Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imikino >> Mu Rwanda >> 

Umutoza wa Mukura VS ashobora kongera guhanwa nyuma yo kwica amategeko nkana

Nyuma y’uko ikipe ya Mukura VS itsinze Bugesera, bikaza gutuma umutoza wayo yitakuma kubera ibyishimo akava mu bafana aho yari yaratagetswe kuba ari mu gihe atarava mu bihano yari yarahawe,kuri ubu biravugwa ko ashobora guhabwa ibindi bihano byiyongera kucyo yari asanganywe.

Umutoza w’ikipe ya Mukura Victory Sports; Ivan Jacky Minnaert ashobora kongera gufatirwa ibihano n’akanama gashinzwe imyitwarire mu ishyirahamwe rya ruhago mu Rwanda, FERWAFA, nyuma yo kwihanangirizwa na komiseri w’umukino bahuyemo na Bugesera kuri iki Cyumweru.

Mukura Victory Sports yari yakiriye Bugesera FC mu mukino w’umunsi wa 25 wa shampiyona, umukino warangiye ikipe yari mu rugo itsinze ibitego 2-1.

Muri uyu mukino, Ivan Minnaert watangiye yicaye hejuru mu bafana, atanga inama ku mutoza w’abazamu Radjab wafatanyaga na Rwaka Claude gutoza. Ni nyuma yaho uyu mutoza mukuru ahagaritswe umukino umwe ubwo yazamurwaga mu bafana, batsindira Marines kuri Stade Huye igitego 1-0.

Nyuma yo kwishyura igitego ndetse bakaza no kubona igitego cya kabiri cy’intsinzi, Ivan Minnaert yavuye aho yari yicaye, yegera imbere ahagana kuri VVIP, ashobora gutanga amabwiriza ku munwa cyangwa akoresheje telefoni; mu kibuga no ku ntebe y’abasimbura.

Visi perezida w’ikipe ya Mukura Victory Sports; Nayandi Abraham, yasabwe kuza kumvisha umutoza ko ibyo arimo gukora bitemewe ndetse birangira akomeje guhagarara ku bitekerezo bye, biba ngombwa ko komiseri w’umukino, Benijambo Landouard aza kumwibwirira, ajya kwicara ahagana imbere mu bafana.

Ibi rero bituma uyu mugabo ashobora kongera guhabwa igihano cy’iyongera ku cyo yari yarahawe bitewe no kwica amategeko nkana.



Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Jambo - 2/05/2017 saa 00:32

Uyu ntabwo yaje..gutoza..umupira..aho yaje. Kubanduza..ubu gay! Mwirikane..imbwa!
Kanda hano umusubize

fabien - 1/05/2017 saa 08:12

murebeneza umutwe w'inkuru mwanditse harimo kwibeshya ni MUKURA VICTORY SPORTS ntabwo ari KIYOVU SPORTS
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X