Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imikino >> Mu Rwanda >> 

Umutoza Kanyankolle niwe wasimbuye Mashami mu ikipe ya Bugesera

Kanyankolle Gilbert Yawunde niwe wasimbuye Mashami Vincent ku mwanya w’ubutoza mu ikipe ya Bugesera aho yasinye igihe kingana n’amezi abiri atoza iyi kipe yakitwara neza akazongererwa amasezerano.

Mashami Vincent wari umaze igihe gito atoza ikipe ya Bugesera FC agizwe umutoza wungirije mu kipe y’igihugu Amavubi aho bitamwemerera gukomeza inshingano nk’umutoza mu ikipe iyo ari yo yose, ikintu cyatumye Bugesera itangira gushakisha umusimbura we.

Nyuma y’ukwezi mu biganiro, kuri ubu Kanyankolle Gilbert wigeze gutozaho gato ikipe ya APR FC n’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, ni we wegukanye akazi ko gutoza iyi kipe mu gihe kingana n’amezi abiri.

Agnira m’itangazamakuru umutoza mushya wa Bugesera FC Kanyankolle Gilbert yemeye ko yasabwe n’ubuyobozi bw’iyi kipe kuba ayibereye umutoza mu gihe kingana n’amezi abiri ashobora kuzongerwa bitewe n’uko ikipe yitwaye.

“Nibyo ngira ngo nkuko mwabyumvise twaravuganye bambwira ko Mashami azarangiza akazi tariki mirongo itatu z’uku kwezi hanyuma njye nzatangira akazi ku itariki ya mbere Gicurasi”.

Kanyankolle akomeza avuga ko intego yahawe n’ubuyobozi bw’ikipe ya Bugesera ari ukuyifasha kudasubira inyuma ahubwo ikaba yakomeza kwegera imyanya y’imbere.

“Bambwiye bati gerageza ntituzasubire inyuma urumva ikipe iri kumwanya wa gatandatu tugeregeze nibishoboka tujye imbere tube n’aba gatanu cyangwa aba kane ariko ntidusubire inyuma, ikindi ni ugutegura imikino y’igikombe cy’amahoro tukazarangiza neza mu mwanya ushimishije. Njye ndatoza aya mezi abiri Mashami yari asigaje hanyuma ibindi tuzabivugana nyuma shampiyona irangiye”- Kanyankore Gilbert wamaze kwemezwa nk’umutoza mushya wa Bugesera.

Kanyankolle asanze ikipe ya Bugesera yari ihagaze ku mwanya wa gatandatu n’amanota 36 aho irushwa inota rimwe n’ikipe ya Musanze iyiri imbere, ni mugihe kandi Bugesera igifite imikino ikomeye harimo n’umukino izasuramo APR FC ibarizwa ku mwanya wa kabiri kugeza ubu.

Bruce MUSHUMBA

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X