Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imikino >> Mu Rwanda >> 

Volleyball:Dore amazina y’abakinnyi 44 bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi bazibukwa muri Kamena

Ishyirahamwe rya Volleyball mu Rwanda (FRVB) ryateguye irushanwa ryo kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 rikazaba muri Kamena 2017.Muri iki gikorwa hakazibukwa abakinnyi 44 babuze ubuzima bwabo bazira uko bavutse.


Mu nteko rusange yabaye mu mpera z’umwaka ushize wa 2016 nibwo hemejwe ko irushanwa ryo kwibuka abakinnyi ba Volleyball bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi rizatwara miliyoni 12 z’amafaranga y’u Rwanda.

Kansime Julius umuyobozi wungirije mu ishyirahamwe ry’umikino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB) yatangaje ko mu rwego rwo kwibuka abahoze ari abakinnyi ndetse n’abakunzi b’umukino wa Volleyball hateguwe irushanwa ryo kubibuka muri Kamena uyu mwaka.

Kansime yagize ati “ iri rushanwa risanzwe riba buri mwaka ndetse hakitabira n’amakipe aturutse mu bihugu byo hanze kugeza ubu ntabwo nibuka neza amatariki rizaberaho ariko birumvikana ni mu ntangiriro za Kamena uyu mwaka”.

Avuga ko iri rushanwa rizaba ritazabura ko bazitabira ibindi bikorwa byo kwibuka byateguwe na Komite Olempike ndetse na Minisiteri ya Siporo n’Umuco (MINISPOC).

Akomeza avuga ko ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda busaba uwaba azi abakinnyi cyangwa se abakunzi ba Volleyball bishwe muri Jenoside ko yabashyikiriza amazina yabo bakayongera kuyandi bajya bibuka buri mwaka.

Urutonde rw’abakinnyi 44 ba Volleyball bishwe muri Jenoside

1. Iminamikore Bejamin(UNR Butare)

2. Murekezi Regis (UNR Butare)

3. Ntagugura Placide (UNR Nyakinama)

4. Ntagwabira Basile(UNR Nyakinama)

5. Kumuyange Egide(UNR Nyakinama)

6. Karonji Canisius(UNR Nyakinama)

7. Hategekimana Emmanuel (UNR Nyakinama)

8. Gasinzigwa Michel (UNR Nyakinama)

9. Rutayisire Théoneste (UNR Nyakinama)

10. Niyongira Justin (UNR Nyakinama)

11. Kagenza Alphonse (UNR Nyakinama)

12. Rwagashayija Innocent (GSO Butare)

13. Kayiranga Eric (GSO Butare)

14. Kamonyo Jean Pierre (GSO Butare)

15. Gabiro Eugene (GSO Butare)

16. Ngoga Sebalinda Dominique (GSO Butare)

17. Butare Alfred Toto (GSO Butare)

18. Mukeshimana Martin (KVC kera bitaga Buhiri),

19. Ulimubenshi Vénant (KVC)

20. Rukamba Jean Marie Vianney (KVC)

21. Mugandura Jean de la Croix (KVC)

22. Gasana Callixte (KVC)

23. Ntaganira Innocent, Théogène (KVC)

24. Hategekimana Innocent (Petit Seminaire Butare)

25. Sebalinda Gilles (Petit Seminaire Butare)

26. Gakebuka Camile (Petit Seminaire Butare)

27. Ngarambe JMV (Petit Seminaire Butare)

28. Tumukuze Jean Bosco (Petit Seminaire Butare)

29. Rutiyomba Toussaint (Petit Seminaire Butare)

30. Rutsindura Alphonse (Petit Seminaire Butare)

31. Uwimana Abdallah (MINITRANSCO)

32. Rugira Marcellin (MINITRANSCO)

33. Gakwaya Vincent (MINITRANSCO)

34. Kayigamba André (MINITRANSCO)

35. Ngamije Esdras (Electrogaz)

36. Rudandi Jean Pierre (Electrogaz)

37. Kabagema Sosthène (Electrogaz)

38. Rugira Jean Bosco (Kigoma)

39. Kamanzi Goretti(Les Lionnes)

40. Mignonne (Les Lionnes)

41. Karasira (Ouragan),

42. Rugenera Landouard (College St André)

43. Ugeziwe Jean Berchmas (Petit Seminaire Ndera)

44. Mugaragu William (Ecole des Sciences Byimana).

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

mlo - 16/04/2017 saa 01:47

Mwibagiwe Elastique wa Minitransco na Marcellin
Kanda hano umusubize

Kamina - 12/04/2017 saa 03:31

Mwibagiwe Nyagasaza Narcisse (GSO) na Kayiranga Egide (Nyakinama)
Kanda hano umusubize

- 11/04/2017 saa 22:39

Ko mwibagiwe Nyiligira theodore wigeze gutoa
Kanda hano umusubize

- 12/04/2017 saa 17:57

Nyiligira Theodore yatoje les lionnes de nyarigemge.uwanditse iyi comment ntiyayujuje
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X