Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imikino >> Mu Rwanda >> 

Umutoza wa Espoir Fc asanga impamvu yatsinzwe na APR FC ari uko abakinnyi bayo bazi gutinza iminota bakaryama mu kibuga

Mu mukino wahaje APR Fc na Epoir Fc wabaye kuri uyu wa Gatanu maze Espoir igatsindwa ibitego 2-0, umutoza w’iyi kipe ngo asanga uku gutsindwa Atari uko APR izi umupira ahubwo ngo nuko bazi kuryama mu kibuga bagatinza umukino.

Aganira n’itangazamakuru Ndayizeye Jimmy utoza Espoir yavuze ko uyu ari umukino wa mbere batakaje, ariko ahanini bikaba byatewe no gutinza iminota ku bakinnyi ba APR Fc.

JPEG - 28 kb
Ndayizeye Jimmy Umutoza wa Espoir Fc

Yagize ati”Ntabwo mbyakiriye neza kuko dutsindiwe mu rugo, APR nta kintu yaturushije, habaye kuzubara ku bintu bya za koruneli, badutsinda ibitego"

Yakomeje agira ati” Mu gice cya kabiri twakiniye mu kibuga cyabo, bo baza baryama mu kibuga ngo iminota igende."

Ku ruhande rwa Jimmy Mulisa yavuze ko yanyuzwe n’imikinire y’ikipe ye kuko ngo urebye uko umukino wari umeze, ibyo yasabye abakinnyi babikoze, kuko ngo wabonaga ko harimo ishyaka, abakinnyi bashaka gutsinda.

Umutoza w’ikipe ya Espoir FC, Ndayizeye Jimmy asanga bataza gucibwa intege no gutsindwa bwa mbere muri shampiyona dore ko bagifite indi mikino myinshi mu gihe ku ruhande rwa APR FC, Jimmy Mulisa ngo yanyuzwe n’imikinire y’ikipe ye.

APR FC izakira AS Kigali mu mukino w’umunsi wa 12 wa shampiyona uzabera kuri stade ya Kigali kuwa Gatandatu utaha, mu gihe Espoir FC izakina na Kiyovu Sports mu mukino uzabera ku Mumena kuwa Gatanu utaha.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Edward - 12/01/2017 saa 05:54

Ntabwo urwego A.p.r iriho ubu ruzabahesha igikombe kuko ntabwa bafite ubusatirizi butyaye.Ikimenyimenyi bamaze gutsikirira kuri A.s. Kigali hari ndetse n'izindi kipe zo mu cyiciro cya mbere ziteguye gutokoza a.p.r kandi muzabibona .Nyakubahwa Frank Umupira uridunda kandi ikipe zo mu Rwanda hafi ya zise ziri ku rwego rumwe rw'imikinire icyo zirushanwa ni ubushobozi ndetse no gutegura neza. Basomyi basangirangendo mwese mugubwe neza;uyu mwaka uzabe uw'ishya n'ihirwe.
Kanda hano umusubize

ah - 3/01/2017 saa 06:18

nonese niba kuryama bitanga ibitego kndiko arbyo byaribikenewe iyo ubwira abakinnyi bawe bakaryama arko amanota ukayacyura?wakosheje gutsindwa kndi impamvu uyibona
Kanda hano umusubize

- 31/12/2016 saa 21:19

Nonese ibitego bibiri byose byagiyemo baryamye?Babatoza batemera urwego rwabo.
Kanda hano umusubize

Frank - 31/12/2016 saa 15:49

Umva nawe ra nonese bakinnye iminota 70 cg ni 90?Ndayizeye reka kugira ibyo witwaza APR ntabwo muri kurwego rwayo nikipe ikomeye itwara ibikombe wana abahungu bacu bakoze cyane ahasigaye bitegure neza AS KIGALI dukomeze gushaka amanota tuzakire Rayo sport tukiyegereye kumanota
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X