Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imyidagaduro >> Hanze y’u Rwanda >> 

Umwuka w’ubujura wagonganishije Souti Sol na Perezida Kenyatta

Nyuma y’uko mu cyumweru gishize ibinyamakuru bitangaje ko Guverinoma ya Kenya yibye umushinga w’itsinda rya Souti Sol bigateza umwiryane, aba basore bategetswe gusaba imbabazi Perezida Uhuru Kenyatta.

Umwe muri Aba basore uzwi nka Bien Aime yari yanyujije ubutumwa ku rukuta rwe rwa Instagram avuga ko bari batekereje ibikorwa byo gushinga inzu itunganya umuziki(Studio) Isomero rusnge n’ ibigo byigisha ikoranabuhanga aho urubyiruko rukunze guhurira , ariko ngo bidateye kabiri Leta iba yamaze kubihashyira.

Yakomeje avuga ko uwo mushinga bari bawugejeje kuri Kenyata mu mwaka wa 2015 maze abohereza ku wari ushinzwe urubyiruko n’ikoranabuhanga muri Minisiteri y’urubyiruko wariho icyo gihe bityo ngo baterwe inkunga,ariko mu gihe ngo bari bategereje igisubizo batungurwa no gusanga iyo minisiteri yamaze gutangatanga ibice byose yakwirakwijemo ibyo bigo.

Ibi rero nibyo byaje gutuma aba basore bagize Souti Sol bijundika leta bayishinja kubibira igitekerezo, gusa nyuma baza gutegekwa gusaba imbabazi Perezida Kenyata bitaba ibyo bagafatirwa ibihano bikarishye.

Ku ruhande rwa Souti Sol bakimara kumva ibyo basabwa nk’abantu bashyizwe mu gatebo ko gusebya Leta, mu minsi mike ishize nibwo basabye imbabazi Uhuru Kenyatta bashimangira ko bakoze amakosa akomeye yo gushinja ubujura Leta.

Iri tsinda rizwi mu ndirimbo zitandukanye nka Isabela,Sura yako,Unconditionally Bae bakoranye na Ally Kiba, ritegetswe gusaba imbabazi mu gihe biteguraga gukora ibitaramo hirya no hino mu gihugu ndetse no hanze yaho.

Mu gihe badahawe imbabazi bikaba bishobora gutuma batabona ibyangombwa.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Kanzayire - 29/03/2017 saa 07:29

Nibazisabe nyine ugutegeka agukubita aryamye!!!!
Kanda hano umusubize

Kanzayire - 29/03/2017 saa 07:29

Nibazisabe nyine ugutegeka agukubita aryamye!!!!
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X