Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Urubanza rw’abashinjwa iterabwoba ruzasubukurwa mu ntangiriro z’ukwezi gutaha

Urubanza rw’abanyarwanda 44 bakekwaho gukorana n’imitwe y’iterabwoba ya Al Shabab na Islamic State rwaraye rusubitse rukazongera gusubukurwa ku itariki ya 2 Gicurasi 2017. Ibi byemejwe n’icyumba kidasanzwe cy’urukiko rukuru rwa Kigali cyanemeje ko uru rubanza ruzabera mu muhezo mu rwego rwo kwirinda ingaruka zishobora kuvuka ruramutse ruburanishirizwe mu ruhame.

Uruhande rw’abaregwa rwo rusaba ko uru rubanza rwabera mu ruhame. Ku rundi ruhande, ubushinjacyaha bwo bwavuze ko bikozwe mu ruhame bishobora kongera ubutagondwa ndetse bigateza umwuka mubi mu miryango y’abashinjwa kubera ko bamwe muri aba ngo batawe muri yombi biturutse ku makuru yatanzwe na bagenzi babo bafunganye.

JPEG - 39.2 kb
Abakekwaho iterabwoba imbere y’urukiko rukuru

Abunganira abaregwa ariko bo bari basabye ubushinjacyaha gusobanura icyo bwita umutekano w’igihugu, bavuga ko abantu bose bari muri iyi dosiye bafashwe kandi bafunze badashobora guteza umutekano mucye uwo ari wo wose. Ku ruhande rwabo, abashinjwa bakaba bavuga ko urubanza rubereye mu ruhame ari bwo rwaba ruciye mu mucyo.

Bavuga ko kumva urubanza by’ibanze byakozwe mu muhezo abo mu miryango yabo ngo bakaba batazi ibyo baregwa. Kubw’ibyo, bakumva ko urubanza rukwiye kubera mu ruhame kandi ngo byafasha abavandimwe babo kwirinda ibyaha nk’ibyo bashinjwa nk’uko umwe mu bakurikiranwe yabibwiye urukiko.

Amategeko agenga iburanisha ry’ibyaha yemerera urukiko gutegeka ko urubanza rubera mu muhezo iyo kuruburanisha mu ruhame bishobora kugira ingaruka ku ituze no ku myitwarire myiza. Ayo mategeko ariko ntasobanura ituze muri rubanda cyangwa iyo myitwarire myiza.

Urukiko rwemeje ko uru rubanza ruzasubukurwa kuwa 02 Gicurasi ariko iyi tariki ikaba ishobora guhindurwa n’ubujurire bw’abashinjwa.

Abacamanza b’urukiko kandi bafashe icyemezo cyo gutandukanya abana baregwa muri iki kibazo n’abandi bakuze urubanza rwabo rukazaburanishwa mu buryo bwihariye n’icyumba kibifitiye ububasha, aho ngo muri aba 44 bakurikiranwe harimo abana bane. Urubanza rwabo rukazaburanishwa mu Rukiko Rwisumbuye rwa Gasabo.

Uru rubanza rw’abashinjwa iterabwoba ruhuriyemo abantu 44 bamaze umwaka urenga bafunze. Byinshi ku byo bakurikiranweho ntibirajya ku mugaragaro, ariko muri macye bakurikiranweho kuba ibyitso mu bikorwa by’iterabwoba, kuba mu mitwe y’iterabwoba, kurema umutwe w’abagizi ba nabi, kurema umutwe witwaje ibirwanisho ndetse no gushishikariza abandi ibikorwa by’iterabwoba.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

DAv - 21/04/2017 saa 06:45

hhhhhhhhhh
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X