubize

Intare - 4/04/2017 saa 12:43

Ubajenjekera niwe ubitera kucyi nkizo nterahamwe zitaraswa kumanywa???
Kanda hano umusubize

ego - 4/04/2017 saa 12:37

ubuhirya nohino kuva icyunamo cyegereje amatiku niho inzangano ubugizi bwanabi niho bifata intera ndende nukuberiki
Kanda hano umusubize

j - 4/04/2017 saa 12:23

Uwo Muntu wayitemye ni umwicanyi ndenga kamere ,akurikiranywe azahanywe bikomeye
Kanda hano umusubize

- 4/04/2017 saa 12:23

Mana urakomeye
Kanda hano umusubize

Makuza - 4/04/2017 saa 12:01

Ariko kuki bazitema buri gihe mucyunamo? Ahaaa,nzabambarirwa.
Kanda hano umusubize

Nzeyimana alexis - 4/04/2017 saa 11:53

Uwomuntunafatwa ahanwebigije Kuko afite igengabitekerezo ikabijecyane
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X