Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Umuyobozi w’ ikinyamakuru ‘Rwanda Focus’ yangiwe gukurikiranwa ari hanze kuko yari agiye gutoroka.

Kuri uyu wa gatatu tariki 11 Mutarama 2017, Umunyamakuru, akaba n’ umuyobozi w’ ikinyamakuru ’ Rwanda Focus’ Shyaka Kanuma yagejejwe imbere y’ urukiko aburana ku ifungwa n’ ifungurwa, ubushinjacyaha bumusabira gufungwa iminsi 30 y’ agateganyo

Ubushinjacyaha bwabwiye urukiko ko Kanuma ukurikiranyweho ruswa n’ ibyaha bifitanye isano nayo aramutse arekuwe byabagamira ibimenyetso, bwongeraho ko ubwo yafatwaga yari atorotse.

Shyaka Kanuma ashinjwa gukora no gukoresha inyandiko mpimbano no kutishyura umusoro. Ubushinjacyaha bwavuze ko yahataniye isoko mu kigo gishinzwe gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe ingabo zavuye ku rugerero binyuze mu buriganya ndetse ko hari n’imisoro ya 65 256 589 Frw atishyuye.

GIF - 97.2 kb
Umuyobozi w’ikinyamakuru ’ Rwanda Focus’

Kanuma yireguye avuga ko mu itangazamakuru harimo ibibazo bikomeye byatumye atekereza uburyo bwose bwatuma atsindira isoko. Yanemeye ko hari imisoro atishyuye ariko ngo byatewe n’ibibazo ikigo cye Focus Media Ltd cyarimo, ku buryo hari gahunda yo kugisesa.

Yemereye imbere y’inteko iburanisha ko hari sheki yasinye akohereza kopi muri Komisiyo ishinzwe gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe ingabo zavuye ku rugerero hanyuma umwimerere wazo ukaguma mu biro bye.

Gusa mu kwiregura yavuze ko yafashwe atagiye gutoroka kuko atari afunzwe asaba ko yakwemererwa kuburana ari hanze, ati "ubu noneho ndi kuburanishwa nta hantu nzajya."

Bruce MUSHUMBA

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

RWEMALIKA JOHN - 12/01/2017 saa 12:55

Ntabwo ari Shyaka Kanuma wenyine ukora amanyanga kugirango akire.Abantu bakira batanyuze mu manyanga ni bake muli iyi si.Abantu bakeka ko ubuzima ari amafranga gusa.YESU yatweretse ko iyo mitekerereze atari yo.Yabajije abantu ati:"Bimaze iki gukira cyane,warangiza ugapfa,ukabisiga?".YESU buri gihe yadusabaga gushaka UBUZIMA BW'ITEKA,aho guheranwa n'ibyisi.Abantu bashaka imana,bazazuka imana ibahe ubuzima bw'iteka (Yohana 6:40).Ariko abishakira ibyisi gusa ntibashake imana,abo ntabwo bazazuka. Mujye mwiga Bible neza,mukore umurimo imana isaba abakristu nyakuri.Soma Yohana 14:12 wumve icyo YESU yasize asabye abakristu nyakuri.Kuki nawe utakiga Bible hanyuma ukigana bariya bantu bajya mu mihanda bakabwiriza ubwami bw'imana nkuko YESU yabidusabye muli Matayo 24:14?IMPERUKA iri hafi.Kandi kuli uwo munsi w'imperuka,imana izarimbura abantu bose badakora ubushake bwayo (Yeremiya 25:33).Ntabwo waba inshuti y'imana mu gihe wibera mu byisi gusa (Yakobo 4:4).Gukora ni ngombwa,ariko tugomba no gukora ibyo imana yadusabye.Ntabwo ushobora kumenya ibyo imana idusaba utabanje kwiga Bible neza.Uramutse ubishatse,baliya bantu benshi uhora ubona mu mihanda,bakwigisha Bible ku buntu.Wivuga ngo urayizi,kuko hari aho igera igakomera. Urugero:Ese waba wumva impamvu YESU yavuze ngo "jyewe na data turi umwe",yarangiza akavuga ngo "data aranduta" (Yohana 14:28).Niba ushaka ubufasha,andika telefone yawe.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X