Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imikino >> Mu Rwanda >> 

Umutoza w’ikipe ya Sunrise yitwaje ikirere nk’intandaro yo gutsindwa

Mu mukino wahuje ikipe ya Rayon Sports na Sunrise kuri uyu wa Gatatu taliki 29 Werurwe 2017 bikarangira ari ibitego 3-1,byatumye umutoza Mbungo Cassa avuga ko byatewe n’ikirere kitari kimeze neza.

Uyu mutoza yemera ko Rayon Sports yari yabarushije mu gice cya mbere, ariko kandi mu cya kabiri nabo bagerageje bakanabona igitego kimwe ariko kandi ngo ikirere cyatumaga batabasha gufunga umupira kubera umuyaga mwinshi.

JPEG - 126.2 kb
Cassa Mbongo

Yagize ati”Mu gice cya kabiri twagerageje gukosora amakosa twakoze, ngira ngo umwanya munini twamuze mu gice cya Rayon Sports, tubona n’igitego. Bivuze ko mu gice cya kabiri twari tumeze neza kurusha uko twari tumeze mu gice cya mbere."

JPEG - 255.9 kb
Sunrise

Ku ruhande rw’umutoza w’ikipe ya Rayon Sports, Masudi Djuma yatangaje ko bamaze gukina imikino myinshi ibasaba gukoresha imbaraga nyinshi, haba kuri Police, Bugesera, .. niyo mpamvu ngo yakoze impinduka hagati [ashyiramo abasore benshi bafite tekinike] ngo bakine umupira, Sunrise iwubure, bibafashe gutsinda byoroshye.

JPEG - 43.8 kb
Masudi Djuma

Yagize ati"" ku byerekeye ayo manota [ 11 y’ikinyuranyo] kuri Masudi nsigaranye imikino itandatu, kuko nidutsinda iyo mikino itandatu, ya mikino itatu isigaye... nidutsinda iyo mikino itandatu igikombe ni icyacu, ariko tutarabikora shampiyona iracyakomeza kandi buri wese afite amahirwe yo kugitwara."

JPEG - 383.1 kb
Rayon Sports

Rayon Sports ikaba ikomeje kuyobora shampiyona n’amanota 52, amanota 11 imbere ya APR FC ya kabiri mu gihe Sunrise FC ifite amanota 25 ku mwanya wa 11.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Nshuti Rafiki - 1/04/2017 saa 10:26

Komeza Utsinde Turagushyigikiye
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X