Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Urujijo: Haribazwa aho bamwe mu bagororwa bavuzweho kugira uruhare mu myigaragambyo aho bajyanywe

Umuvugizi w’amagereza mu Rwanda CIP Hillary Sengabo aratangaza ko abagororwa bagize uruhare mu myigaragambyo y’abagororwa ba Kimironko bimuriwe mu zindi gereza. Abafite ababo bari bafungiwe muri Gereza bimuwe bakaba bibaza aho ababo bimuriwe.

Imyigaragambyo yabaye nyuma y’iminsi 2 gusa gereza ya Kimironko ifashwe n’inkongi y’umuriro.

Aba bagororwa bigaragambyaga bavuga ko babangamiwe n’ubuzima babayemo, aho bavugaga ko batitabwaho ngo bahabwe ubutabazi bw’ibanze n’ubwo ubuyobozi bw’amagereza bwemezaga ko bahawe imfashanyo zirimo ibikoresho by’ibanze.

JPEG - 134.4 kb
CIP Hillary Sengabo umuvugizi w’amagereza mu Rwanda

Kimwe mu binyamakuru bikorera ku murongo wa internet hano mu Rwanda giherutse gutangaza ko mu cyumweru gishize, hari amakamyo yashyizwemo abagororwa bamwe akabimurira mu zindi gereza zitandukanye mu gihugu, kuburyo hari imiryango yabo yagiye kubasura ikababura igahangayikishwa n’uko batazi aho abantu babo bagiye.

Umwe muri abo wari wagiye gusura umugabo we ufungiwe muri iyi gereza, yitwa Kankindi Mukamusoni.

Ati: "Twaje hano kuwa Gatanu tubona barimo kubimura. Ntabwo twakwemeza niba abantu bacu bakiri hano cyangwa niba baroherejwe ahandi, abayobozi bari batubwiye ko tuzagaruka ku Cyumweru. Tugarutse ku Cyumweru, nabwo batubwiye ko hari ibigikorwa n’ubuyobozi".

Gusa ubuyobozi bw’amagereza yo mu Rwanda bwo bwemeza ko abimuwe ari abagororwa bacye, na bo biganjemo abakekwaho kuba baragize uruhare mu myigaragambyo yabaye mu minsi ishize.

CIP Hillary Sengabo , umuvugizi w’amagereza yo mu Rwanda, yavuze ko nyuma y’ibyabaye muri iyi gereza, hatangiye igikorwa cyo kugenda babimura.

Gusa yahakanye iby’uko imiryango ifite abantu bafungiwe muri iyi gereza yahishwe aho abantu babo bimuriwe cyangwa ibijyanye no kumenya niba abantu babo bakiri muri gereza ya Kimironko.

Ati "Ubuyobozi bwa gereza bufite urutonde rw’abagororwa bimuwe n’aho bimuriwe. Ndashishikariza imiryango ifite abantu bari bafungiwemo kujya kubaza ubuyobozi bwa gereza, ntabwo ayo ari amakuru dushobora kwimana."

CIP Sengabo Hillary kandi yavuze ko ubuyobozi bw’urwego rw’amagereza mu Rwanda, rwamaze gutahura abagororwa bagize uruhare mu myigaragambyo iherutse kuba muri gereza ya Gasabo iri mu murenge wa Kimironko, kandi bakaba bagomba kuburanishwa kuri ibi byaha byabahama bakazahabwa ibihano biziyongera ku byo basanzwe bakurikiranyweho.

Uyu muvugizi w’amagereza yo mu Rwanda, CIP Sengabo Hillary, avuga ko abagororwa bagera kuri 39 byamaze gutahurwa ko ari bo ba nyirabayazana b’imyigaragambyo iherutse kuba muri gereza ya Kimironko, kandi ngo abenshi muri aba uretse kuba basanzwe bafite imyitwarire idahwitse, nta n’ubwo bari bagizweho ingaruka n’inkongi y’umuriro iherutse kuba.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Uwihanganye claude - 20/04/2017 saa 03:22

Abo bimuwe muzatangarize imiryangoyabo aho bimuriwe kdi nane abo bagize uruhare mumyigaragabyo bakurikiranwe ninkiko.
Kanda hano umusubize

Kanda - 19/04/2017 saa 10:58

Ariko se ibi ni iki koko ??? Niba umugororwa abuze agomba kubazwa ubuyobozi bwa gereza, nibasobanure neza aho abacu babashyize. Barengeye he ? Nonese umutu azabura uwe aceceke !?
Kanda hano umusubize

Shyirambere Jean Marie Ndinda - 20/04/2017 saa 11:06

Icyakora koko birabaje ariko nta kundi byagenda. Abo bagororrwa niba barateye imyigaragambyo bagomba guhanwa. Ikibi umuntu wese abona ni uko ubuyobozi bya za gereza butavuga aho bari. Guceceka rero umuntu ntabaze ntabwo ari byiza kuko utazi iyo uwe bimuterakwibaza byinsi hatabuzemo kuba uwe yaba yarishwe.
Kanda hano umusubize

muvest - 18/04/2017 saa 11:16

Imana idutabare kandi ngo imenya ibibaho byose uko bingana ikamenya naho bibera
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X