Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Urubanza rw’iterabwoba: Ikibazo cy’impapuro cyateje impagarara mu rukiko

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 15 Werurwe 2017, hasubukuwe urubanza ruregwamo abantu 45 bakekwaho ibikorwa by’iterabwoba birimo gukorana n’imitwe y’Iterabwoba nk’uwiyita Leta ya Kisilamu (Islamic State), abunganira abaregwa bagaragaje ko kugira ngo urubanza rugende neza ariko uko abakiliya babo bahabwa dosiye zanditse (hard copy), bituma ubushinjacyaha butangaza ko byatwara akayabo mu gihe hari bamwe mu bavoka basaba ko abayisilamu bafasha bagenzi babo bakabagurira impapuro

Aba baregwa bagera kuri 45 baregwa ibyaha bitandukanye bijyanye no gukorana n’imitwe y’iterabwoba ndetse no kuyoboka inyigisho z’ubuyobe n’ubwihebe zitangwa n’iyi mitwe y’iterabwoba.

Abenshi muri aba bafungwa bafungiwe muri gereza ya Mpanga, aba bantu bakaba bahabwa isaha imwe ku munsi yo kwicara kuri mudasobwa bagasomeraho ibyo baregwa n’ibindi bigize dosiye za buri umwe uko ari 45.

JPEG - 113.6 kb
Ababurana ngo ntibiborohera kuburana nta dosiye bafite y’ibirego bashinjwa

Umwe mu bunganira abaregwa yavuze ko ubu atari uburyo bwiza bwakorohereza uregwa gutegura urubanza, asaba ko hashakwa impapuro kugira ngo basohorerwe inyandiko zikubiyemo ikirego cy’ubushinjacyaha.

Uyu munyamategeko yagize ati “ Ibyo kwicara kuri mudasobwa isaha imwe ntibihagije kuko ntabwo ari gasuku ngo barahita babifata mu mutwe.

Uregwa agomba guhorana dosiye ku buryo na saa munani z’ijoro ashobora gukanguka akayirebaho akandika ibyo atumvise.”

Ngo ibi byatwara ingengo y’imari iri hejuru kuko bishobora gutwara nka lames 1 000 z’impapuro kugira ngo buri wese uregwa abone dosiye y’Ubushinjacyaha yuzuye.

Me Antoinette Mukamusoni nawe umwe mu bafite abo yunganira muri uru rubanza yemeza ko ibi byasaba ingengo y’imari iri hejuru, ngo abo mu idini ya Islam bakwiye kwishakamo ubu bushobozi bukenewe kugira ngo bagenzi babo baregwa babone dosiye.

Ati “ Turabizi abayisilamu barakundana ku Isi hose, bajye ku misigiti bishakemo izi mpapuro baze bafashe abana babo.”

Ubushinjacyaha busubiza inyuma igitekerezo cyo kuba Leta yakwishakamo impapuro zo gusohoraho (print out) dosiye z’ibirego, bwavuze ko ibi byatwara Leta amafaranga atari macye bugasaba ko hakomeza gukoreshwa uburyo bwari busanzwe muri iyi gereza ya Mpanga.

JPEG - 124 kb
Abayisilamu barasabwa kugurira impapuro bagenzi babo bafunzwe

Iyi ngingo yagiweho impaka ndende, aho benshi mu bunganira abaregwa bavugaga ko Urukiko rufite inshingano yo kumenyesha uregwa ibyo akekwaho bityo ko rukwiye gutegeka ko hashakwa uburyo buri wese uregwa ahabwa dosiye.

Mu iburanisha riheruka, bamwe mu baregwa bagaragaje ko badafite ababunganira ndetse ko badafite n’ubushobozi bwo kubiyishyurira bagasaba ko Urukiko rwababashakira (biremewe mu mategeko).

Kuri uyu wa Gatatu, Urukiko rwagaragaje ko aba bantu 16 bose babonewe abavoka bane bazabunganira bose, barimo ufite abantu batanu azunganira.

Me Uwanyirigira Delphine wahawe abantu batanu azunganira, yavuze ko yahabwa undi munyamategeko wamufasha kuko aba bantu ari benshi akaba atabasha kwiga dosiye zabo zose.

Uyu munyamategeko wahawe izi nshingano n’urugaga rw’Abavoka abwirwa ko azunganira umuntu umwe akaza gutungurwa no kuba ari batanu, yagize ati “ Kubunganira bose byangora, no gufata amazina yabo bose byananiye.”

Bagenzi be batatu na bo bagaragaje ko abantu bahawe kunganira ari benshi bavuze baramutse bahawe uzabafasha aka kazi byabafasha ariko ko batabonetse na bwo bakubahiriza inshingano bahawe.

Umucamaza wahise atanga umurongo ko iyi mbogamizi bazayiganiraho n’urugaga rw’abavoka, yahise ananzura ku kibazo cya Dosiye igomba gushyikirizwa abaregwa.
Yavuze ko hakomeza gukoreshwa uburyo busanzwe bukoreshwa, gusa avuga ko Urukiko rugiye kwongera kohereza dosiye kuri Gereza na yo ikongera umwanya yageneraga abaregwa kugira ngo bayisome.

Uyu munyamategeko wanasabye abunganira abaregwa bose gutunga dosiye no kugira uruhare mu kuyiganiraho n’abakiliya babo, yahise yimurira iburanisha ku italiki ya 04 Mata.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

nigenawe - 22/03/2017 saa 22:30

Egoko ubwose bibahora ???nigitangazape babahe copie:turafashanya ariko ibirebana nimanza hakurikizwa amategeko .nibatazibaha babarekure kuko ubwo ibyo baregwa ubwo sibyo
Kanda hano umusubize

nigenawe - 22/03/2017 saa 22:29

Egoko ubwose bibahora ???nigitangazape babahe copie:turafashanya ariko ibirebana nimanza hakurikizwa amategeko .nibatazibaha babarekure kuko ubwo ibyo baregwa ubwo sibyo.........ko haboneka umushahara wuburi kwezi wo guha miss 800000Frw kuki andiyo ataboneka
Kanda hano umusubize

nigenawe - 22/03/2017 saa 22:25

Egoko ubwose bibahora ???nigitangazape babahe copie:turafashanya ariko ibirebana nimanza hakurikizwa amategeko .nibatazibaha babarekure kuko ubwo ibyo baregwa ubwo sibyo
Kanda hano umusubize

peter - 22/03/2017 saa 18:44

iby uru rubanza biratangaje . 1 ni gute ubushinjacyaha buuzana abantu mu rukiko batarasomye dossiers zabo hanyuma bukavuga ko nta mafaranga yo kubaha copies kuri buri muntu . 2. ni hehe wabonye aho abaturage basanzwe cyangwa amadini atanga ubufasha kuri leta uretse gutanga amakuru ku byo baba bazi ku byaha abantu baregwa . Niba leta ibona amafaranga yo kugura indege no kugurira abayobozi imodoka zihenze ni gute yabura amafaranga yo gukoresha copies zikenewe mu rubanza . niba leta idafite ubushobozi nibarekure batahe izabafate igihe izaba ifite ubushobozi .
Kanda hano umusubize

peter - 22/03/2017 saa 18:44

iby uru rubanza biratangaje . 1 ni gute ubushinjacyaha buuzana abantu mu rukiko batarasomye dossiers zabo hanyuma bukavuga ko nta mafaranga yo kubaha copies kuri buri muntu . 2. ni hehe wabonye aho abaturage basanzwe cyangwa amadini atanga ubufasha kuri leta uretse gutanga amakuru ku byo baba bazi ku byaha abantu baregwa . Niba leta ibona amafaranga yo kugura indege no kugurira abayobozi imodoka zihenze ni gute yabura amafaranga yo gukoresha copies zikenewe mu rubanza . niba leta idafite ubushobozi nibarekure batahe izabafate igihe izaba ifite ubushobozi .
Kanda hano umusubize

fkaaa - 16/03/2017 saa 15:44

harya bafungiye iki?
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X