Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imikino >> Mu Rwanda >> 

Umutwaro ikipe ya Kiyovu Sports yikorereye andi makipe watanze umusaruro w’akayabo k’amafaraga

Nyuma yuko ikipe ya kiyovu sports ifata icyemezo cyo kwadika ibaruwa yishyuza FERWAFA akayabo k’amafaraga yari iyibereyemo cyo kimwe n’andimakipe , kuri ubu aya mafaraga yamaze kuyahabwa bihesha amahirwe n’ayo makipe yandi haba ayo mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri kubona ubwishyu.

Ikipe ya Kiyovu Sports yamaze kwishyurwa miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda (5.000.000Rwfs) , andi makipe bari bahuje ikibazo cyo kudahabwa amafaranga y’igice cya kabiri nayo abyungukiramo, kuko ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryamaze kwishyura amakipe yose yo mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri.

Nyuma y’ibaruwa Kiyovu Sports yari yandikiye FERWAFA iyibaza impamvu itahawe amafaranga y’igice cya kabiri (5.000.000 Rwfs),kandi ifite amakuru ko hari andi makipe yayahawe, iri shyirahamwe ryahise ritanga ayo mafaranga ku makipe yose.

Umuvugizi wa Kiyovu Sports, Munyengabe Omar, yavuze ko iby’ibanze byakozwe ngo aya mafaranga abagereho.

Ati” Ubu nta kibazo twamaze kuyabona nubwo ataragera kuri konte, ariko bayohereje nk’ejo azaba ahageze” umuvugizi wa Kiyovu Sports.

Munyengabe anavuga ko kwishyurwa gutya ataribyo kuko ari imikorere mibi ya FERWAFA.

Ati” njyewe kuri njye mbona ari imikorere mibi ya FERWAFA , nkatwe twagiye kwandika ibaruwa tumaze kumenya ko hari amakipe yayahawe, kandi FERWAFA yo ntiyashakaga ko bimenyekana ko hari amakipe yaba yarahawe amafaranga, andi ntayahabwe, ariko ubundi burya iyo uri umuyobzi uba ukwiye gufata abantu bose kimwe kuko bose baba bafite uburenganzira bungana , naho iyo uhaye bamwe abandi ntubahe, biba bigaragaza ko nyine hari bamwe wiyumvamo kurusha abandi.

“FERWAFA njyewe mbabaza bambwiye ko barebye amakipe ngo yari afite ibibazo kurusha ayandi , nkibaza aho bapimira ibibazo by’ikipe nanjye icyo narakibajije mbura igisubizo cyayo”” Umuvugizi wa Kiyovu Sports.

Ruboneza Prosper uvugira FERWAFA nawe yemeje aya makuru , anavuga ko n’andi makipe yo mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri yari yasigaye atarabona igice cya kabiri cy’aya mafaranga nayo yamaze kuyahabwa.

Ati” yose yose yararangiye, ubaze n’amakipe, byose byarangiye kera” umuvugizi wa FERWAFA.

Inama y’inteko rusange yari yemeje ko buri kipe yo mu cyiciro cya kabiri yagombaga guhabwa miliyoni ebyiri n’ibihumbi magana inani (2.800.000Rwfs).
Ku ikubitiro buri kipe yahawe miliyoni imwe na magana ane (1.400.000Rwfs), hakaba hiyongereyeho igice cya kabiri(1.400.000Rwfs).

Buri kipe yo mu cyiciro cya mbere yabonye igice cya kabiri cy’amafaranga angana na miliyoni eshanu (5.000 000Rwfs), asanga igice cya mbere cyari cyahawe amakipe yose (5.000.000Rwfs).

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

NKUNZIMANA Donatien - 27/04/2017 saa 14:28

ndabasuhuje mu mpe amakuru ya leon sport
Kanda hano umusubize

CLAUDE - 11/04/2017 saa 10:33

Burya bwose batanga million 10 gusa muri season yose? nimake cyane!ubuse ko umwe mubayobozi ba FERWAFA ahembwa aruta aya Equipe muri season niwe ukina? please, FERWAFA niyongere ama frw ayo si ama frw akwiye gutangwa.Byibura izo million 10 zihabwe ama equipes yo muri 2nd divison kuri buri Equipe kuko ayo ba consoma umunsi umwe w'inama yafasha 2nd Division season yose . Murakoze nukombibona nibitaba ibyo nta terambere ryafootball iwacu.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X