Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Urukundo >> 

Umushiha mama aterwa no kutamuhaza mu gutera akabariro ugiye gutuma papa yahukana!Ese tuzajyane ko ari we nikundira?

Nitwa Jacky ntuye i Nyamirambo hafi ya Stade Regionale,mu gihe nari nkiri muto niga mu mashuri abanza mama na papa bari babanye neza kuburyo iyo wabasangaga mu rugo wagirango bari mu kwezi kwa buki kandi bari bamaranye imyaka 20 bashakanye.

Bakuru banjye tuvukana bakimara kurangiza amashuri abanza byabaye ngombwa ko bajya muri Amerika kwiberayo bakanahakomereza amashuri njyewe nsigarana n’abayeyi banjye na gasaza kanjye gato.

Umubano warakomeje kuburyo iyo papa yavaga ku kazi yabanzaga gukina na mama kugeza ukagirango ni abana bavukana b’inkurikirane bikadushimisha tukajya twifuza kwiriranwa nabo ariko ntibishoboke kuko bafite akazi gatuma batabona uko baruhuka cyane.

Mu minsi ishize rero nibwo natangiye kubona mama yarahindutse agahora yijimye mu maso iminkanyari itangira kuza bituma na papa mbona asigaye agenda asa n’ufite urwicyekwe ariko namubaza icyo yabaye akavuga yitsa umutima ati”Icecekere mwana wanjye urimo kujyambere nawe uzabyibonera.”

Umwaka washize ubwo nakoraga ikizamini gisoza amashuri yisumbuye nibwo natangiye kumva ibintu byakomeye mama arimo gutuka papa ubutitsa ariko nyuma nza kwegera inshuti ya mama nyibwira ko mu rugo umuriro uhora waka ariko arambwira ngo ni ikibazo cy’abashakanye njye sinakimenya.

Mu ijoro rimwe turyamye nagiye kumva n’umva baratonganye cyane mama aramubwira ngo ntacyo amaze mu gihe batera akabariro ku nshuro ya mbere agahita asinzira kandi mbere yariyongezaga kugeza nibura ku nshuro eshatu.

Ibi byarakomeje buri joro ndetse nkumva papa asigaye agenda yivugisha kubera kumujujubya none yafashe umwanzuro wo kwigendera agasiga mama kuko yaramubwiye ngo niyo yagenda ntiyabura uzi kumushimira ahamurya.

Nk’uko nababwiye ko nigeze kwegera wa mugore w’inshuti ya mama narongeye ndamwegera ngo mubaze impamvu arambwira ngo n’ubwo mama yabimpishe ariko we reka abimbwire kuko ngo yabonye maze guca akenge ku buryo nshobora kumufasha tukaba twabunga.

Yarambwiye ngo yaricaye aganira na mama amubwira ko rwose kugirango igitsina papa gifata umurego biba intambara rimwe na rimwe akumva nta bushake afite.

Kuva ubwo rero twashatse icyo twakora njye ‘uwo mumama biratuyobera kandi mama ntahwema gutonganya papa none yamaze kumbwira ko agiye kwigendera gusa aracyabitekerezaho none nanjye byanyobeye niba ndibumukurikire kuko ndamukunda cyane??!

Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Joseph - 24/03/2017 saa 00:26

Biragoye kbs mama wawe mubwire yishakire umuntu kuruhande ar kurengana umubir uraryana
Kanda hano umusubize

- 28/03/2017 saa 12:59

Nje ndunva uwo mupapa yakwegera abaganga akababwira ikibazocye naho gushaka undi kuruhande ntibyakemura ikibazo
Kanda hano umusubize

Jafali Bin Kasimu - 14/03/2017 saa 02:36

Numbe 0781571799
Kanda hano umusubize

as - 10/03/2017 saa 11:31

Yr nber phone
Kanda hano umusubize

VIJAY BURUNDI - 11/03/2017 saa 22:48

JEWE NKWIRIKIRANYE IVYANDITSWE UWO MAMAWAWE NTIYAKUNDA PAPAWAWE BIVUYE KUMUTIMA YAMUKUNDA KUKO AMUNEZEREZA KUGITANDA.UBWORERO NIMBA AGOMB,AMUHEBE KUBERIVYO BIMURI MUMUTIMA ASHOBORA NOKURENG,IBIGO ANAZANE IBIGWARA BIBI MUMURYANGO.UBWO KUBWAWE NTACO WOHINDURA NAHO GUSENGERA MAMAWAWE ASHOBORE KW,IHANGANA.
Kanda hano umusubize

Natacha - 8/03/2017 saa 19:24

Sanga papa wawe kuko mama ni unyamafuti. icyo gihe azabona ko ikibazo ateje kimugizeho ingaruka abura n'umwana. Kuko niba papa wawe aba atanze gutera akabariro kuko mbere yaragateraga; suko abyanze, ahubwo ntakibishoboye. Ibyo rero ntiyabizira ngo ahore ku nkeke. Ubundi nta muntu ungana nka mama wawe wakagombye gushyira imbere cyane akabariro, niho ubupfura bugaragarira. "Kugeza ubwo avuga ko atabura umushimira aho yishyikira".

Jafali Bin kasimu - 7/03/2017 saa 04:30

Ninde ukeneye umugabo ndashaka umukunzi wumukobwa ku yaratandukanye numugabo cg yarabyaye cg arumupfakazi ampamagare tuvugane!
Kanda hano umusubize

Angelina - 8/03/2017 saa 10:04

your number?
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X