Monaco cosmetics

Umuyobozi w’ikigo gitanga umuriro w’amashanyarazi yirukanywe ku kazi

Perezida wa Tanzaniya Dr John Pombe Magufuli yaraye yirukanye ku kazi Felschesmi Mramba ku mwanya w’Umuyobozi mukuru w’ikigo gishinzwe gutanga amashanyarazi muri Tanzania.

Mramba yahise asimburwa by’agateganyo na Tito Mwinuka wigisha muri Kaminuza ya Dar es Salaam.

JPEG - 57 kb
Felschesmi Mramba wamaze kwirukanwa mu mirimo ye

Nta mpamvu yatangajwe y’ukwirukanwa kwa Mramba nkuko The Citizen dukesha iyi nkuru ibitangaza, icyakora hari hashize umunsi Minisiteri y’amabuye y’agaciro n’ingufu itangaje ko ibiciro by’umuriro byiyongereho 8.5 %.

Perezida Magufuli yagaye cyane iby’uko kongeza ibiciro by’umuriro, avuga ko biteye ikibazo ku gihugu gishaka guteza imbere ishoramari ry’inganda.

JPEG - 99.9 kb
Perezida wa Tanzaniya Dr Pombe Magufuri

Mramba abaye umuyobozi wa Mbere wok u rwego rwo hejuru wirukanywe muri uyu mwaka, mu gihe umwaka ushize waranzwe no kweguza ndetse no kwirukana abayobozi batandukanye bamwe bashinjwa uburangare abandi ruswa.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

ntawurikura Lando - 8/01/2017 saa 10:03

Abayobozi Bose badakora neza nkuko bikwiriye bagomba guhagarikwa kumirimo yabo nibyo kuko benshi usanga bakurura bishyira ntibite kunyungu zabaturagebakorera.
Kanda hano umusubize

Intore - 3/01/2017 saa 21:44

Mu karere ka Rusizi ho Wasac yize imitwe yo kujya ihimba imibare kuri facture z'amazi. Aho kwishyuzwa 4500fr/ ku kwezi bakagufatirinya ngo ni 45000fr/ ku kwezi. Wabaza bakagusubiza ko wenda itiyo yaba yaracitse ; byahe! Hari abakozi CG abayobozi basigaye bashaka icyatuma abantu bivumbura kuri Leta. Uriya Mramba ntaho ataniye na Wasac.
Kanda hano umusubize

Intore - 3/01/2017 saa 21:43

Mu karere ka Rusizi ho Wasac yize imitwe yo kujya ihimba imibare kuri facture z'amazi. Aho kwishyuzwa 4500fr/ ku kwezi bakagufatirinya ngo ni 45000fr/ ku kwezi. Wabaza bakagusubiza ko wenda itiyo yaba yaracitse ; byahe! Hari abakozi CG abayobozi basigaye bashaka icyatuma abantu bivumbura kuri Leta. Uriya Mramba ntaho ataniye na Wasac.
Kanda hano umusubize

matabaro - 3/01/2017 saa 11:40

n'umuyobozi wa REG Rwanda akwiye kwirukanwa akanafungwa, kubona umuntu abura uko agura umuliro yifiye amafaranga ye?iminsi itatu irashize, ibintu byaboreye muri Frigo, ni akaga. puuuuuuu.
Kanda hano umusubize

Nimubona Claude - 3/01/2017 saa 05:21

Ubwo Ntari Kumunezeza ?None Kwamwirukanye Bizagenda Gute? Yararonse Undi Amasubirira?
Kanda hano umusubize

kalisa - 2/01/2017 saa 20:47

n'umuyobozi wa wasac mu Rwanda nawe akwiye kwirukanwa
Kanda hano umusubize

Maniriho mic - 2/01/2017 saa 13:47

Ubwo ntari kumunezeza mumirimo nichochatumye amwirukana
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X