Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amateka n’umuco >> 

Umunsi wo kubeshya ukomoka he? Mu muco nyarwanda se? Dore amateka y’inkomoko yawo

Ku munsi w’ejo kuwa gatandatu tariki ya 1 Mata 2017, mu Rwanda n’ahandi ku isi bamwe bawufashe nk’umunsi wahariwe kubeshya no gutebya (Jocking), ukaba ukomoka ku munsi wa Hilariya wizihizwaga kuwa 25 Werurwe, mu Baromani, n’undi wafatwaga nk’umunsi w’Abasazi (Abafite uburwayi bwo mu mutwe), wizihizwaga mu bihugu bivuga ururimi rw’iki Esipanyole (hispanophones) buri wa 28 Ukuboza.

Umugenzo wo kubeshya muri iki gihe (ukorwa kuwa 1 Mata), ufite inkomoko mu gihugu cy’u Bufaransa, ubwo mu mwaka w’1564 umwami Louis IX yashyiragaho "Edict of Roussillon, Itegeko ry’uko umwaka uzajya utangira ku itariki ya mbere (1) Mutarama.

GIF - 14.5 kb
Ababeshyaga babanje kubita udufi duto

Ibi ngo uwo mwami yabikoze nyuma y’aho mu bwami bwe bwose umwaka utatangiriraga umunsi umwe, kuko hari abawutangiraga kuri Noheli (25 Ukuboza), abandi bakawutangira kuwa 25 Werurwe, abandi bakawutangira kuri Pasika, bituma ahita ashyiraho umunsi umwe uzwi, kugirango bajye bizihiza intangiriro y’umwaka ku buryo bumwe.

Abantu batubahirije Itegeko ry’umwami, bagakomeza kwizihiza impera z’icyumweru mu mwaka mushya (Ni ukuvuga abatangiraga umwaka kuwa 25 Werurwe bakajya bizihiza impera z’icyumweru cya mbere cy’umwaka mushya, ari cyo cyabaga ku itariki ya 1 Mata) bababonaga nk’ibigoryi (imbécile).

Kuva ubwo, mu Bufaransa, umuntu bagize ikigoryi, bamwita “Ifi ya Mata( poisson d’avril)”, bashaka kumugereranya n’ifi ikiri nto, kuko iba yoroshye kuyiroba. Ibi bikaba byaratumye kuva icyo gihe kugeza n’ubu abana b’Abafaransa baba bafite ibipupe by’amafi kuri uwo munsi (1 Mata).

Kwizihiza umunsi wo kubeshya bitandukana bitewe n’igihugu runaka ariko icyo ibihugu bihuriyeho ni ugusaba imbabazi kubera kugira abandi bantu ibigoryi.

Mu bihugu byinshi ndetse no mu Rwanda, usanga inkuru zitangazwa n’ibinyamakuru akenshi ziba zifite imitwe idahuje n’ukuri.

Ku rundi ruhande, hari abantu benshi biyemeje kuba inyangamugayo, bakirinda kubeshya igihe cyose ndetse no ku munsi witwa ko ari uwo kubeshya.

Kuba uyu munsi ukomoka mu Baromani (Empire Romain) hari isano byaba bifitanye na Kiliziya Gaturika y’i Roma?

Padiri Rurindamanywa Deo Umuyobozi w’ishuri rya Kirisitu Umwami (College Christ Roi) mu 2014 yabwiye abanyamakuru ko uyu munsi utazwi muri Kiliziya, ndetse utanemewe.

Padiri Deo yagize ati: “Mu byo twize muri Theologie na Mythologie, nta ho twabonye umunsi wo kubeshya, nyamara hari indi minsi twagiye tubona yizihizwaga, nka St Valentin n’indi…”

Padiri Deo yakomeje atubwira ko uyu munbsi, mu by’ukuri, utanemewe muri Kiriziya Gaturika, kuko no mu mategeko y’Imana, kubeshya bibujijwe.

Padiri yahise yongeraho ati: “Kuvuga ko ufite amaamuko mu Baromani abantu bakavuga ko waba ufitanye isano na Kiliziya Gaturika y’i Roma ntago ari byo, kuko nta nyandiko n’imwe, mu za Kiliziya, ibigaragaza.”

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

david - 4/04/2017 saa 02:59

Kubeshya biri mubyaha binukira IMANA mufashije mwabibuza abibeshyako arukuri
Kanda hano umusubize

kwizera - 2/04/2017 saa 15:44

YESU ABWIRA. ABICANYI NABANYABINYOMA ATI : MUKOMOKA KURO SO. SATANI KANDI MWIFUZA. GUKORA IBYO SO ASHAKA YABAYE UMWICANYI KUVA AGITANGIRA. NTAGO YASHIKAMYE KUKURI. KUKO UKURI KUTARI MURIWE IYO AVUGA IBINYOMA. ABA AVUGA IBIHUJE NA KAMERE YE, KUKO ,NUMUNYABINYOMA,KANDI NISE. WIBINYOMA. YOHANA 8 : 45. NIBA DUKUNDA IMANA TUREKE IBINYOMA SATANI NIWE SE WIBINYOMA IBYARIBYO BYOSE..
Kanda hano umusubize

bitwenge - 2/04/2017 saa 14:38

NAGIRAGA NGO MBUNGANIRE. MURI BIBILIYA NIHO HAGARAGAZA NEZA INKOMOKO YIKINYOMA. ITANGIRIRO. IGICE CYA2 : 17 IMANA YABWIYE ADAMU ITI : NIMURYA IMBUTO ZIKI GITI MUZAPFA !! HANYUMA ITANGIRIRO 3 : 4. SHITANI(SATANI) AMBWIRA. EVA. UMUGORE WA. ADAMU. ATI : IMANA IRABABESHYA. NIMUKIRYA GUPFA NTIMUZAPFA. NONE. UWABESHYE NINDE ??? SATANI NIWE WAZANYE IKINYOMA KWISI.. Kuko abantu barapfa
Kanda hano umusubize

mibabaro - 2/04/2017 saa 17:18

Cyane rwose kubeshya byazanwe na satani,kubesha nicyaha.
Kanda hano umusubize

Patrick - 11/04/2017 saa 11:14

Ibyahishuwe 22:15 hagira hati hanze hazaba imbwa, abarozi,abicanyi, abasanyi, abasenga ibishushanyo n'umuntu wese ukunda kubeshya akabikora. Nonese ubwo ntimwumva igihembo cy'ababeshya ko ari kimwe n'icy'abacanyi n'izindi nkozi z'ibibi? Muzibukire kubeshya kuko byatangijwe na Satani muri jardin d'Eden none ingaruka zabyo zageze kuri buri wese. Ikibabaje ni uko n'ingirwa bakristu b'ubu ari abanyabinyoma barangiza ngo bazajya mu ijuru da! Ryahe ryokajya!!
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X