Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Umunyeshuri wa Kaminuza y’u Rwanda yitabye Imana azize ibiryo bihumanye


Ngendahimana Augustin umwe mu banyeshuri 12 bo muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye bariye ibiryo bihumanye muri restaurant ya Kaminuza bakajyanwa mu bitaro tariki 10 Gicurasi, yaraye yitabye Imana mu ijoro ryo kuri iki cyumweru rishyira kuri uyu wa mbere.

Augustin Ngendahimana yigaga mu mwaka wa mbere mu ishami rya Bachelor of Business Administration, akaba yitabye Imana ahagana saa yine z’ijoro kuri iki cyumweru.

JPEG - 51.8 kb
Ngendahimana Augustin witabye Imana azize ibiryo bihumanye

Dr Augustin Sendegeya uyobora ibitaro bya Kaminuza i Butare yatangaje ko uyu munyeshuri koko yitabye Imana, nubwo ngo bari banamusanzemo Malaria.

Abandi banyeshuri bari barwaye kubera ibyo bariye muri restaurant bamwe bakaba barorohewe barataha nyuma y’uko ibi biryo byari byabateye kuruka no gucibwamo cyane.

Abakozi bane muri iyi restaurant ya kaminuza bari batawe muri yombi mu iperereza ku biribwa bihumanye bivugwa ko aba bana bari bariye.

Abanyeshuri bo bavuga ko hari ubwo bahabwa ibiryo bihumanye akenshi bamwe bakarwara inzoka ariko ntibimenyekane cyane.

Restaurant y’imbere muri Kaminuza abayiriramo ni abanyeshuri b’amikoro agereranyije kuko abishoboye bajya muri restaurants zo hanze kubera kutizera amafunguro ya restaurant y’imbere muri kaminuza n’igiciro cyayo ugereranyije n’zio hanze.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

- 18/05/2017 saa 12:53

imwakire mubayo
Kanda hano umusubize

Uwase - 16/05/2017 saa 14:48

Ariko Mana uyu muntu ngo ni Amina ekaaaa uri ntukamazina Sha urambabaje nukuri nsomye ibyo wanditse busigurako ww utababajwe cnk ngunagire impuhwe yuwo witavye Imana, mbeeeega abantu haaaa urukundo kweri rwaraheze mu bantu ngo Kawi ugira umuhore igitekerezo cye? Avuga kurizo miturirwa nn ntibiriho se ibyo yavuze? Njye nciye mbona ko nawe urimwo amakenga.... Yewe Imana iguharire peee byanditswe muri Bible ko mu minsi yimperuka urukundo rwa benshi ruzotituka(ruzotimba) Iyo ugira impuhwe ku muryango wabuze utarinze kugira aho uhagaze Umwami Yesu abagirire neza
Kanda hano umusubize

UWURUKUNDO ERIC - 15/05/2017 saa 11:49

birababaje! nyakwigendera Imana imuhe iruhuko ridashira
Kanda hano umusubize

kawi - 15/05/2017 saa 10:30

ariko ibi bintu leta ikwiye kubihagurukira burundu. kuba turi kwubaka imiturirwa.turi gutera imbere byaragiza abayobozi b'ejo bakicwa n'imirire mibi ,isuku nkeya mu biryo ? birababaje kandi biteye agahinda. ese ubu koko leta yabuze amafr yo gukora igikoni kigezweho?? leta yabuze amafr yo kugura ibikoresho by'isuku? amazi meza ku rubyiruko barereramo?? birababaje cyane ... leta niyibuke ko aba bana ari bo bayobozi b'ejo n'ubwo nta mwana wabo urimoo ariko imisoro dutanga niyo ituma abo bana babo biga hanze natwe basi nibayikoreshe inaha abacu barya neza barara neza
Kanda hano umusubize

amina - 16/05/2017 saa 04:32

Ariko se kawi aho imiturirwa siyo iguhungabanya mumutwe? imiturirwa se yubakwa na leta ko yubakwa nabikorera kugiti cyabo? ubwo se abayobozi bibigo imiyoborere yabo mibi ihuriye hehe nimiturirwa? ariko noneho ndumiwe nkubu rero ngo wandits eigitekerezo aho iyo mituirirwa kurya wishime rwose. mujye mutandukanya ibintu mwa banyarwanda mwe. u muntu ni mugari wakabaye wibaza niba iyorestauarant yaragaburiye abantu 12 gusa? naho imiturirwa ije ite muri mind yawe. ego baba ndumiwe koko
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X