Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Urubanza rwa Ntaganzwa: Hagaragajwe imikoranire ya hafi na Kajuga wayoboraga Interahamwe mu Rwanda

Ladislas Ntaganzwa uregwa ibyaha bya Jenoside yakorewe abatutsi mu rubanza rwabaye ku munsi w’ejo, ubushinjacyaha bwagaragaje amabaruwa yanditswe n’uregwa yandikira Kajuga Robert wari Perezida w’Interahamwe mu gihugu amusaba ubufasha bugizwe n’imbunda n’amasasu kugira ngo abashe guhangana n’umwanzi.{}

Mu rubanza ruregwamo Ladislas Ntaganzwa ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside birimo kwica Abatutsi bari bahungiye kuri Paruwasi ya Cyahinda, kuri uyu wa 18 Gicurasi urukiko rwagaragaje amabaruwa atandukanye yiyandikiye ubwe agaragaza umugambi yari afite wo kurimbura abatutsi.

JPEG - 47.2 kb
Ladislas Ntaganzwa uwo wambaye umwambaro w’abafungwa ari kumwe n’umwunganira mu mategeko

Amwe muri ayo mabaruwa yayandikiye abari bamukuriye mu kazi indi ayandikira Perezida w’interahamwe mu Rwanda Kajuga Robert ku itariki ya ya 03 Kamena 1994 amusaba ubufasha bwo guhangana “n’umwanzi” icyo gihe.

Iyi baruwa yari ifite impamvu igira iti “ Kurengera ubusugire bw’igihugu”.
Ubushinjacyaha buvuga ko igaragaza urwango Ntaganzwa yari afitiye Abatutsi.

Muri iyi baruwa ifite nimero 124-04.09.01-4, Ubushinjacyaha bwayisomeye urukukiko, Ntaganzwa wari burugumesitiri (Bourgmestre) wa komini Nyakizu atangira ashimira Kajuga Robert wari uyuboye umutwe w’Interahamwe ko zagize ubwitange mu kurinda ubusugire bw’igihugu.

Igihe yandikaga iyo baruwa muri Kamena 1994, ahenshi mu gihugu Jenoside yari irimbanyije, Interahamwe ziri mu bikorwa byo guhiga no kwica Abatutsi.

Ntaganzwa mu ibaruwa ye yasabye Kajuga ubufasha bw’intwaro kugira ngo azabashe “guhangana n’inyenzi igihe zizaba ziteye igihugu” kuko yayoboraga komini iri ku mupaka.

Muri iyi baruwa, uregwa (Ntaganzwa) yamenyesheje Kajuga ko azajya kumureba kugira ngo amusobanurire iby’ubu bufasha yamwakaga n’ibyariho bibera muri Komini yari ayoboye.

Ubushinjacyaha buvuga ko ubu bufasha yakaga bwari ubwo kurimbura Abatutsi, buvuga ko izina inyenzi yakoresheje muri iyi nyandiko yasobanuraga Abatutsi.

Umucamanza wahise abaza Ubushinjacyaha icyo buheraho bwemeza ko inyenzi zivugwa muri iyi baruwa ari Abatutsi, buvuga ko hari ibyemezo n’inyandiko z’abahanga zagaragaje ko iyi nyito yakoreshwaga kiriya gihe nta kindi yavugaga atari Abatutsi.

Umushinjacyaha avuga ko iyo Ntaganzwa yifuza kurinda ubusugire bw’abaturage muri Komini ye nk’uko yabivugaga muri iyi baruwa atari kwandikira Kajuga wari ukuriye Interahamwe ku rwego rw’igihugu kuko mu nzego z’ubuyobozi atari amukuriye.

Umushinjacyaha Faustin Nkusi ati “ Aho kwandikira inzego z’umutekano nka Police n’abasirikare yandikiye perezida w’Interahamwe zakoze ubwicanyi.”

Ubushinjacyaha kandi bwasomye ibaruwa uregwa yandikiye uwari ri Sous-Prefet wa Sous-prefecture ya Busoro (Nyakizu yabarizwagamo) amumenyesha ibyo yabonye mu igenzura ryo kuri Bariyeri.

Abashinjacyaha bavuga ko iyi baruwa ishimangira ibyavuzwe n’abatangabuhamya ko uregwa (Ntaganzwa) ari we watangaga amabwirirza yo gushyirishaho Bariyeri zitangatanga Abatutsi kugira ngo bicwe.

Muri iyi baruwa yo yanditswe taliki ya 10 Gicurasi 1994, Ntaganzwa yamenyesheje uyu muyobozi wari umukuriye ko abagize uruhare mu gusubiranamo kw’Abahutu ari abagabo bari bafite abagore b’Abatutsikazi n’abandi bakomoka muri ubu bwoko bwahigwaga.

Ubushinjacyaha buvuga ko ibi bikubiye muri iyi baruwa ifite nimero 103-04.09.01 bigaragaza urwango Ntaganzwa yari afitiye Abatutsi.
Umushinjacyaha ati “Yagaragazaga ko n’abari bafite abagore b’abatutsi bamaze kuba ikibazo.”

Kuwa 31 Gicurasi 1994 uregwa yakoze indi nyandiko igaragaza amasasu yari akenewe. Iyi baruwa na yo yasomewe Urukiko, igaragaza ubwoko bw’imbunda z’aya masasu yari akeneye.

Ubushinjacyaha buvuga ko iyi nyandiko ishimangira ibyatangajwe n’abatangabuhamya ko uregwa yatangaga imbunda zakoreshejwe mu kwica Abatutsi.

Umushinjacyaha ati “ Nta ntambara yari yabaye muri Komini Nyakizu, n’iyo iza kuba ntabwo amasasu yari kwakwa na Ntaganzwa yari kwakwa n’abasirikare.”
Ubushinjacyaha bukomeje gusobanura ikirego cyabwo bwashyikirije urukiko.

Iburanisha ritaha riteganyijwe tariki ya 05 Kamena.

Ntaganzwa yafatiwe mu burasirazuba bwa Congo Kinshasa mu Ukuboza 2015 nyuma y’igihe gito yoherezwa mu Rwanda.

Yari ku rutonde rumwe na ba Kabuga Felisiyani, Protais Mpiranyi n’abandi bashakishwa cyane kubera uruhare bagize muri Jenoside.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Ben mushabe - 20/05/2017 saa 16:50

Bahige Boss wabo uwo bamufashe ICC
Kanda hano umusubize

Bihezande - 19/05/2017 saa 14:14

Kajuga Robert umukuru w'interahamwe ku rwego rw'igihugu yarapfuye yaguye mu buhingiro muri Zaire azize indwara. Niba ari mu ijuru,niba ari mu muriro utazima,uwamutumye gukora ibyo yakoze akiri kuri iyi si niwe ubizi.
Kanda hano umusubize

Samantha Lindsay - 20/05/2017 saa 12:29

Jama Uri Sure Ko Yapfuye???? Wapi Kajuga Rubereti Yibera Mumujyaruguru Ya Canada Muri Safehouse Ntacyo Akennye Ntanicyo Yifuza Kuvuga Ko Yapfuye Waba Uri Umusazi Kajuga Afite Amabanga Menshi Azi Kuri Genocide Yakorewe Abatutsi Kugeza Ubu Nibaza Impamvu Uyu Mugabo Adashyirirwaho Most Wanted Kandi Ariho Yisongoje Amenyo Yigira Shehe We Numuryango We Bameze Neza Aho Mubirwa Byo Mumajyaruguru Ya Canada Niyo Mpamvu Romeo Dareri Azi Amakuru Ye
Kanda hano umusubize

Rugero - 22/05/2017 saa 18:23

Kajuga Robert numututsi ntakuntu rero yabazwa jenoside yakorewe ubwoko bwe.
Kanda hano umusubize

Samantha Lindsay - 19/05/2017 saa 08:42

Muramubona Ukuntu Akeye?Mumugereranye No Kuriki Gipapuro Cya Most Wanted Kimanitse Kumirenge. Gusa Hari Ikitajya Kijya Hanze Kajuga Robert Aba He? Ko Ariwe Uzi Boss We Wateguye Genocide Yabatutsi Kajuga Abahe Ko Twumva Leta Itamushakisha? Gusa Aho Ari Romeo Dareri Arahazi Yarihinduye Ararya Aya Mission Yaciyemo Nigake Numva Bavuga KAJUGA kubera iki we atavugwa cg ashakishwe ukuri kujy ahabona
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X