Monaco cosmetics

Umwana w’umukobwa agomba kwitabwaho akarindwa n’ihohoterwa- Madamu Jeanette Kagame

Madame Jeannette Kagame ahamya ko guha uburezi umwana w’umukobwa ari ingirakamaro mu kurwanya ihohoterwa aho riva rikagera.

Yabitangarije mu nama ya kane mpuzamahanga ku ruhurirane rw’imico (4th World Forum on Intercultural Dialogue) iri kubera mu mujyi wa Baku muri Azerbaijan kuva tariki ya 04-6 Gicurasi 2017.

Madame Jeannette Kagame yatanze ikiganiro muri iyo nama kivuga ku kurwanya ihohoterwa binyuze mu burezi bw’umwana w’mukobwa (Countering Violent Extremism through Girls’ Education).

Yagize ati “Kurwanya ihohoterwa binyuze mu burezi bw’umwana w’umukobwa ni ingirakamaro kuko umuryango ukomeye ni utanga amahirwe angana kuri bose.”

Akomeza avuga ko ihohoterwa ryashegeshe umuryango kandi ryibasira cyane abagore n’abakobwa mu buryo komeye. Niyo mpamvu ngo rikwiye kurandurwa burundu.

Avuga ko ariko ryaranduka burundu ari uko abantu barebye igikwiriye muri sosiyete bakaba aricyo bashyira imbere.

Ati “Ubuyobozi ni ngombwa mu gushyiraho amabwiriza aha amahirwe angana abaturage hagendewe ku buringanire no ku madini.”

Akomeza avuga ko amateka y’u Rwanda yigishije Abanyarwanda ko uburezi ari ingirakamaro. Akaba ariyo mpamvu bwashyizwe imbere kugira ngo imbaraga zabwo zikoreshwe mu byubaka.

Madame Jeannette Kagame ubwo yageraga i Baku muri Azerbaijan ahari kubera inama ya World Forum on Intercultural Dialogue

Muri icyo kiganiro Madame Jeannette Kagame yari ari kumwe na Roman Tesfaye madame wa Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Keita Aminata Maiga madame wa Perezida wa Mali na Irina Bokova umuyobozi mukuru w’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku burezi n’umuco (UNESCO).

Iyo nama iteraniyemo abayobozi bakomeye ku rwego rw’isi barimo abakuriye za guverinoma, abahagarariye umuryango w’abibumbye n’abahagarariye imiryango itegamiye kuri leta n’indi miryango mpuzamahanga.

Abo bose bateraniye muri iyo nama bari kuganira ku cyakorwa kugira ngo sosiyete ihe amahirwe angana abantu bose.

Bruce MUSHUMBA

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

mukamana A - 9/05/2017 saa 08:15

ndemeranya nabantu bavugira abana bose niba umugabo agiye ku mwana wa primare ni amahano nta bindi niba agiye ku mwana wa 17-18-19-20 bari muri sogondere mu mashyure makuru umugabo akwiye gukurikiranwa ariko nu mukobwa akwiye kubazwa kuko ntabwo mwarimu ufite abanyeshule 35 harimwo abakobwa 5 bose bifuza kurarana na mwarimu ngo ni umujeune ni mwiza, ameze gutya, ameze kuriya....ntabo niba abakobwa badafite uburere bazaza hora bashakisha utuntu dutuma basambana amafaranga,amashenette..nubwo bavuga ngo abagabo bahendesha abakobwa ibyo bintu..birerekana nu burere bwa bana ba bakobwa kandi niba nta wubegereye...nonese iyo abakobwa biga muri universite bafata bus bakajya mu kindi gihugu gusambana bakazataha ku cyumweru..nkabavuye mu kazi murunva ababyeyi nabayobozi bigihugu..ntacyo babikoraho...nonese abo babitangiye bageze muri kaminuza ?OYA babitangiye mwishule ryisumbuye!!!!hanyuma baminuza mu busambanyi batangira ubwambuka imbibe(aba banyeshule baba bakwiye kubihanirwa muri prison. kuko nkaba no mu kumenya aryamana na mwarimu!!!!uwuzamukoresha nawe ni byabindi azashira imbere gu sambana......kugeza ryari. Kudahana ni bibi kandi bihombya igihugu nkuko minister yabivuze.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X