Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Umuryango Human Right Watch urashinjwa guhisha ukuri ku Rwanda

Louise Mushikiwabo Umuvugizi wa guverinoma ndetse akaba na minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, aratangaza ko yizera leta y’u Rwanda ikemura neza ibibazo by’abaturage nubwo hari ibigenda bigaragara, ariko ngo Umuryango Uharanira Uburenganzira bwa Muntu, Human Rights Watch (HRW) ntushaka kugaragaza ukuri ku bibera mu Rwanda bisa nk’aho uyu muryango waba ucuruza ibinyoma.

Mu kiganiro aherutse kugirana n’abanyamakuru ku munsi w’ejo kuwa kabiri tariki ya 04 Mata 2017,Minisitiri Mushikiwabo utari warigeze agira icyo ashaka kuvuga kuri Human Right Watch yagarutse kuri raporo HRW yasohoye kuwa kuwa 31 Werurwe 2017 ivuga ku makimbirane ari kuvugwa mu bibazo by’amasambu mu Ntara y’Iburengerazuba.

JPEG - 35.2 kb
Louise Mushikiwabo avuga ko HRW ihisha ukuri igacuruza ibinyoma

Muri iyo raporo, HRW yavugaga ko “ubuyobozi bwa Gisirikare n’ubwa gisivili bwataye muri yombi, bugakubita ndetse bugatera ubwoba abaturage batemeranyaga n’ibyemezo bya guverinoma yabahatiraga kuva mu masambu yabo.”

Minisitiri Mushikiwabo avuga ko amaze imyaka myinshi azi uko Human Rights Watch ikora na mbere y’uko aba Minisitiri.

Yagize ati “Ibyo Human Rights Watch ivuga ku Rwanda, kandi Human Rights Watch maze imyaka myinshi nyizi, ntarajya no muri iyi mirimo nari nyizi uko ikora, akenshi ni ibintu bigoye gusubiza kuko usanga ari ibintu bidafite gihamya… umpaye ikintu gifatika kigaragara njyana mu iperereza nkareba niba aricyo cyangwa atari cyo, icyo gihe nta mpaka zaba zihari.”

Yakomeje agira ati “Niba harabaye ibibazo by’amasambu mu Rwanda, icyo nzi kandi nizera, kuko leta yanjye ndayizi ndanayizera, ni uko ibibazo by’abaturage bihabwa umwanya uhagije. Ntabwo ibibazo byose bishobora gukemurwa mu gihugu, ariko nzi ko ubuyobozi bw’iki gihugu kuva ku bayobozi b’inzego z’ibanze kugeza kuri Perezida wa Repubulika, ibibazo by’abaturage ni ibibazo bikomeye cyane bihabwa umwanya ukomeye.”
“Ikindi ni uko uwifuza kumenya neza ibibera muri iki gihugu, namugira inama yo kudasoma raporo za Human Rights Watch.”

Human Rights Watch yakunze kugaragaza raporo zinenga u Rwanda, narwo rukayishinja “gucuruza ibinyoma.”

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye, aheruka kuvuga ko mu myaka isaga 20 HRW imaze ikorana n’u Rwanda nta kintu yarumariye, mu gihe impande zombi zashyize umukono ku masezerano yo gufatanya mu guteza imbere imibereho y’Abanyarwanda, ariko bisa n’aho uwo muryango hari amakuru menshi ugira ibanga.

Ibyo ngo bishingira ku kuba hari nk’ibikorwa HRW ivuga, yasabwa kugaragaza aho byabereye ngo guverinoma ikurikirane ababigiramo uruhare, ikanga gutanga amakuru.

Kimwe mu bibazo byagarutsweho ni icyo mu Murenge wa Nyamyumba mu Karere ka Rubavu, aho ngo ubuyobozi bwasabaga abaturage kuva mu masambu yabo kubera undi muturage wari warayaregeye mu nkiko.

Ahandi ni mu bikorwa byo kubaka “umudugudu w’icyitegererezo” mu Murenge wa Kavumu mu Karere ka Rutsiro, aho nabwo ngo abaturage “bahatiwe kuva mu masambu yabo kandi bagaragaza ko bari guhabwa ingurane idahagije.”

HRW ivuga ko hagati ya Mutarama na Werurwe yavugishije abantu basaga 20 mu Mirenge ya Kivumu na Nyamyumba bazi ibyo bibazo, ndetse igakurikirana n’imanza zibyerekeyeho.

Ivuga ko Hakundimana Oscar, umwe mu basabwaga kuva mu isambu muri Nyamyumba ariko akanangira, yatawe muri yombi kuwa 7 Ukuboza ashinjwa guteza imidugararo, maze abaturage badashyigikiye ifatwa rye bagakubitwa. Urubanza rwe rwatangiye kuwa 28 Werurwe 2017.

Mu murenge wa Kavumu ho, abaturage ngo bari baragaragaje ko bashyigikiye iyubakwa ry’umudugudu w’icyitegererezo, ariko ngo abafite ingingimira bashakaga kubaza ibibazo batumva neza “bagacecekeshwa”.

Uretse ngo guhabwa ingurane batishimiye, abaturage ngo banavugaga ko uburyo bazatuzwamo bitandukanye n’uko bari bamenyereye kubaho, kuko inzu zabo zagombaga kuba zifatanye.

Nk’uko bigaragara ku rubuga rw’uwo muryango, Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro, Ayinkamiye Emérence, yavuze ko atazi iby’uko abaturage baba baranenze uburyo bari kwimurwa.

Yagize ati “Twateguye inama nyinshi kandi nta muntu wigeze agaragaza ikibazo.”

Kanda munsi usome inkuru yayibanjirije

http://imirasire.com/Human-Right-Watch-yatunze-agatoki-u-Rwanda.html

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

- 8/04/2017 saa 08:23

abantu basebya igihugu muba mushyaka iki ? ahantu twavuye murahazi kuki murusebya murwanda haba ukuri gusa ibyo muvuga murabeshya
Kanda hano umusubize

emy - 6/04/2017 saa 20:31

ariko mbabaze HRW nibo soko yukuri ? ariko ubukoroni buZarangira ryari ese ivuga ibyo USA ikora ibinganiki muri siriya afughanisitani Libya bashenye bakica Gadafi tuvuze amabi bakora ahuriyehe Nayo badushija keretse utaza amateka ya bobagabo
Kanda hano umusubize

kaka - 6/04/2017 saa 10:40

HRW ibyo ivuga nukuri kuko igera kuri terrain ikavugana nabaturage hanohanze abaturage bayobozwa amategeko baragowe naho ureke abobaministers barikubyuka bigira muma office yabo nama V8 arimitsi yabaturage barikunyunyusa twebwe abaturage dufite akarengane cyane HRW izatuvugira amaherezo
Kanda hano umusubize

byumba - 6/04/2017 saa 09:36

mu RWANDA ,ukuri ntakubaho,byose ni ibinyoma....GUTEKINIKA GUSA,akarengane.. HRW ikomeze wenda niyo izaturengera sinzi
Kanda hano umusubize

kaneza - 6/04/2017 saa 08:22

Harya abanyarwanda twe dukunda ukuri? twibwira ukuri? dukunda kubwirwa ukuri? tubwizanya ukuri? HRW niyo yahimbye ijambo " gutekinika" mu Rwanda? ukuri n'ubutabera ni iby'Imana gusa, nta muntu wabigeraho, ku banyapolitiki ho biri kure nk''izuba.
Kanda hano umusubize

Yombo - 7/04/2017 saa 09:47

Ariko abanyarwanda iyo mugiye gu tekinika abantu mubanza gushyira Imana imbere. Murabona muri bariya bose hari uwitaye kubaturage koko?
Kanda hano umusubize

NIYIBIZI ELIYA - 7/04/2017 saa 18:52

NABONA IPFOTO YUMUNTU UNKUNDA GUT
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X