Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Iyobokamana >> 

Papa Benedigito weguye yasuwe na Papa Francis.-Amafoto

Umushumba wa kiriziya yongeye kugaragariza urukundo mugenzi we Papa Benedigito wa XVI yasimbuye ubwo yamusuraga iwe mu rugo akanamwifuriza pasika nziza.

Umushumba wa kiriziya yongeye kugaragariza urukundo mugenzi we Papa Benedigito wa XVI yasimbuye ubwo yamusuraga iwe mu rugo akanamwifuriza pasika nziza.

JPEG - 81.4 kb
Papa Francis na Papa Benedict bahoberana

Inkuru dukesha Radiyo Vatikani itubwira ko ku wa gatatu , Papa Fransisko yasuye mugenzi we yasimbuye Papa Benedigito wa XVI mu rugo iwe muri Monasiteri yitwa Mater Ecclesiae.

JPEG - 97.2 kb
Papa Francis na Papa Benedict mu gihe gishize

Urwo ruzinduko rwari rugamije kumwifuriza Pasika nziza. Papa Fransisko yanaboneyeho amwifuriza isabukuru nziza y’imyaka 90 y’amavuko dore ko yuzuye kuri Pasika tariki 16 Mata 2017.

K’umunsi wa Pasika hari inyandiko cumi n’eshatu zamuritswe mu rwego rwo guha icyubahiro uyu mupapa wanditse ibintu byinshi.

Papa Benedigito wa XVI amaze kwimukira muri Monasiteri Mater Ecclesiae hagiyeho itsinda rishinzwe gushyira ahagagaraga inyandiko za gihanga ze. Ni yo mpamvu kuri iyi sabukuru y’imyaka 90 hamuritswe igitabo gikubiyemo ubuhanga bwa Papa Benedigito wa XVI, bikubirwa mu byo bise “impirimbanyi y’ukuri (Cooperatores Veritatis/("Coartisans de la vérité")”.

Iki gitabo cyanditswe kiyobowe na Musenyeri Federico Karidinali Lombardini wahoze ari umuvugizi w’itangazamakuru rya Vatikani akaba ari nawe wagizwe umuyobozi w’ibiro bishinzwe inyandiko za Papa Benedigito wa XVI.

JPEG - 81.4 kb
Papa Francis na Papa Benedict bahoberana

Umunyamabanga w’uru rwego rwayoboye iki gitabo cyamuritswe ni Pierluca Azzaro. Inyito y’iki gitabo ikomoka ku ijambo ryayoboraga ubuzima (devise) rya Papa ubwo yagirwaga Arkiyepiskopi wa Munici (Munich) na Frizingi (Freising).

Musenyeri Yozefu Ratsingeri (Joseph Ratzinger) yari afite intego yo guharanira ukuri : « cooperators veritatis » nk’uko tubibona mu ibaruwa wa gatatu ya Yohani Intumwa. Yaharaniraga guhuza iby’ukwemera n’ubuhanga. Agahora ashakashaka ukuri, icyiza n’igikwiye.

Papa Benedigito wa XVI, mbere y’uko aba Papa wa 265 nk’umusimbura wa Petero Intumwa yamaze imyaka 24 ayobora urwego rushinzwe iby’uby’ukwemera (préfet de la Congrégation pour la doctrine de la Foi). Papa kandi yitabiriye Inama nkuru ya Vatikani ya II nk’inararibonye.

JPEG - 62.7 kb
Papa Francis na Papa Benedict bishmiranye

Papa yabaye umwalimu ukomeye mu mashuri makuru yo mu Budage. Papa Benedigitito rero yabaye umuntu urangwa no kwandika cyane cyane mu myaka umunani yamaze ayobora Kiliziya y’isi yose kuva 2005 kugeza 2013. Papa yibanze cyane, mu nyandiko ze, ku guharanira ukuri.

Mu rwego rwo gusigasira uwo murage, hashyizweho itsinda rishinzwe kwita kuri uwo murage w’iyo ntore. Muri bo harimo babiri bakomoka mu gihugu cy’ubufaransa : Umwe ni umuhanga mu bya Bibiliya (wananditse uburyo bwo kuzirikana Isengesho ry’Inzira y’umusaraba ikoreshwa cyane ku wa gatanu Mutagatifu) : Anne-Marie Pelletier ; Undi ni umuhanga muri Filozofiya witwa : Rémi Brage.

Papa Fransisko rero amaze kubimenyera, ajya kwifuriza mugenzi we yasimbuye ibihe byiza bya Pasika. Uru ruzinduko rero ruri mu rwego rw’ubufatanye n’ubucuti. Ibi bigaragaza ko Papa Fransisko, ukomoka mu gihugu cya Arijantine, ahoza ku mutima mugenzi we yasimbuye, Papa Benedigito wa XVI ukomoka mu gihugu cy’Ubudage wujuje imyaka 90 kuri Pasika 2017.

Christian N.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Ndashaka gukomeza abizera Yesu Kristo, kugirango MUDATERAGANWA n’IMIRABA y’aba BIGISHA b’IBINYOMA bahanuwe ko bazaza BAPFOBYA YESU KRISTO, ( 2Pet.2:1 / Yuda.1:4 ) Ndabamenyesha ko Yesu ATIRARIRAGA, atashakaga KWIGIRA IGIHANGANGE, ubwo yavugaga ko NTAWE UZI UMWIRONDORO WE keretse Data, ko nta uzi isano afitanye na SE, uretse ABIHISHURIWE NA YESU wenyine. (Luka.10:21-22:(Bibiliya y’Abahamya) « Muri ako kanya agira ibyishimo bisaze biturutse k’umwuka wera, maze aravuga ati: ndagusingiriza mu ruhame data Mwami w’ijuru n’Isi kuko ibi bintu WABIHISHE ABANYABWENGE n’abahanga ubyitondeye UKABIHISHURIRA abana bato... Kandi NTA WUZI Uwo Umwana ari we keretse Data wenyine, nta n’uzi uwo Data ari we keretse Umwana wenyine n’uwo Umwana ashatse KUMUHISHURIRA.» >> UMWIRONDORO WA YESU URAHISHWE RWOSE,uhishurwa na Yesu wenyine. Bityo rero aba bigisha BAHAKANA ko Umwirondoro wa Yesu UHISHWE, kandi ubwe yarabyivugiye mu magambo yumvikana neza: NI IGIHAMYA SIMUSIGA KO BATAZI YESU UWO ARI WE BY’UKURI, kuko Yesu atabibahishuriye. Ese yabibahishurira gute BATANEMERA KO BIHISHWE? Bagerageje KUGEREKERANYA IMIRONGO ya Bibiliya, bakeka ko bamenya Yesu bamumenyeshejwe N’INYUGUTI GUSA, ariko NTIBISHOBOKA. Yesu ubwe ATAGUHISHURIYE UBUSOBANURO NYABWO BW’IZO NYUGUTI , uzumva nabi ukayoba. ( INYUGUTI IRICA, ariko umwuka ni wo utanga ubugingo ) Impamvu umwirondoro wa Yesu ugoye cyane gusobanura, n’uko Ibyanditswe bivugaho Yesu IBINTU 3, kandi byose tukaba tugomba kubyemera: UTEMERA KIMWE MURI BYO, ABA ATEYE ISHOTI IJAMBO RY’IMANA, bityo akaba agiye MU BIGISHA B’IBINYOMA. Ibyanditswe byera bivuga ko Yesu: .1. Ari UMWANA W’UMUNTU: (Mat.16:13) .2.Ari UMWANA W’IMANA. ( Mat.16:16) .3. Ari IMANA. ( Yesaya.9:5 / Mat.1:23 / Yoh.1:1 / Yoh.14:7-9 / Yoh.20:28-29 / Abaroma.9:5 / Abaheb.1:8 / Abaheb.1:10-12 / Abaheb.3:3-4 / Ibyahishuwe.22:13-16,20 ... ( Ibi uko ari bitatu yabibaye mu bihe bitandukanye . ) Iyo ufashe Yesu nk’Umwana w’umuntu GUSA, cga nk’Umwana w’Imana GUSA, ibye biba byoroshye gusobanura. Iyo ufashe Yesu nk’IMANA, ibya Yesu niho bigorera gusobanura, bikaba ubwiru buhishwe, BUHISHURWA NA YESU wenyine. Mu Abaheb.5:11, Pawulo avuga kuri Yesu yagize ati : « Tumufiteho byinshi byo kuvuga kandi BIRUHIJE GUSOBANURWA...» Nibyo. Ibya Yesu BIRUHIJE rwose Gusobanurwa, kuko bitoroshye gusobanura ukuntu Yesu ari Umwana W’umuntu, akaba n’Umwana w’Imana akaba n’Imana! NTA MUHANGA n’umwe wo kw’isi washobora gusobanura ibi bintu, ariko ABO YESU YABIHISHURIYE , b'abaswa mu by'iyi si, BO BARABIZI RWOSE. Niba utanabisobanukiwe nyamuneka NTUKABIPINGE. Ahubwo vuga uti Amen: Yesu ni Umwana w’Umuntu: AMEN. Yesu ni Umwana w’Imana : AMEN. Yesu ni Imana : AMEN. IBYANDITSWE BIVUGA RWOSE KO YESU ARI IMANA, mu mirongo myinshi cyane naberetse; Iyo rero wanze kubyemera ngo n’uko utabisobanukiwe, UKANABIRWANYA n’imbaraga zawe zose: URATERA IMIGERI KU MIHUNDA, KU NCINGE, KU MPINDU. YESU uwo urwanya, uhakana, UPFOBYA, uzabona uwo ari we utagishoboye kwihana. N. B. Ku wumva akeneye kumenya UBUSOBANURO NYABWO bw'iriya mirongo abapfobya Yesu bifashisha ( Yoh.14:28 / Abakolos.1:14-15...) Yambwira nkamwoherereza inyigisho ndende kandi icukumbuye bihagije, isobanura neza ukuntu Yesu ari Umwana w'Umuntu, akaba n'Umwana w'Imana, akaba n'Imana. Ibisobanuro bidashingiye ku bwenge bw'abantu, ahubwo bishingiye kuguhishurirwa.
Kanda hano umusubize

bizimana - 20/04/2017 saa 22:56

uzasara ahubwo niwijira muribibiriya cyane ibyo birekere imana niyibizi woweho urata umutwe wubusa abarokore mwigira danje
Kanda hano umusubize

- 20/04/2017 saa 16:24

Murakoze Imana ivugwa muri Bibiliya ibahe umugisha
Kanda hano umusubize

Ndashaka gusubiza RWAKANA. Wari wagerageje kuvuga ukuri, ariko wavanzemo n'inyigisho IPFOBYA YESU. Ku bantu biga koko Ibyanditswe byera batari abafana b'impumyi (blind fanatic) cga badafite koko " wishful thinking" BIGA N'UBUHANUZI INTUMWA ZATANZE BWEREKANA INYIGISHO Z'IBINYOMA, Abigisha b'ibinyoma bari kwadukana nyuma y'urupfu rw'intumwa. Ni gute wavuga ko wiga Bibiliya NTIWIGE UBWO BUHANUZI ? Dore ubwo buhanuzi: 2Pet.2:1: «Ariko nk'uko hariho ABAHANUZI B'IBINYOMA badutse mu bwoko bw'abisiraheli, ni ko no muri mwe HAZABAHO ABIGISHA B'IBINYOMA, bazazana rwihereranwa INYIGISHO zirema ibice zitera kurimbuka ndetse BAZIHAKANA NA SHEBUJA WABACUNGUYE bizanire kurimbuka gutebutse.» Yuda.1:4: «...ni abantu batubaha Imana, bahindura ubuntu bw'Imana yacu isoni nke BAKIHAKANA YESU KRISTO ari we wenyine Databuja n'Umwami wacu.» ( Ahanditse GUHAKANA YESU KRISTO, Bibiliya z'icyongereza zikoresha ijambo TO DENY Jesus Christ bisobanura GUPFOBYA Yesu Kristo ) >> None rero NIBA MWIGISHA UKURI KW'IMANA, munsubize ibi bibazo: Ni BANDE BIGISHA B'IBINYOMA BAHANUWE muri buriya buhanuzi tumaze guzoma ? (Nziko mutajya murya iminwa: MUDUTUNGIRE URUTOKI ABO BIGISHA B'IBINYOMA, MUBAVUGE MU MAZINA, muti dore ni bakanaka bavugwa muri buriya buhanuzi KUGIRANGO TWESE TUBIRINDE.) Ese Buriya buhanuzi bwabaye IKINYOMA cga bwarasohoye ? Kuki mushaka GUHISHIRA ABO BAHANUZI B'IBINYOMA, kuki mudasoma buriya buhanuzi ngo mwamagane ku mugaragaro abo bigisha BAHANUWE BARI KUZAZA BAPFOBYA YESU ? Ntegereje igisubizo.
Kanda hano umusubize

RWAKANA Joseph - 21/04/2017 saa 05:42

Niko se UMWIGISHWA WA YESU KRISTO,ibyo wita GUHAKANA YESU,ni ukuvuga ibyo we yivugiye?Reka mbikwibutse.YESU ubwe yivugiye ko imana imuruta (Yohana 14:28).Yivugiye ko ariho ku bwa SE (Yohan 6:57),avuga ko imana ye ari nayo mana yacu (Yohana 20:17).Ntabwo se wemera ko YESU yasengaga SE amwinginga ndetse arira nkuko tubisoma muli Abaheburayo 5:7?Ntabwo se wemera ko YESU ari UMUGARAGU w'imana (Ibyakozwe 3:13)?Ntabwo se wemera ko YESU ari IKIREMWA cya mbere cy'imana (Abakolosayi 1:15)? Urashaka ko twemera YESU uko wowe ubyumva???
Kanda hano umusubize

Ese Rwakana we ! - BURIYA BUHANUZI NTABWO MUBWEMERA ? ( Ndavuga ubuhanuzi bwo muri 2pet.2:1 na Yuda.1:4 buvuga ko hari kuzaduka ABIGISHA BAPFOBYA YESU)
Kanda hano umusubize

RWAKANA Joseph - 20/04/2017 saa 05:40

Ni byiza kureba bano basaza bahoberana.Birashimishije.Cyokora hali ikibazo umuntu akwiye kwibazaho.Ese koko PETERO niwe wabaye PAPA wa mbere?Dukurikije BIBLE,ntaho ivuga ko PETERO yabaye PAPA.Dore ingero nyinshi.PETERO ntiyigeze agera i Roma.PETERO yali afite umugore n'abana.Kiliziya gatolika,yavutse imyaka myinshi nyuma y'Intumwa za YESU.Nta hantu na hamwe PETERO yasomye MISA.Ntabwo PETERO yaramyaga Bikira-Maliya nkuko PAPA abigenza. Ntabwo PETERO yasengaga imana 3 (imana data,imana mwana,imana mwuka wera),aribyo Gatulika yita Ubutatu,kimwe n'andi madini yayikomotseho (abaporoso). Muli CREDO y'Abagatolika,baririmba ko izo mana uko ari 3 zose zisengwa.Nyamara PETERO we yigishaga ko YESU ari UMUGARAGU w'imana (Ibyakozwe 3:13).Mwibuke ko na YESU yadusabye "gusenga his father,wenyine (Matayo 4:10).Nta hantu na hamwe muli Bible kiliziya Gatolika yahera yigisha ko PETERO yabaye PAPA.Ni ibyo bita "wishful thinking". Bible idusaba kugenzura niba imyemerere yacu ishingiye kuli Bible (1 Yohana 4:1). Iyo imyemerere yacu idahuye na Bible,bituma imana itatwemera,bityo tukazabura ubuzima bw'iteka (Matayo 15:9).Ntitugapfe KWEMERA ibyo padiri cyangwa pastors batubwiye.Tujye tumera nk'abantu b'i BEROYA.Igihe PAWULO yabigishaga,bagenzuye niba ibyo abigisha bihuye na Bible (Ibyakozwe 17:11).
Kanda hano umusubize

GISAGARA Andrew - 20/04/2017 saa 08:39

Urakoze cyane RWAKANA.Ikibazo nuko abantu aho Kwiga Bible neza,bakeka ko padiri na pastor bahagije.Kwiga Bible bumva bitabareba.Nyamara ugasanga iyo bashaka amafranga bataryama.Muli rusange,ntabwo abantu bita ku bintu by'imana kandi bitwa Abakristu.Ntabwo bazi ko imana yanga abantu bose bibera mu byisi gusa,ntibite ku byo imana idusaba (Yakobo 4:4).Dukurikije Bible,ntabwo PETERO yigeze aba PAPA.Wa mugani ababyigisha ni "wishful thinking " kugirango babone abayoboke.Ibyo PAPA yigisha bitandukanye n'ibyo PETERO yigishaga.Nta ahantu na hamwe Bible ivuga ko PETERO yambazaga MALIYA nkuko PAPA abigenza. Kandi koko PETERO yali afite umugore.Urugero,muzi ko PETERO yitwaga intumwa KEFA cyangwa SIMON.Bible ivuga ahantu henshi ko yali afite umugore.Bisome muli Mark 1:30 na 1 Abakorinto 9:5.Ntimugapfe kwemera ibyo bababwiye mutabanje kugenzura muli Bible.Ibyo ni BLIND FANATISM (kurata idini yawe gusa,ariko wanga kwemera ibyo Bible ivuga).
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X