Monaco cosmetics

Umunyamabanga wa Loni yakozwe ku mutima n’aho u Rwanda rugeze agira icyo yisabira abatuye Isi

Mu gihe u Rwanda rwinjiye mu gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994,aho muri wese agomba kuzirikana amarorerwa yabaye ariko aharanira kwiyubaka,ni nabyo byagarutsweho n’umunyamabanga wa Loni asaba ko amahanga yakwigira ku Rwanda bitewe naho rugeze rwiyubaka.

Mu butumwa Umunyamabanga Mukuru wa Loni, António Guterres, yageneye isi yose kuri uyu munsi, avuga ko amahanga yose akwiye kurebera ku Rwanda agaharanira gushyira hamwe hubakwa ejo hazaza heza harangwa n’ubwubahane.

JPEG - 24 kb
Umunyamabanga wa Loni António Guterres

António Guterres avuga ko aha icyubahiro gikomeye abazize Jenoside, akaba anifatanyije n’abayirokotse, aho ngo azirikana umubabaro bahuye na wo, agaha agaciro imbaraga bafite n’urugamba bakomeza kurwana ndetse n’uburyo bakomeza guharanira ubumewe n’ubwiyunge, ngo bikaba bikwiye kubera isomo buri wese.

Umunyamabanga Mukuru wa Loni avuga ko amahanga akwiye kwigira ku Rwanda kuko mu bihe byashize ndetse na n’ubu hakigaraga ibikorwa bibi by’ihohoterwa ry’ikiremwamuntu, akavuga ko amahanga yose kukura isomo ku Rwanda, hakubakwa ejo hazaza heza hashingiye ku kwiha agaciro, kubabarirana no kubahana ndetse no kubahiriza ikiremwamuntu.

Yakomeje avuga ko uburyo bwiza bwo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ari uguharanira ko itazongera kuba ukundi ahantu hose ku isi.

Yagize ati “Uburyo bwiza bwo kwibuka abantu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, ni ugukora ibishoboka byose ngo ako kaga ntikazongere kuba ahari ho hose ku isi. Kurwanya za jenoside n’ubundi bugome ni inshingano dusangiye twese by’umwihare ni inshingano nyamukuru y’Umuryango w’Abibumbye.”

Yakomeje agira ati “Umuryango Mpuzamahanga uzakomeza kuba maso ku bikorwa byose bishobora kubyara Jenoside ndetse no gutabara bwangu igihe hari igikorwa kibi kibaye.

Mu mwaka 2000, Akanama k’umutekano ka Loni kemeye ko katabashije kugira icyo gakora ngo gahagarike Jenoside yakorwaga mu 1994,naho mu 2004, ubwo yari akiyobora Loni, Koffi Annan yavuze ko yicuza cyane kuba ntacyo Loni yakoze ngo Jenoside yakorewe Abatutsi ihagarikwe.

Uwayoboraga ingabo nke za Loni zari mu Rwanda, Lieutenant General Romeo Dallaire, yigeze gutangaza ko nta muntu n’umwe wari witaye ku gutabara u Rwanda, aho ngo yasabwe ko yavana ingabo mu Rwanda, ibintu ahamya ko bitari bikwiriye.

Leta y’u Rwanda yakunze kunenga uburyo Loni itigeze itabara Abatutsi bicwaga, aho urugero rukunze gutangwa ari igihe abari bahungiye muri ETO Kicukiro bishwe urw’agashyinyaguro nyuma y’uko ingabo za Loni zari zihari zibasize zikigendera.

Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa 5 Mata yemeje ko insanganyamatsiko ari “Twibuke Jenoside yakorewe Abatutsi, turwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, dushyigikira ibyiza twagezeho”.

Tariki ya 7 Mata buri mwaka, Loni yemeje ko ari umunsi wo kuzirikana Jenoside yakorewe Abatutsi. Mu bihugu bitandukanye haba umuhango wo kwibuka,bityo kuri iyi nshuro uyu muryango ugashimangira ko amahanga yose akwiye kwigira ku byo u Rwanda rwagezeho nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye mu mwaka 1994.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X