Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Urubanza rw’abashinjwa Iterabwoba 41 “imiryango yabo yahejwe mu rukiko”

Urukiko rukuru rwa Kigali rwatangiye kuburanisha mu mizi urubanza rw’abantu baregwa iterabwoba ,nyuma y’igihe kirenga umwaka batawe muri yombi.Imiryango yabo ndetse n’abandi bose bifuzaga gukurikirana uru rubanza bahejwe

Urukiko rwari rwafashe umwanzuro w’uko urubanza rwabera mu muhezo, ariko ntibyabujije abo mu miryango y’abaregwa kuza ari benshi.

JPEG - 26.2 kb
Imiryango yabo n’abandi bifuza gukurikirana uru rubanza bahejwe mu rukiko

Mu masaha ya saa mbiri za mu gitondo ni bwo imodoka nini itwaye abaregwa yari igeze imbere y’icyumba cy’iburanisha.Bose mu ibara ry’iroza riranga imfungwa, ab’igitsina gore bo bongeyeho ibitambaro bibahisha amasura.

Abo mu miryango y’abaregwa bari benshi bahanze amaso iyi modoka buri wese bigaragara ko ashakisha kubona isura y’uwe. Ntibyari byoroshye kubafotora cyangwa kuba wabegera kubera ko abashinzwe kubarinda bakumiriraga kure ugerageje kubagera.

Nyuma y’umwanya muto bagejewe mu cyumba cy’urukiko, umucamanza yahise ategeka abatarebwa n’urubanza gusohoka kugira ngo rukomeze mu muhezo .

Ni icyemezo cyahise cyubahirizwa ,abapolisi bahinda abari baje gukurikira uru rubanza. Icyumba cy’urukiko cyari kizengurutswe n’abapolisi benshi. Basaba abantu kujya nko muri metero 100 uvuye aho urubanza rwaberaga.

Ubushinjacyaha bwasabye ko urubanza ruburanishwa mu muhezo bushimangira ko bimwe mu bivugirwa mu rukiko bishobora kugira ingaruka mbi ku mutekano w’igihugu.

Abaregwa bo bakomeje kunenga uyu muhezo bavuga ko bifuza kwiregura mu ruhame, bakiyambura icyasha bavuga ko basizwe n’ubushinjacyaha.

Ubushinjacyaha bwemeza ko bufite ibimenyetso byerekana ko abo burega bari mu mugambi wo kwitabira urugamba rw’imitwe y’iterabwoba.

Bwumvikanisha ko hari n’abafatiwe ku kibuga cy’indege aho bari batangiriye urugendo ruberekeza mu bihugu bya Siriya na Iraki. Ibi ni ibihugu bibiri umutwe w’iterabwoba ugendera ku mahame y’Idini ya kiyisiramu wiganjemo cyane.

N’ubwo abantu bose birukanwe mu cyumba cy’iburanisha, abo mu miryango y’abaregwa , babwiye abanyamakuru ko biyemeje kuza ngo wenda babonane akanya gato nabo mu miryango yabo bafunzwe. Hari abandi bavugaga ko batari bazi ko urubanza rubera mu muhezo, ndetse bari bitwaje n’ingemu.

Gusa baba abaje bazi ko urubanza rubera mu muhezo ndetse n’abaje batawuzi, bose babwiye abanyamakuru ko baguma ku rukiko kugeza igihe ababo barangirije kuburana, byibuze bakabasuhuza. Uko bigaragara uyu muhezo uzatuma abantu baguma mu gihirahiro ku bijyanye n’ikibazo cy’iterabwoba ryari ritamenyerewe mu Rwanda.

Abaregwa bose bashinjwa kuba mu itsinda ryari mu mugambi wo kwifatanya n’imitwe y’iterabwoba, itsimbaraye ku mahame y’idini ya Isilamu.

Batangiye kuburana n’itsinda rigizwe n’abasiramu 41, abandi batatu, urukiko rwemeje ko bazaburanishwa n’inkiko zihariye ziburanisha abana. Urukiko rwasanze abo bana bari bakiri bato mu gihe bakekwa ko bakoraga icyaha.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

fkaaa - 3/05/2017 saa 19:24

ubuse barazira iki sugutecnika ngo abazungu bazane cash njye mbona niba ibyo baribagiye gukorera abanyarwanda niba aribibi kki batareka tukabyumva
Kanda hano umusubize

mwisiru - 3/05/2017 saa 16:23

Ukuri nakuramo nuko ibyo bashinjwa ari ibinyoma, none mwabashyize Ku karubanda, niba aribyo koko bagahanwa
Kanda hano umusubize

Ahmed - 3/05/2017 saa 09:31

Rekambabwire abatsebye abatutsi 1994 ntabwo bigeze baburanishwa mumuhezo nongo abasiramu aburanishwe mumuhezo ntanumunyamakuru ahari numwe arikose turanganahe koko mwabwiye abanyarwanda ukuri mukareka kubashira mugihirahiro murabanshinja ibinyoma niyompamvu mudashaka gushira ahagaragara ibyo mubanshinja abanu bamenye ariko ibyo mukora byose Imana isumba byose nimigambi mufite niyo muzako yose irayizi dahamyako icyo Imana yagennye nicyo kibabaho kd icyo itagennye ntikizaba mushire kumugaragaro ibyo munshinja kuko nabagambaniraga igihugu mwabashiraga mugaragaro harimo abasirikare nabandi benshi mureke kugira abanu injiji bareba ibiri kuba
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X