Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Umushinga wo gukuraho amabati ya Asbetos waheze he ? Dore icyatumye utarangira

Hashize imyaka irenga 5 hatakerejwe uburyo amabati akozwe muri asbestos yasenywa agatabwa kuko yatahuweho indwara zitandukanye zirimo na Cancer y’ubuhumekero. Byari biteganyijwe ko umwaka wa 2016 urangira aya mabati amaze gusenywa agatabwa nyamara magingo nta 5/10 kirakurwaho. Ese byatewe n’iki?

Metero kare ibihumbi 790 nibwo buso bwariho amazu asakajwe amabati arimo ikinyabutabire cya Asbestos yamaze gukurwaho. Ubu buso bungana na 46.8 ku ijana.

JPEG - 94.6 kb

Nyamara ikigo cy’igihugu cy’imiturire mu Rwanda cyateganyga ko umwaka ushize wa 2016 uzasiga nta mabati afite ikinyabutabire cya Asbestos ari ku butaka bw’u Rwanda.

Ikigo cy’igihugu cy’imiturire mu Rwanda RHA kiravuga ko ubushobozi buke ari bwo bwatumye umushinga wo gukuraho amabati akozwe mu kinyabutabira kizwi nka Asbetos udindira.

Ikigo cy’igihugu cy’imiturire kivuga ko cyashyizeho ingamba zo kwegurira ba rwiyemezamirimo ibikorwa byo gukuraho amabati afite ikinyabutabire cya Asbestos babifitiye ubushobozi bakazishyurwa mu byiciro ubu ngo nibwo buryo bushoboka bwatuma aya mabati acika burundu.

Impamvu nyamukuru yatumye hatekerezwa gukuraho amabati afite ikinyabutabire cya Asbestos, ni uko icyo kinyabutabire kigira ingaruka zikomeye ku mubiri w’umuntu, yewe ngo kikanatera indwara zimwe muri zo zidashobora gukira zirimo na cancer y’ubuhumekero.

Metero kare ibihumbi 900 ni bwo buso busigayeho amazu agisakajwe amabati afite ikinyabutabire cya Asbestos amenshi ni aya leta n’ay’amadini.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X