Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imikino >> Mu Rwanda >> 

Vincent De Gaulle ashobora kutazongera kugira icyo atangaza kubera ikinyarwanda cye gike

Perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda Nzamwita Vincent De Gaulle nyuma yo kumvikana avuga ko mu mwaka wa 2004 igihe ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru y’u Rwanda (Amavubi) yageraga muri CAN atari abakinnyi b’abanyarwanda bayigejejemo ahubwo ko ari abanyamahanga bigateza umwuka utari mwiza mu ba Nyarwanda by’umwihariko bakinnyi bari mu irushanwa icyo gihe,kuri uyu uyu mugabo yavuze ko atari byo yashakaga kuvuga ahubwo ngo icyabiteye ni ikinyarwanda cye gike.

Ibi byatumye abakurikiranira hafi ibya sport mu Rwanda bamusaba ko igihe yumva ategwa ku byo yifuza gutangaza bitewe no kutamenya ururimi, yajya abiharira umuvugizi akaba ariwe ubivuga cyangwa se akaba yabitangaza mu rurimi yiyumvamo hanyuma hakifashishwa ubisobanura(Umusemuzi).

JPEG - 43.9 kb
Nzamwita De Gaulle uherutse gutangaza amagambo yasize umugani

Ni ubwo De Gaule yari yatangaje ko ibyo yavuze ntaho byari bihabanye n’ukuri kandi ko ntacyo yicuza, ku munsi w’ejo mu masaha y’igicamunsi nibwo yisubiyeho ni ko gusaba imbabazi abanyarwanda ndetse bikaba bishobora gutuma atazagira icyo yongera gutangaza ahubwo akabiharira umuvugizi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda.

De Gaulle yari yatangaje amagambo atarakiriwe neza n’abakunzi b’umupira w’amaguru, ubwo yavugaga ko yizera ko umutoza mushya w’Amavubi azashobora kujyana ikipe mu gikombe cya Afurika kandi ko biramutse bibaye byaba ari ubwa mbere bagiyeyo ari umwimerere cyane ko hambere bagiyeyo bifashishije abanyamahanga.

Yagize ati: ‘’Tumaze iminsi dutegura ikipe y’igihugu y’abana b’abanyarwanda. Iyo bikunda ubushize twashoboraga kujya muri CAN(2015) kuko twari tugiye kujya mu matsinda badutera mpaga’’.

‘’Turi gutegura abana b’abanyarwanda. Mbere ntabwo twakoreshaga abanyarwanda, ikipe y’igihugu yabaga yuzuyemo abanyamahanga.”

Yakomeje agira ati”ni byo turi gukora ngo ntibizasubire. Nkange kubwange ntabwo u Rwanda rwagiye muri CAN kuko abayikinnye n’abaruhaye itike bari abanyamahanga’’.

JPEG - 25.7 kb
Desire Mbonabucya umwe mu bahoze bakinira amavubi washenguwe n’amagambo De Gaulle yatangaje

Nubwo mu gitondo cyo kuri uyu wa kane Perezida wa Ferwafa yari yashimangiye ko ntacyo yicuza ku magambo yatangaje kuko kuri we yashakaga kuvuga ibindi,yaje gutangariza RBA ko asabye imbabazi ku bw’aya magambo yatangaje, aho kuri we asanga byaratewe n’ukutamenya ururimi neza.

Ati "Icyo nashakaga kuvuga ni uko tugomba kwibanda mu gutegura kuko ni byo bizatuma tujya muri CAN kandi tugahorayo.

“Mu mateka birazwi ko u Rwanda rwagiye muri CAN ntabwo nabihakana. Kuri ubu nafata umwanya nkasaba imbabazi abanyarwanda bose cyane cyane abashyizemo ingufu ngo ikipe ijyeyo(CAN 2004)”.

“Nka Olivier Karekezi, Desire Mbonabucya, Jimmy Mulisa na Jimmy Gatete. Abo bakinnyi turabakeneye ntabwo byaba byiza gushwana na bo kubera kutamenya ururimi neza”,

“Ndabasaba imbabazi abo bakinnyi hamwe n’ubuyobozi bwakoresheje imbaraga ngo tujyeyo”.

JPEG - 31.9 kb
Karekezi Olivier nawe wari wabangamiwe n’amagambo De Gaulle yari yatangaje

Amagambo ya Perezida wa Ferwafa yari yakiriwe nabi n’abahoze bakinira ikipe y’igihugu Amavubi barangajwe imbere na Desire Mbonabucya wari kapiteni, Olivier Karekezi, Ndikumana Amadi Katauti n’abandi nka Peter Otema bose bagiye bagaragaza kutayishimira.

Ku rundi ruhande, bamwe mu bakinnyi bagize uruhare mu guhesha Amavubi kujya muri CAN bari bakomerekejwe n’ayo magambo barimo Mbonabucya Desire,Olivier Karekezi, mu kiganiro Kuri RBA nanone cyatambutse mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane taliki 23, bumvikanye bavuga ko ubwo uyu muyobozi yemeye ko habayeho amakosa nta cyababuza kumuha imbabazi.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

ntamalijab - 26/03/2017 saa 01:47

umwanya wa Président wa FERWAFA uriho umuntu utazi ikinyarwanda nanone ni akandi gasuzuguro ku banyarwanda bavuga ikinyarwanda gusa ari nabo benshi cyane kandi umupira w'amaguru si akarima ka DE GAULLE kandi siwe kamara niyegure.Ese ubundi ko yavugaga ko umwaka warenze ataragira abana 300 biga umupira ntiyegure? Umwaka ubaye uwa kane nta n'abana 100 tuzi biga umupira? Ahora abeshya na kimwe ashoboye mu mupira.Umupira byagaragaye ko atari impano kuko inshuro nyinshi ibisobanuro na gahunda bye ku mupira bihora biteza impagarara hano mu gihugu.Yigireyo ababizi babikore kuko hari abazi iby'umupira bakamenya ikinyarwanda,français na english ndetse n'izindi.
Kanda hano umusubize

LAY - 25/03/2017 saa 18:04

UWUVUGAKO YABESHYE AZA MUTERE IBUYE.NOKO UKURI KOSE KUTAVUGWA.
Kanda hano umusubize

Kamina - 25/03/2017 saa 14:46

Communication skills ziri mu byangombwa kugirango uyobore ishyirahamwe nka Ferwafa niba atazifite se urumva atari ikibazo? Kandi nawe arabyiyemerera.Natange umwanya areke gukomeza gusiga umugani. Numvise ari umworozi w'amafi ni business nziza ashobora gufasha abanyarwanda mu mirire myiza ibyo umupira abirekere ababishoboye
Kanda hano umusubize

musa - 25/03/2017 saa 10:34

igitangaje ejobundi ba general bazongera bagutereke muri ferwafa. HE akwiye kudufasha ukajyenda turakurambiwe.
Kanda hano umusubize

john - 25/03/2017 saa 09:06

umuyobozi wu urwanda utazi ikinyarwanda birababaje
Kanda hano umusubize

John - 25/03/2017 saa 06:58

Ikinyarwanda azi kirahagije ahubwo agikoresha nabi! De Gaule ni urugero rwiza rw’umuyobozi usekeje!
Kanda hano umusubize

John - 25/03/2017 saa 06:58

Ikinyarwanda azi kirahagije ahubwo agikoresha nabi! De Gaule ni urugero rwiza rw’umuyobozi usekeje!
Kanda hano umusubize

- 24/03/2017 saa 23:06

QU'IL PARLE EN FRANCAIS.
Kanda hano umusubize

Ayizake - 24/03/2017 saa 21:50

ariko murumva Nzamwita ahubwo atazi ikinyarwanda koko?umuntu uzi no kunegurana ngo ntakinyarwanda azi ?abanyamakuru murabeshya kabisa.we aravugako nubwo twagiye muri CAN arabanyamahanga badukiniraga nawe ngo ntakinyarwanda azi ???icyitumvikana se yavuze nigiki?
Kanda hano umusubize

Rubyiruko - 24/03/2017 saa 21:28

Azegura ryari se?
Kanda hano umusubize

kz - 24/03/2017 saa 19:04

Niba Atazi Ikinyarwanda Niyegure
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X