Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Mukuru wa Maj Rugomwa washinjwaga kumufasha kwica Mbarushimana yahanaguweho ibyaha

Kuri uyu wa 9 Gicurasi 2017, Urukiko rwa Gisirikare ruherereye i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali hasubukuwe urubanza ruregwamo Maj Rugomwa , aho ubushinjacyaha bwagaragarije urukiko ibimenyetso bwise simusiga ko uyu mugabo yishe Mbarushimana wari umunyeshuri amushinja ubujura,naho mukuruwe washinjwaga ubufatanyacyaha ahanagurwaho ibyaha byose.

Inyandiko yatanzwe n’umuganga w’inzobere igaragariza ubushinjacyaha bwa gisirikare n’urukiko ko, Nsanzimfura afite uburwayi bwo mu mutwe.

Icyo cyemezo cyemerera Nsanzimfura guhanagurwaho ibyaha byose aregwa no kutongera kuburana, cyatumye Maj Rugomwa asigara mu rubanza wenyine.

Ku itariki 11 Mata 2017, urubanza rwa Maj Rugomwa na mukuru we rwari kuba rwaratangiye kuburanishwa mu mizi, ariko rwarasubitswe kugira ngo Nsanzimfura wavugaga ko arwaye, abanze ahabwe ikibyemeza.

Kuri uyu wa kabiri Ubushinjacyaha bwasomeye Maj Dr Rugomwa ibyaha aregwa byo gukubita no kwica Mbarushimana abigambiriye, aho ngo yakuruye nyakwigendera akamukubitira mu rugo iwe.

Abatangabuhamya bagera kuri batandatu n’inyandiko isobanura iby’urupfu rwa Mbarushimana, bigaragaza ko nyakwigendera yagerageje guhunga Maj Rugomwa ariko ngo yaramukurikiye amutsinda ku irembo.

Ku rundi ruhande Maj Rugomwa n’abamwunganira ari bo Me Ngabonziza Joseph na Me Ntagara, bemera ko Maj Dr Aimable Rugomwa yakubise Mbarushimana ariko ngo atabigambiriye.

Me Ngabonziza agira ati "Turemera ko Maj Rugomwa yamukubise, ariko tugahamya ko urugo rwe rwari rwatewe, akaba yari yemerewe kwitabara kubera ko amabandi yari yamwinjiranye."

Abunganira Maj Rugomwa bakaba bamusabira guhanwa n’ingingo ya 157 ihana icyaha cyo gukubita, "ariko ko atari abigambiriye ahubwo yitabaraga nk’umuntu watewe n’amabandi."

Ubushinjacyaha burahakana ko nta mabandi yari yateye kwa Maj Rugomwa kuko ngo atigeze agira umuntu n’umwe atabaza, ngo yamukubise mu cyico avuna igufa ryo mu mutwe, kandi ngo nta kintu nyakwigendera yari afite cyo kumurwanya.

Urukiko rumaze kumva impande zombi, rwategetse ko urubanza rusubikwa, rukazasubukurwa ku itariki ya gatandatu Kamena 2017, aho ruzaba rurimo n’abatangabuhamya.

Maj Dr Aimable Rugomwa, umuganga mu bitaro bya gisirikare i Kanombeararegwa kwica Mbarushimana Theogene wari umwana w’umuturanyi we ku itariki 4 Nzeri 2016,mu gihe uyu mukuru we w’umusivili witwa Nsanzimfura Mamelto yagizwe umwere bitewe n’uburwayi.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Samantha Lindsay - 11/05/2017 saa 08:06

Afande Yihishwe Nitekinika Iyo Arasa Akavuga Ko Yabanje Kurasana Nabo Byari Gucamo Naho Ubu Arakandwa Amabya Nubutabera Nu Mugore Yamwihakanye. Afande Pole No Kuba Ikigarasha Vuba Urakanirwa Urugukwiye Kuko Wabuze Ubwenge Bwo Gukora Kurya
Kanda hano umusubize

byarambabaje - 12/05/2017 saa 13:11

Dr , Maj : ibi byonyine bigaragaza uyu mu superior officer ko atagombye kuba igihubutsi !!! nubwo yali umusilikali , akiba Dr byahindutse muli we kuko aho kwica ahubwo inshingano zo gukiza . niyo ya
Kanda hano umusubize

- 11/05/2017 saa 05:30

uyu se aravuga ngo yatewe namabandi uwo mwana yari ibandi navuge ibindi yikwitakana ibyo. ntimuzongere no kumwita ngo ni maj bavuge izina rye asebeje ingabo zacu gusa ariwe wakagombye gukiranura abantu mbega umugabo ahhhhhh
Kanda hano umusubize

DURUKA - 11/05/2017 saa 05:29

uyu se aravuga ngo yatewe namabandi uwo mwana yari ibandi navuge ibindi yikwitakana ibyo. ntimuzongere no kumwita ngo ni maj bavuge izina rye asebeje ingabo zacu gusa ariwe wakagombye gukiranura abantu mbega umugabo ahhhhhh
Kanda hano umusubize

JHON - 9/05/2017 saa 15:06

Uwo mugabo azahanwe byintangarugere Dr muzima byongeye major Yasebeje ingabo zigihugu dukunda kandi twubaha.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X