Monaco cosmetics

Umwiyahuzi yishe abantu bane muri Somaliya

Amakuru ava I Mogadishu aravuga ko abantu bane bishwe abandi benshi barakomerekera mu gitero cy’umwiyahuzi hafi y’ikibuga cy’indege.

JPEG - 27.8 kb
Icyo gitero cyahitanye abantu bane

Igipolisi kivuga ko uwo mwiyahuzi yari yambaye ibintu biturika ashyira na bombe mu modoka yari atwaye, yaturikiije bombe kuri bariyeri ku metero nke hafi y’ikibuga cy’indege ku murwa mukuru Mogadishu muri Somaliya.

Capt Mohamed Hussein yavuze ko abashinzwe umutekano barimo basaka iyo modoka ari naho yahise iturika kuri metero ijana uvuye ku cyicaro gikuru cy’abasirikare ba AMISOM.

Aho yaturikiye kandi ni hafi y’ihoteli ya Amani.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X