Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amateka n’umuco >> 

Uwiringiyimana Agatha Minisitiri w’intebe wa mbere w’umugore, Ese waba uzi icyo yazize? Bimwe mubyo utari umuziho

Uwiringiyimana Agathe wabaye Minisitiri w’intebe wa mbere w’umugore mu Rwanda yishwe n’abasirikare bashinzwe kurinda Col Theonetse Bagosora ku itariki ya 7 Mata 1994 akaba yariciwe hamwe n’abasirikare ba Minuar bakomoka mu Bubiligi bagera ku 10 ubu bashyinguye muri Camp Kigali. Dore bimwe mu byaranze iyi ntwari y’umugore.

Kuva kuwa gatanu tariki ya 20 Mutarama 2017,mu Rwanda hatangijwe icyumweru cy’ubutwari kizarangwa n’ibikorwa byinshi bigamije kuzirikana intwari z’u Rwanda ndetse n’ibikorwa bitandukanye zasize zikoze, muri izi ntwari hakabamo na Uwiringiyimana Agathe wakoze ibikorwa byinshi by’ubutwari bitazatuma yibagirana mu mateka y’igihugu.

JPEG - 62.3 kb
Madame Agathe Uwiringiyimana niwe mugore rukumbi wabaye Minisitiri w’intebe mu Rwanda

Agatha Uwiringiyimana ni umwe mu bagore bacye b’abanyapolitiki babashije gukora ibikorwa bitandukanye by’ubutwari ndetse akabasha no kwerekena ko adashyigikiye ingoma y’igitugu ya Habyarimana kugeza ubwo yanagaragazaga kutumva ibintu kimwe n’abateguraga Jenoside, bikaba byaratumye ashyirwa mu ntwari z’u Rwanda mu cyiciro cy’Imena.

Uyu mugore wamenyekanye cyane mu mateka y’u Rwanda, yavukiye mu cyahoze ari perefegitura ya Butare mu gace ka Nyaruhengeri tariki 23 Gicurasi 1953.

Nyuma y’igihe gito avutse, Se yajyanye umuryango we aho yari agiye gukorera mu cyahoze ari Kongo-Mbiligi aho bamaze imyaka ine bakagaruka i Butare.

Uwiringiyimana yize amashuri yisumbuye mu ishuri rya Notre Dame Des Citeaux riri mu mujyi wa Kigali, nyuma aza gukomeza amashuri makuru muri Kaminuza y’u Rwanda i Butare aho yakuye impamyabumenyi mu ishami ry’ubutabire (Chemistry).

Madamu Agathe Uwiringiyimana yakoze imirimo inyuranye mu gihugu irimo kwigisha muri Kaminuza y’u Rwanda i Butare, yayoboye Minisiteri y’Uburezi, ndetse mu 1993 uyu Uwiringiyimana Agathe yabaye Minisitiri w’ Intebe wa mbere w’umugore.
Bimwe mu bikorwa by’ubutwari byaranze Agathe Uwiringiyimana:

Kurwanya akarengane

Uwiringiyimana Agathe ni umugore waranzwe no kurwanya yivuye inyuma akarengane kakorerwaga bamwe mu banyarwanda ku ngoma ya Habyarimana.

Kwitangira abandi

Kugeza ku rupfu rwe, Agatha ntiyigeze agaragaza kwikunda ngo arebere akarengane kakorwaga ahubwo ibyo yakoraga byose yitangiraga abanyarwanda bari bari mu kaga gakomeye baterwaga n’akarengane kariho icyo gihe.

Guhanga udushya

JPEG - 74.7 kb
Uwiringiyimana Agathe yaranzwe n’udushya twinshi

Mu 1986 yashinze koperative yo kuzigama no kugurizanya mu bayobozi n’abarimu bagenzi be bo muri kaminuza nkuru y’u Rwanda. Akaba ari nabyo byatumye ashimwa n’abayobozi bakuru b’ igihugu maze baramuzamura bamuha gukora muri Minisiteri y’ubucuruzi mu mwaka w’1989.

Mu 1992 yabaye Minisitiri w’Uburezi, nabyo aza kubirenga agirwa Minisitiri w’Intebe tariki 17 Nyakanga 1993, akaba ari we mugore wenyine mu mateka y’u Rwanda wabaye Minisitiri w’Intebe.

Nyuma y’urupfu rwa Perezida Juvenal Habyarimana tariki 6 Mata 1994, Agathe Uwiringiyimana n’umugabo we bishwe barashwe n’abasirikare barindaga Perezida.
Colonel Theoneste Bagosora wahamwe n’ibyaha byo gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe abatutsi, ni we wahamwe n’uruhare yagize mu rupfu rwa Agathe Uwiringiyimana n’abasirikare b’ababiligi.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Damascene NAHIMANA HIRWA - 31/03/2017 saa 15:35

IMANA imwakire mu bayo, aruhukire mu mahoro. Benshi mu banyarwanda tuzaharanira gutera ikirenge mu cye kandi ibyo yakoze ntibizibagirana. RIP
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X