Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Umwami Kigeli iyo aza kuba yarahawe ubwenegihugu bw’Amerika umugogo we ntiwarikoherezwa mu Rwanda .

Kuwa Gatatu itariki 04 Mutarama 2017, nibwo Urukiko rwo muri Leta zunze bumwe za Amerika rwemeje ko umugogo w’Umwami Kigeli V Ndahindurwa wakoherezwa mu Rwanda.

Urukiko rwa Fairfax County muri Leta ya Virginia rwafashe icyo cyemezo nyuma yo kumva ibisobanuro byatanzwe n’impande ebyiri zajyaga impaka ku hantu umugogo w’Umwami Kigeli watabarizwa. Uruhande rwa mbere rwari rugizwe n’abavuga ko bahagarariye umuryango w’Umwami.

Uruhande rwa kabiri ni urw’abavuga ko rurangajwe imbere n’umugabo witaye ku buzima bw’Umwami, mu mibereho ye ya buri munsi, mu myaka irenga 50 ishize. Uyu mugabo, Bonifasi Benzige ni we wahoze ari umukarani wihariye n’umujyanama mukuru w’Umwami Kigeri. Umwami Kigeli wa Gatanu yatanze tariki ya 16 y’ukwezi kwa cumi 2016.

Ese iki cyemezo cy’urukiko ku bijyanye n’aho umugogo w’Umwami Kigeli wa Gatanu Ndahindurwa watabarizwa cyumvikana gite mu mategeko? Umunyamakuru wa VOA dukesha iyi nkuru, yaganiriye n’impuguke mu by’amategeko ya Leta zunze ubumwe z’Amerika, Umunyarwanda Prof. Charles Kambanda uri mu mujyi wa New York agira byinshi atangaza kuri iki cyemezo.

Prof Kambanda avuga ko iki cyemezo cyafashwe n’urukiko gifite ishingiro kuko umwami Kigeli V Ndahindurwa atigeze aba umwenegihugu wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Yagize ati: “Igihe cyose mu mategeko yacu hano, iyo udafite ubwenegihugu bwa Amerika, Amerika ntabwo ifite uburenganzira bwo kukurwanaho cyangwa priorite mu buzima bwawe.”

Yatanze urugero rw’igihe wava muri Amerika ufite green card ariko udafite ubwenegihugu, ukajya nko muri Afurika ukahagirira ibibazo, avuga ko Amerika ntacyo yagufasha ahubwo ari u Rwanda rwakugoboka kuko uba ikiri umwenegihugu w’u Rwanda.

JPEG - 81.8 kb
Prof. Charles Kambanda

Ku kijyanye na Kigeli, ngo yakabaye yarafashe ubwenegihugu bwa Amerika kugirango Amerika imurwaneho kubera ko ngo hari ibintu umwami yajyaga avuga ashimangira ko atazagaruka mu Rwanda ibyo yifuza bitarasobanuka, bikaba byari kuba impamvu zo kutohereza umugogo we mu Rwanda iyo aza kuba yarafashe ubwenegihugu bwa Amerika.

Kambanda yongeyeho ko iyo uri muri Amerika wujuje ibisabwa kugirango ubone ubwenegihugu ariko ntubufate, biba bisobanuye ko udakeneye ko amategeko yayo akurengera. Kubw’ibyo rero ngo nta kindi Amerika yari gukora.
charles-kambanda

Ku kijyanye no kuba uruhande rwa Benzige rwatsinzwe rushobora kujuririra iki cyemezo mu rundi rukiko, umunyamategeko yasubije ko bashobora kujurira ariko bafite n’impamvu zumvikana zigaragaza ko urubanza rwaciwe nabi. Yavuze ko nta mpamvu ikomeye bashobora gutanga iruta kuba umwami atari yarifuje kuzaba ubuzima bwe bwose muri Amerika ahubwo yari inzira imuganisha iwabo ari yo mpamvu yanze gufata ubwenegihugu bwa Amerika, kubw’ibyo ngo akaba atabagira inama yo kujurira kuko ntacyo byatanga.

Bruce MUSHUMBA

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Samantha Lindsay - 8/01/2017 saa 12:10

Mbibarize Ese Nyuma Yogutabaza Umugogo Hazaba Iyimikwa Ryundi Mwami Uzamusimbura?? None Ko Ntamwami Wimikwa Muri Republica Bizagenda Gute?? Ubwami Ntiburangiye?? None Se Umwami Uguye Hanze Ko Yitwa Umutabazi Kandi Nta Mutabazi Mugihugu Cye Ubwo Amaraso Ye Ntazazanira Umuvumo Igihugu?? Hitwe Kumuco Wigihugu Kuko Igihugu Kibuze Umuco Kizima Yagakwiye Kuguma U S A Umuvumo Ukaba Kuri U S A Kuko Umwami Buriya Yari Umutabazi
Kanda hano umusubize

Mwubah - 8/01/2017 saa 11:16

Aha Ntabutaka Budahamba,hosenikwisi
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X