Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Umuyobozi w’ishyaka MRND yakatiwe gufungwa burundu

Habyarimana Jean wari umuyobozi w’ishyaka rya MRND mu mujyi wa Kigali mu gihe cya jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994,igifungo cya burundu yari yarakatiwe cyaje gushimangirwa urukiko rwemeza ko akomeza gufungwa ubuzima bwe bwose.

Nk’uko byari byagenze mu rukiko rwisumbuye, urukuru na rwo rwasanze uyu mugabo yaragize uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi aho yanakanguriye abandi gukora ubwicanyi.

Gusa ntiyahamijwe icyaha cyo gushinga no kuyobora za bariyeri zaguyeho abatutsi benshi nk’uko yari yagihamijwe ku rwego rubanza.

Mu cyumba cy’urukiko cyarimo abantu mbarwa, Yohani Habyarimana yari yicaye atuje anyuzamo akamwenyurira abantu bake byabonekaga ko ari abo mu muryango we.

Igifungo cya burundu y’umwihariko
Mu gihe cy’amasaha abiri, umucamanza yavuze ko igifungo cya burundu y’umwihariko yari yahawe n’urukiko rubanza kidahindutse.

Yamuhamije ibyaha bitatu: ubwumvikane mu mugambi wo gukora jenoside, gushishikariza abandi kuyikora no kuba icyitso cy’abakoze iki cyaha.

Umucamanza yavuze ko Habyarimana yitwaje ijambo yari afite nk’umukuru w’ishyaka rya MRND ndetse n’umwe mu bari bagize Komite nyobozi yaryo agahagararira ibikorwa byarimbuye abatutsi benshi.

Havuzwe cyane mu duce twa Nyabugogo iri mu marembo ya Kigali, agace ka Muhima no mu mujyi rwagati.

Ngo yagize uruhare mu gutoranya abasore b’abahutu bahawe imyitozo ya gisirikare igamije gutsemba abatutsi ndetse ngo ni n’umwe mu batanze imyenda n’ibikoresho byakoreshejwe mu kwica abatutsi.

Uyu mugabo kandi ngo yagaragaye mu nama zitandukanye yahuriraragamo n’abayobozi b’umutwe w’interahamwe ndetse ngo akaba yarasaga n’umuhuza hagati y’insoresore z’interahamwe n’ubuyobozi bw’ishyaka.

Urukiko rukuru ariko rwamuhanaguyeho icyaha cyo gushinga no kugenzura za bariyeri zaguyeho abatutsi rushimangira ko nta bimenyetso bidashidikanywaho byatanzwe n’ubushinjacyaha.

Yahani Habyarimana ni umwe mu bakomeye bari mu buyobozi bw’ishyaka rya MRND baburanishijwe n’inkiko zo mu Rwanda dore ko abandi bakurikiranywe n’urukiko mpuzamahanga rwa Arusha.

Yafatiwe ku Gisenyi aho akomoka mu mwaka 1996, aza guhanishwa igifungo cya burundu mu mwaka wa 2016 nyuma y’imyaka igera kuri 20 yari amaze muri gereza ataburanishwa.

Ashobora kongera kujurira?

Ibi we abona nko gufungwa binyuranije n’amategeko, inkiko zombi ntizabihaye agaciro zivuga ko byatewe n’ihindurwa ry’amategeko ryagiye ribaho mu gihugu.
Haba mu rukiko rw’ibanze ndetse no mu rukuru yari yajuriririye, Yohani Habyarimana yaburanye nta mwunganizi mu mategeko afite.

Iyi yagaragajwe nk’imbogamizi ariko urukiko ruyitesha agaciro ruvuga ko atagaragaje ibyemezo by’uko ari mu cyiciro cy’abatishoboye.

Nyuma y’inkiko zombi, Habyarimana aracyasigaje inzira imwe yo gusaba igabanywa cyangwa se iseswa ry’igihano cya burundu.

Urwo ni urukiko rw’ikirenga ari narwo rusumba izindi mu gihugu kandi yamaze gutangaza ko arujuririye.

Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

yuli - 1/05/2017 saa 02:40

burundu bwumwihariko karinkogupfa sha wajuriye ko harigihe bagutera25 ukaba usigajemo 5 burundu bwumwihariko wapfa nabi
Kanda hano umusubize

tomasi - 30/04/2017 saa 08:49

yarahemutse icyogihanonicyo
Kanda hano umusubize

uwamahoro blandine - 30/04/2017 saa 03:41

nibahanwe nibyaha bakoze
Kanda hano umusubize

Ruberintwari - 29/04/2017 saa 16:56

Nta kundi niyihangane nimba arengana azarenganurwa.
Kanda hano umusubize

BOSCO - 29/04/2017 saa 14:48

YIHANGANE IMANA IRAMUREBA KANDI IZAMUFASHA
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X